Ku munsi w’Intwari z’Igihugu, Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye urubyiruko kugendera mu kirenge nk’icyaranze Intwari. Nyirasafari Esperance yavuze ko ubutwari buhera mu muryango, ababyeyi batoza abana kugira umuco wo gukunda igihugu, kwitangira abandi no gukunda umurimo.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Esperance Nyirasafari avuga ko ubutwari bukwiye gutangirira mu muryango
Mu muhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari kuko muri rusange Umunsi w’Intwari wizihijwe ku rwego rw’umudugudu, Minisitiri Nyirasafari Esperance wari kumwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko umuco w’ubutwari ukwiye gutozwa abato.
Yagize ati “Ubutwari buhera mu muryango babyumve, ariko noneho n’urubyiruko rwacu aho ruri hose yaba mu mashuri, mu biganiro byinshi bakurikira bumve ko intwari nyinshi twibuka zari urubyiruko babigeraho kuko bari bato.”
Yavuze ko urubyiruko rusabwa kuva mu bibarangaza bidafite akamaro bakagira intego yo kubaka igihugu na bo bakiyubaka ubwabo.
Ministiri Nyirasafari akomeza avuga ko ubutwari bwagakwiye gushingira ku myitwarire n’imigenzereze yaranze intwari birimo gukunda igihugu, ubumwe n’ubupfura.
Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko ibyaranze Intwari twabyigiraho tukabigira imibereho yacu ya buri munsi, mu byo dukora no mu byo dutekereza, tukubakira kuri izo ndangagaciro zaranze Intwari.”
Kuri Twitter Perezida Paul Kagame uri i Arusha muri Tanzania, mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yasingije intwari avuga ko ubwitange bwazo butabaye imfabusa, ndetse asaba Abanyarwanda gukora ngo igihugu kigere aho bifuza kuba abari.
Umunsi wo kwibuka Intwari z’Igihugu uraba ku nshuro ya 25, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu kerekezo twahisemo”.
Ministiri Nyirasafari Esperance yavuze ko ikerekezo igihugu cyahisemo gishingiye ku bumwe, kureba kure, kumenya gusobanura ibyo ukora n’ibyo ukorera Abanyarwanda.
Ati “Icyo kererkezo hamwe n’ibindi bijyana n’imibereho myiza, turasaba Abanyarwanda kugikomeraho bakarinda ibyo tumaze kugeraho. Duharanire twese kureba imbere, kwitangira igihugu no kwanga akarengane.”
Dr Pierre Damien Habumuremyi Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari avuga ko Intwari zibaho kandi zizahoraho, akongeraho ko Intwari zemejwe n’Igihugu atari zo zonyine ahubwo ko hazatoranywa n’abandi.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yunamira Intwari z’Igihugu

Intwari Fred Gisa Rwigema ari mu Kiciro k’Imanzi, hari n’ikiciro k’Imena n’ikindi k’Ingenzi

Abo mu miryango y’Intwari baje kuzunamira

Abayobozi Bakuru b’Igihugu bitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW
3 _
Ntabwo ari ngombwa kwigisha umwenegihugu kugikunda. Mwari mwabona aho umwana yigishwa gukunda ababyeyi be? Iyo bamukoreye ibyo bagomba kumukorera, urwo rukundo ruba ari automatic kuri buri mwana ufite umutima muzima n’ubwenge butatokowe. N’igihugu ni kimwe. Iyo kibaye umugongo mugari uhetse abana bacyo bose, abaturage baragikunda batagombye kubibwirizwa. Ariko iyo kiganjemo uburyamirane, kwikubura, akarengane, ivangura, igitugu, n’ibindi bivutsa abaturage bamwe umudendezo, baragihunga iyo babishoboye, cyangwa bagahimana n’ababavutsa uburenganzira bwabo banasuzugura amategeko abatsikamiye. Byarimba babona ingufu zihagije zo kwirwanaho bakagisibaniramo n’ababarenganya, bakagisenya kikaba umuyonga. Uburyo bwo gukundisha igihugu abaturage, ni ukubungabunga uburenganzira bwabo bw’ibanze no gusaranganya neza ibyiza by’igihugu. Nta kindi. Ibyo rero sinzi niba bihera mu muryango. Abafite ubusa se basaranganya iki? Abarenganywa n’amategeko mabi cyangwa n’ubutegetsi bubi, bakwigisha abana babo gukunda igihugu bahereye hehe? Ko abenshi ahubwo babigisha kwanga ababarenganya no guhangana nabo?
Mu Rwanda ni iki cyabaye tariki 01/02 gituma ari wo munsi ngarukamwaka wo kwizihiza ubutwari? Jye ntacyo nzi pe!! Iyo mbona nkanumva indirimbo zirirwa kuri za radiyo na televiziyo, mbona bari guhitamo itariki ya 01/10, kuko yo ifite icyo yibutsa guhera muri 1990. Ariko se abanyarwanda bayibonamo ni bangahe ku ijana buriya? Aha niho ruzingiye.
Ntago bishoboka ko ubutwali bwa hera mu miryango
Mugihe imiryango myinshi
Yasenyutse
Biragoye cyane kuzabona intwali mu bihe bizaza mu Rwanda
Kuko abana bacu bari gukura nabi cyane
Mbisubiremo nabi cyane
Kuko na abo twizeraga ko hari icyizere bazafutangariza
Baradutengushye cyane
Intwali ni ijya kwiga igataha ikaza igashyira mu bikorwa ibyo mwasezeranye
Abo ni bangahe babyubahirije??
Intwali nu umugore nu umugabo babana akaramata bagatoza abana uburere mwene Rwanda akazabona kanyarwanda wejo hazaza
Umuryango uko uhagaze ubu ni uku
Kwicana , gucana inyuma, gupfubura, gusonzesha urugo, no kutandukana, ubupfubyi
Kubera izo ngaruka zoze
Ubutwali bushingiye ku muryango buri kuzima nka ya bougie yu mu mvura: ubusinzi mu bari bu Urwanda , ba mucutse umumpe, ni ibindi byinshi ntarindora hano.
Abana kugeza uyu munsi ni benshi bari mu muhanda, bapfa bataragira imyaka 8 kubera inzara ni ibyorezo
Dukore iki??
Umuryango nyarwanda mwese musabwe
Kutaba ntibindeba
Kuko nziko twese ni iyonka utazi icyo bivuga
Ni umwana uri kwibera
Umwonse umubwira ibyiza byu Urwanda ko azarubera umugabo
Kuko nimba ntacyo twese hamwe dukoze
Nta ntwali zejo hazaza tuzongera
Gusingiza mu gitaramo cya abagabo