Ubuzima bwawe bufitiye abandi akamaro ntukwiye kubwiyambura -Padiri Gakirage | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 8:59 02

Ubuzima bwawe bufitiye abandi akamaro ntukwiye kubwiyambura -Padiri Gakirage

Gakirage afite amateka yihariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango we wose waratsembwe, ntiyateshutse ku isezerano ry’Ubusasiredoti ngo abyare acungure umuryango we, ahubwo yareze abana b’imfubyi 43 ni bo yita abana be. Asanga nta we ukwiye kwiyahura kubera ko ubuzima bw’ejo bufite ikerekezo.

Padiri Gakirage Jean Bosco uvuga ko mu Rwanda rw’ubu nta mpamvu yo kwiyahura

Yagiranye ikiganiro kirambuye ku byereke ubuzima bwe, na Youtube Channel yitwa Izingiro igamije kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Gakirage Jean Bosco ni we Munyarwanda rukumbi w’Umupadiri wo mu Muryango witwa Gomboni Missionary, avuga ko bitewe n’uko mu Rwanda kwiga byari bigoye ku bantu bamwe barimo n’ ‘Abatutsi’, yanyuze mu nzira zikomeye amashuri yo mu Rwanda arayaheba ababyeyi be bamujyana kwiga muri Uganda.

Avuga ko kwiyahura bigenda bifata intera mu Rwanda bishobora kuba ari ingaruka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko agasanga nta muntu wari ukwiye kwiyambura ubuzima yahawe n’Imana.

Yagize ati “Umuntu utekereza kwiyahura namubwira ko impano y’ubuzima twayihawe na Nyagasani, nta we ukwiye kwiyambura ubuzima kuko ubuzima Imana yaduhaye bufitiye abandi akamaro.

He kugira uheranwa n’agahinda, buriya umuntu wiyahura aba yabuze epfo na ruguru akavuga ngo ese ubundi ubuzma bwange bumaze iki? Izo ni ingaruka za Jenoside.

Iyo umuntu yapfushije abantu bose akabura epfo na ruguru aba yumva adafite ikerekezo, Leta yacu itanga ikerekezo, iyo usanga ufite amahoro, wavuza induru abantu bakagutabara ntuheranwe n’ubwoba icyo gihe uba ufite ejo hazaza, ndababwira ngo ni bakomere ibyo twaciyemo byari bibi ni na byinshi ariko ejo hazaza ni heza, ntihakagire uwiyambura ubuzima kuko Imana iduha ejo hazaza.”

Ubuzima burimo ikizere abuhuza n’ishuri yashinze i Karangazi ryitwa Mutagatifu Antoine, akaba yararihaye intero ivuga ngo “Ishuri ryacu, Hafi yacu, kandi iwacu.

Padiri Gakirage agira ati “Dufite iki gihugu kiza, dufite u Rwanda rwatubyaye, ese umuntu yiyahura ashaka kujya he?  Wava muri uru Rwanda ukajya he? Mwaretse tugafatanya uru Rwanda, ibibazo twaciyemo tukaruhindura Paradizo.”

Padiri Gakirage Jean Bosco, yiyita  (Umushumba w’Imisanga, “inka z’Abasinga”) yavutse muri 1960, avuga ko yakundaga kuragira ndetse agatoroka ishuri akajya kuragira, yize amashuri abanza i Rutoma, mu Murenge wa Musha ari naho avuka, atsinda ibizamini bya Leta na Seminaire ajya kwiga i Kabgayi, yashakaga kuba Padiri ariko ababyeyi be bifuza ko aba umuganga.

Mu 1976 yiga muri Seminaire ngo yangiwe kwiga igipadiri (arangije 6e. année latine bingana no kurangiza amashuri atatu yisumbuye), icyo gihe ngo ku ndangamanota bamwandikiyeho ko atabashije kurangiza porogarame.

Ati “Baranyangiye rwose kandi nari mfite amanota, mfite imyitwarire myiza.”

Uko uyu Padiri yakomeje amashuri ye muri Uganda, uko yahawe Ubupadiri  mu kwezi kwa gatandatu  tariki 26 muri 1994, hashize igihe gito ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mwasura Youtube Channel Izingiro mukamwumva.

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mukomere Padiri, Abasinga baracyariho.
    Uri imfura, Imana buriya izi impamvu .
    Komera ku butore bwawe padi.

    • Statistics zerekana ko abantu biyahura ku isi bagera kuli 1 million buri mwaka.Muli bo ibihumbi 200 barabigerageza bikanga ntibapfe.Aho Padiri Gakirage yibeshya,ni aho avuga ngo ashobora kugira uru Rwanda Paradizo.Ntibishoboka na gato.Nk’umupadiri,akwiye kwigisha abantu ko Ubwami bw’Imana bwonyine aribwo buzahindura Isi Paradizo,kubera ko abantu byabananiye.Ntibashobora gukuraho Ubukene,Ubushomeli,Ruswa,Akarengane,Intambara,Ubusumbane,Indwara,Ubusaza,Urupfu,…
      Ahubwo birushaho kwiyongera.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Nukuvuga Ubutegetsi buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,Yesu agahabwa ubutegetsi bw’isi,akayigira paradizo nkuko bible ivuga ahantu henshi.Ni nayo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).
      Nibwo buzakuraho imibabaro yose,harimo no KWIYAHURA.Gusa Imana izabanza ikure mu isi abantu babi bose,isigaze abeza bayumvira nkuko Imigani 2:21,22 havuga.It is a matter of time.

  • Nyagasani Yezu amwongerere umugisha no kuramba kandi azakomeze kwitangira abakene abaha ubufasha bwo kwiga neza kwiryo shuri yashinze azanabigishe urukundo nyarwo ruzira amakimbirane , uwo mu padiri aruta benshi bari bambaye amakanzu muri mata 1994 batereranye intama bari bayoboye bigatuma bicirwa kuri aritari baturiragaho igitambo cya misa none bamwe barahunze bafite ipfunwe haba imbere y’imana n’imbere y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babiboneye bafatanya n’abicanyi, gusa padiri abivuze neza ubu imiryango yicana ikiyambura unuzima n’ingaruka za jenoside hamwe n’amacakubiri yarazwe n’abayobozi babi (ingengabitekerezo ishingiye ku rwango), bibiliya ibivuga neza ngo Roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima. CNLJ izakore ubushakashatsi ku bihaye imana bakoreraga muri Monastère y’igihindamuyaga uburyo abatutsi bahahungiye bishwe urwagashinyaguro bishwana n’abafurere babiri b’abatutsi mugihe ababatanze bahungiye mu bubiligi menya baranavuyemo izashake uburyo yabaza umuzungu w’umubiligi wabarwanyeho agatanga amafaranga ngo abatutsi ntibicwe bikarangira arushijwe imbaraga n’abafurere b’abahutu bazanye interahamwe ziyobowe n’umugabo waruzwi wahamijwe ibyaha bya jenoside ubu akaba yarafunguwe…… mugihe kiliziya gaturika mu Rwanda itaritangukanya ngo ishyire ahagaragara abapadiri,abafurere,ababikira batanze bbagenzi babo n’abakirisitu ngo bishwe ntabwo urukundo nyarwo kristu yezu yatanze ngo rwigishwe mu bantu ruzashoboka ijana kw’ijana hazabaho kubeshanya hanyuma abantu bakomeze kwambura no kwiyambura ubuzima kuko bagifite ibikomere bitarakira kubyo biboneye n’amaso niyo mpamvu amadini menshi avuka akibonera abayoboke bashya kuko havigirwayo ukuri no kwatura k’umukirisitu wakiriye agakiza nyako. Byari bikwiriye ko habaho kugaragaza amazina yabo bari abashumba b’imana bakoze amarorerwa bakamenyekana nkuko ubu hashyirwa ahagaragara amazina y’abarinzi b’igihango. Padiri Gakirage Jean Bosco komeza ukore inshingano zawe neza watorewe ufasha abana kwiga neza no kubigisha ijambo ry’ukuri ry’Imana bizatuma ufata nk’intwari murako gace uteza imbere mu kurwanya ubujiji no kuhahesha icyubahiro n’ikuzo, nyagasani yezu n’abane namwe kandi abakomeze mu butumwa muhafite.

  • Padiri Gakirage se buriya yamenya atandukanya gute abiyahuza amashuka bari baryamyemo nka Kizito cyangwa Maitre Toy Nzamwita, n’abandi, nk’abo tujya twumva bishe abagore babo nabo bakiyahura, abitwikira mu nzu nk’uriya uherutse kubikora ku Gisozi… Ntibyoroshye

  • Nibyo kwiyambura ubuzima ni bibi cyane. Ariko Padiri akwiye no kubanza kwamagana abamburwa ubuzima n’abandi, barimo n’abagombye kuburengera. Mu Rwanda abantu baraswa nibo benshi kurusha abiyahura. Kandi byitwa ko twavanyeho igihano cy’urupfu. Buriya se ntabizi! Ko atabihingutsa? Nacakumbure neza atubwire intandaro yo kwiyahura kw’abanyarwanda. Wa mugani w’abalatini: causa causae causarum (la cause des causes est une cause).

  • Niba Padiri Gakirage atazi impamvu abanyarwanda biyahura ari benshi kandi bagenda biyongera, naterere akajisho kuri uru rutonde rwa World Happiness Index 2020, rushyira u Rwanda mu bihugu bine bya mbere ku isi bifite abaturage batishimye.
    https://www.forbes.com/sites/laurabegleybloom/2020/03/20/ranked-20-happiest-countries-2020/#498ff5367850

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *