Ubushinwa buhanganye n’ikiza cya mbere gikaze cya Covid-19 | UMUSEKE

Ubushinwa buhanganye n’ikiza cya mbere gikaze cya Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Igitangazamakuru cya Leta y’Ubushinwa cyavuze ko icyorezo cya Covid-19  gifite ubwandu bwa mbere bukaze cyabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Nanjing ubu cyageze mu Ntara eshanu no mu murwa mukuru wa Beijing.

Ni ubwandu bwa mbere bukaze bw’iyi virusi nyuma y’ubw’i Wuhan.

Abantu hafi 200 bamaze kwandura nyuma yuko iyo virusi ibonetse bwa mbere ku kibuga cy’indege gikoreshwa cyane cyo muri uwo mujyi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa Nyakanga.

Ingendo zose z’indege ziva ku kibuga cya Nanjing zigiye guhagarikwa kugeza ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa Kanama nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu.

Abategetsi bo muri uwo Mujyi bari kunengwa kunanirwa guhangana n’ubwo bwandu, batangije gahunda yo gupima Covid-19 muri uwo Mujyi.

Abaturage basaga miliyoni 9.3 bo muri uwo Mujyi harimo n’abashyitsi bawusuye bagiye gupimwa nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Xinhua News bigenzurwa na Leta.

Abategetsi bavuze ko ubwoko bwa Delta bwa Covid bwandura byihuse cyane ari bwo nyirabayazana y’ubwo bwandu, bongeraho ko ubwandu bwakwirakwiriye ahandi hantu kubera ukuntu icyo kibuga cy’indege gikoreshwa cyane.

Ding Jie, umutegetsi mu rwego rw’ubuvuzi i Nanjing, yabwiye abanyamakuru ko ubwo bwandu bufitanye isano n’abakora isuku bakoze ku ndege ivuye mu Burusiya yageze muri uwo mujyi ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa karindwi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: Global Times

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Noneho turashize,ibinni iki Koko.Ikindi cyorezo.Ibi byose mungaye mutabonye USA ibiri inyuma kubera ubwoba bwo kwikanga China yabaciyeho mu bukungu.Kurwanira ubuhangange Koko!!!!Ishyari ntaho ritazageza isi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *