Ubutumwa bwa Minisitiri Mbabazi ku basoje itorero Indahangarwa | UMUSEKE

Ubutumwa bwa Minisitiri Mbabazi ku basoje itorero Indahangarwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemarry Mbabazi yasabye abasoje e-Itorero Indahangarwa gukomeza kwimakaza umuco w’ubutore ugaragarira mu ndangagaciro remezo z’Umuco Nyarwanda, baharanira gukora ibikorwa by’iterambere bihindura imibereho y’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kudatenguha igihugu

Ibi Minisitiri Mbabazi yabisabye ururubyiruko ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, asoza icyiciro cya Kabiri cy’Itorero ryiswe ‘e-Itorero Indahangarwa’ rigamije gutoza abakiri bato  indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Iri torero ryabaga hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Cooronavirus  ryatangiye kuwa 5 Kanama 2021, ryitabirwa n’Abanyarwanda bari mu myaka 18 -35 basaga 3000 bo mu bice bitandukanye yaba abari imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Minisitiri w’Uurubyiruko, Rosemarry Mbabazi yibukije urubyiruko izina ry’ubutore bahawe abasaba kurihesha ishema bakora ibikorwa by’ubutwari.

Yagize ati “Intore itorezwa gutumwa, izina ry’intore muhawe ry’Indahangarwa rirakomeye cyane, kandi rirabaha inshingano. Nk’indahangarwa tubatumye kuba indahangarwa ibyo mukora byose.”

Minisitiri Mbabazi yanabasabye kandi  guharanira gukora ibikorwa bihindura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Mube indahangarwa n’abadahigwa mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda buri wese ku ruhembe  aherereyemo haba Ubuhinzi, Ubworozi, Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, Ubuvuzi n’ibindi…”

Ubwo iri torero ryatangiraga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ari umwanya mwiza ku baryitabiriye wo kuganira ku mateka y’igihugu cyabo no kurebera hamwe icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere.

Ati “Muzaganira ku ruhare rwanyu mu kwirinda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwikamakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze  kandi ko ari uburyo bwo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko ababa mu mahanga baruhagararira neza aho batuye.

Yakomeje agira ati “Itorero ni bumwe mu buryo budufasha gusigasira no gukomeza kunga ubumwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, twita cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo nubwo bataba mu Rwanda bakomeze barwiyumvemo biyubakemo indangagaciro zibafasha gukomeza gukorera no guteza imbere u Rwanda, baruhagararira neza aho batuye kandi bakomeza kurushakira amaboko n’inshuti.”

Iri torero rihuriramo  abiga muri za Kaminuza, abakozi b’indashyikirwa bavuye mu nzego z’imirimo zitandukanye, abarezi mu mashuri atandukanye, Abahanzi n’abandi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *