Ubushinwa bumaze iminsi mike bufashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bya Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwihimura, ibihugu by’Uburayi ndetse na Turikiya na byo byatangaje ko bizamuye imisoro ku bicuruzwa bya America mu rwego rwo kwishyura Donald Trump.

Tariki 29 Mata 2018, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Theresa May na Chanceliere Angel Merkel w’Ubudage bafata icyemezo ko batazihanganira imisoro mishya ya USA
Muri Gicurasi 2018, Perezida Trump yatangaje imyanzuro yo kuzamura imisoro kuva ku ijanisha rya 10 kugera kuri 20% ku bicuruzwa by’ibyuma n’ubutare biva mu bihugu byo hanze yayo.
Ibihugu bitandukanye by’isi byatangaje ko bitishimiye icyo cyemezo bivuga ko niba nta gihindutse bigiye kwinjira mu ntambara y’ubukungu na America.
Icyemezo cya Trump kirareba ibihugu byinjiza ibicuruzwa bikoze mu byuma muri USA, mu cyumweru gishize Ubushinwa bwatangaje bwa mbere ko bwihimuye kuri Amerika buzamura imisoro ingana na 25% ku bicuruzwa byayo bijyayo.
Ku wa kane w’iki cyumweru Minisiteri y’Ubucuruzi ya Turikiya yatanagaje ko nayo yinjiye muri iki kibazo cyahimbwe izina ry’ ‘Intambara y’ubukungu’ na Amerika.
Turukiya yemeje ko ibicuruzwa bya Amerika byinjira muri icyo gihugu ibizamuyeho imisoro ihwanye na Milioni 260$.
Yavuze ko America nta mpamvu n’imwe ifite yatuma yinjira mu bukungu bw’ibindi bihugu, ivuga ko ibicuruzwa byayo izamuyeho imisoro ari ibinyabiziga, imashini zo mu ruganda n’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa muri icyo gihugu.
Mu gitondo kuri uyu wa gatanu Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bwafashe icyemezo cyo kwihimura ku cyemezo cya Perezida Donald Trump, batangira kuzamura imisoro ku bicuruzwa bya America bitandukanye byinjizwa i Buraya .
EU yavuze ko ibicuruzwa byo mu bwoko bw’ibinyobwa bya USA byinjizwa i Burayi bizamuweho imisoro ingana na 25%, kimwe n’ibicuruzwa by’ibyuma, ibituruka mu buhinzi n’ibindi bitandukanye byinjizwayo bivuye muri America byongereweho imisoro ingana na Miliyari 2,8 z’amaEuro.
Jean Claude Juncker umuyobozi wa EU yatangaje ko bazamuye imisoro kuri USA bagamije gucisha bugufi ubutegetsi bwa Trump nyuma y’uko bufashe ibyemezo bavuga ko binyuranyije cyane n’amahame agenga imibanire ya USA na EU nk’uko amasezerano yabo abigena.
Icyemezo cya Leta zunze ubumwe za America cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ntangiro za Kamena mbere y’uko kigira ingaruka ku bihugu byo ku yindi migabane byabanje guhungabanya cyane ibihugu bituranyi bya USA nka Canada na Mexique.
Theogene NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW
1 _
Politike usanga ari uguhangana.Akenshi bibyara intambara y’amasasu cyangwa y’ubucuruzi.Byose biterwa na Egoism cyangwa Nationalism.
Bitandukanye n’ibyo imana idusaba yuko icyo utifuza ko cyakubaho,ugomba kwirinda kugikorera mugenzi wawe.Ibibazo isi ifite nuko abantu banga gukurikiza inama n’amategeko imana yaduhaye ngo atuyobore