Ubutaliyani bwatangaje inzira yo kuva muri lockdown - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:26 08

Ubutaliyani bwatangaje inzira yo kuva muri lockdown

Ubutaliyani bwatangaje gahunda yo kuvanaho amabwiriza akomeye yari amaze ibyimweru 7 mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus nyuma yo kubona ako abo ihitana muri kiriya gihugu bagabanuka.

Giuseppe Conte Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani avuga ko abantu bagomba gushyira intera hagati yabo

Minisitiri w’Intebe, Giuseppe Conte yatangaje ko ariya mabwiriza azatangira koroshywa tariki 4 Gicurasi, abaturage baza bemerewe gusura abavandimwe babo ariko bakabikora aria bantu bake kandi bambaye udupfukamunwa.

Pariki zizafungura imiryango, ariko amashuri azategereza muri Nzeri.

Ibindi bihugu by’I Burayi nk’Ubusuwisi, Espagne na byo byatangiye koroshya amabwiriza yo guhagarika ubuzima bw’igihugu.

Ku cyumweru Ubutaliyani bwagize abantu 260 bishwe na Covid-19 ni wo mubare muto kuva kiriya cyorezo cyatangira kugarika ingogo tariki 14 Werurwe 2020. Imibare y’abantu cyahitanye mu Butaliyani igeze ku 26,644 ukaba ari wo mubare minini i Burayi.

Muri iki gihugu abanduye bagera ku 197,675 nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Kaminuza Johns Hopkins, ikora igenzura ku ikwirakwira ry’iki cyorezo ku Isi.

Kuri televiziyo Conte yavuze ibyiciro bibiri bizakoreshwa mu koroshya amabwiriza ya lockdown.

Ibigiye koroshywa harimo:

  • Abaturage bazemererwa kuba bajya mu duce bakomokamo, ariko nta handi bemerewe kujya.
  • Gushyingura abantu buzakomeza, ariko umubare nta rengwa ni abantu 15bashobora guherekeza nyakwigendera.
  • Abakora imyitozo ngororamubiri bemerewe kongera kwitoza, kandi n’abakora siporo bemerewe kuyikorera iwabo cyangwa ku bibuga byagutse
  • Utubari na Resitora bizemererwa gufungura imiryango tariki 4 Gicurasi ariko ugura apfunyikirwe, ariko ibyo kurya byemerewe kuribwa mu rugo cyangwa aho umuntu akorera akazi ke.
  • Abogosha, abakora muri salon z’ubwiza, utubari na restora bizemererwa gukora ku manywa gusa tariki ya 1 Kamena.
  • Amaduka atarebwa n’ingamba zo kuyafungura mu gihe cya vuba azategereza tariki 18 Gicurasi, ni nabwo Ibigo Ndangamurage n’Amasomero bizafungurwa.
  • Amakipe atandukanye azemererwa gutangira imyitozo tariki 18 Gicurasi

Minisitiri w’Intebe, Giuseppe Conte ntiyavuze niba Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Butaliyani yemerewe gusubukurwa.

Nubwo amabwiriza azoroshywa abantu bazakomeza gushyira intera igaragara hagati yabo. Ntabwo insengero zemerewe gufungura imiryango.

Yagize ati “Nitudakurikiza amabwiriza ingamba zafashwe zizongerwa, abantu bapfa baziyongera, kandi tuzagira ibibazo bitabonerwa umuti ku bukungu bwacu.” Yongeraho ati “Niba mukunda Ubutaliyani, mushyire intera hagati yanyu.”

BBC

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nta kabuza ibihugu byose bizarekura abaturage bose bage ku kazi.Kubera ko bikomeje gutya,benshi bakicwa n’inzara.Icyo ibihugu bizakora,ni ugutegeka abaturage bakambara “udupfukamunwa” bose kandi bakirinda kwegerana.Kubera ko iyi Virus izamara igihe kinini.Gusa abantu bari bakwiye kumva ko tugomba gushaka Imana.Kubera ko ibi bintu bibi birimo kwisuka ku isi,kandi bifite ubukana kurusha mu myaka ishize,bica amarenga ko imperuka itari kure.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *