Ubushinwa bwabwiye Isi aho bugeze bukora umuti wa Coronavirus - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:08 05

Ubushinwa bwabwiye Isi aho bugeze bukora umuti wa Coronavirus

Ahagana saa kenda n’igice z’amanywa mu Bushinwa( ni ukuvuga saa 09h45) ku isaha y’i Kigali, itsinda rya Minisiteri y’ubuzima hamwe n’izindi ntiti muri za Kaminuza ryahaye abanyamakuru ikiganiro kivuga ku ntambwe bamaze kugeraho bakora umuti wa coronavirus. Uyu muti bawise FAVIPIRAVIR .

Abashinwa bari kuyishakira umuti byihuse

Umwe mu Banyarwanda biga ubuvuzi mu Bushinwa muri Kaminuza ya  Lanzhou wavuganye n’Umuseke witwa Jean Nepomuscene Ntezimana yavuze ko kuba hari abantu benshi bakize iriya ndwara muri kiriya gihugu byerekana ko abahanga b’aho bakoze akazi gakomeye.

Avuga ko kugeza ubu Abashinwa bagera ku 68 000  bakize iriya ndwara, aba bakaba ari benshi ugereraganyije n’abantu ibihumbi birenga 80 881 byari byaranduye.

Kiriya kiganiro bise Containing COVID-19 cyagarutse ku ntambwe yatewe mu gukora no guha abaturage uriya muti, abagiteguye bakavuga ko bizeye ko ufite ubuziranenge ku gipimo kirenga 70 %.

Abaganga kandi bavuga ko kugira ngo uriya muti ukore neza byatewe n’uko amatsinda y’abaganga yarahise atabara kandi agakorana neza n’abandi bari muri kariya kazi ko kuvura abantu.

Bariya baganga kandi bavuze ko kugira ngo bashobore gukora uriya muti, babanje kwiga neza imiterere n’imikorere ya coronavirus.

Ikindi kandi bavuga ni uko abahanga mu by’inyamaswa bavuze ko bamaze kwiga kandi bamenya uko iriya virus yandura iyo izanywe n’inyamaswa.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Werurwe, 2020 hazaba ikindi kiganiro n’abanyamakuru kivuga ku ngingo y’aho ibintu bigeze bisubira mu buryo, urujya n’uruza rugakomeza mu batuye imijyi yose y’u  Bushinwa n’Intara ya Hubei by’umwihariko.

Imibare igezweho yerekana uko ikibazo cya COVID-19 kifashe mu Bushinwa
Abahanga mu gukora imiti barakora amanywa n’ijoro ngo babone umuti wa COVID-19
Ni umuti bise FAVIPIRAVIR

 

CGTN

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Haha. Uwa sida wavumbuwe kera n’ uwitwa professeur Zirimwabagabo (Zaire) afatanyije n’ umunya Giputa ntibuka izina. Icyo gihe umuti wiswe MMM ( MOBUTU MUBARAK Mya 3 sinibuka uwo ariwe). Urumva ko witiriwe aba perezida b’ibihugu ibihangange b’ibihugu by’abo bashakashatsi. N’a magingo aya bamaze kwitaba Imana, n’aho SIDA nta muti nta n’ urukingo. Cyakora imaze kumenyerwa da!
    Mureke dusenge Imana Izatanga igisubizo.

  • Rwose bagize neza badufasha natwe mu Rwanda bakawuhageza byihuse

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *