Ubwiza nyaburanga bwo ku Kivu n’imusozi i Karongi… AMAFOTO

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 03/08/2018 02:32 6 _

U Rwanda rw’imisozi, ibibaya, ibiyaga n’ibirunga ni igihugu gifite ubwiza buhebuje ku witegereje atuje atekereza neza, mu burengerazuba bw’u Rwanda ni hamwe mu ho ubona urusobe rw’imisozi ikikije ikiyaga cya Kivu bigatanga ishusho y’ubwiza buhebuje ‘ubuhanga bwa Rurema. Aya mafoto agaragaza igice gito cy’ubu bwiza wabona imbumbe yabwo uhigereye.

Yvan Simbi yafashe aya mafoto aragaragaza muri macye ibyiza yahabonye.

Abakerarugendo bava kure ntibakwiye kuba aba mbere bo kuturusha kunogerwa n’ibi byiza bihesha umutima umutuzo n’ineza iyo ubireba utuje.

Ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bukwiye guhaguruka, abanyarwanda bakarushaho kunogerwa n’ibyiza Imana yatatse igihugu cyabo ikabibahera ubuntu hafi yabo.

Ibi byiza bigaragara cyane kubera amahoro nk’ikibanze buri munyarwanda akwiye guharanira kubaka mbere y’ibindi kugira ngo ibi byiza bisagambe bizananyure abazaza nyuma.

Mbere yo kugera i Karongi uhera ku rutare rw'umugabo Ndaba abana bakakubwira amateka ye

Mbere yo kugera i Karongi uhera ku rutare rw’umugabo Ndaba abana bakakubwira amateka ye

 Mu muhanda Muhanga - Karongi uhabona ubwiza bunyuranye iyo ubashije guhagarara ukitegereza

Mu muhanda Muhanga – Karongi uhabona ubwiza bunyuranye iyo ubashije guhagarara ukitegereza

N'abantu muri rusange ubona bacyeye basa neza

N’abantu muri rusange ubona bacyeye basa neza

Twireba umugi turebe ibiwukikije, aha ni ku muhanda wa Kivu - Belt ugana Nyamasheke na Rusizi

Twireba umugi turebe ibiwukikije, aha ni ku muhanda wa Kivu – Belt ugana Nyamasheke na Rusizi

Ni umuhanda nawo wuje ubwiza aho ushashe iruhande rwa Kivu

Ni umuhanda nawo wuje ubwiza aho ushashe iruhande rwa Kivu

Hari aho uhagarara ugaterera ijisho hakurya ukareba ubwiza bw'imisozi ikikije ikiyaga

Hari aho uhagarara ugaterera ijisho hakurya ukareba ubwiza bw’imisozi ikikije ikiyaga

Ubwiza bw'iyi misozi hamwe n'ikiyaga ikikije birahebuje

Ubwiza bw’iyi misozi hamwe n’ikiyaga ikikije birahebuje

Utu dusozi twiza dushingutse mu kiyaga ni ubwiza nyaburanga butera umutima ibineza aka gasozi kitwa Josi

Utu dusozi twiza dushingutse mu kiyaga ni ubwiza nyaburanga butera umutima ibineza aka gasozi kitwa Josi

Ubwiza nyaburanga iyo ubuvanze n'ubwa muntu biba ikindi kiza kidafite ijambo ryagisobanura

Ubwiza nyaburanga iyo ubuvanze n’ubwa muntu biba ikindi kiza kidafite ijambo ryagisobanura

Aho bita mu Gatare niho amato y'abarobyi ahagarara niho afite ikibazo avurirwa n'atari mu kazi niho acumbika

Aho bita mu Gatare niho amato y’abarobyi ahagarara niho afite ikibazo avurirwa n’atari mu kazi niho acumbika

 Umurobyi mu bwato buto agiye mu kazi

Umurobyi mu bwato buto agiye mu kazi

 Aha mu Gatare abaho bafite ibyiza nyaburanga bituma umuntu aba abona bacyeye ku mitima

Aha mu Gatare abaho bafite ibyiza nyaburanga bituma umuntu aba abona bacyeye ku mitima

 Ku karwa bita Inyenyeri uko ukegera niko ugira amatsiko y'ubwiza bwako

Ku karwa bita Inyenyeri uko ukegera niko ugira amatsiko y’ubwiza bwako

Ku nkombe z'aka karwa haba hatuje kandi ari heza bitangaje

Ku nkombe z’aka karwa haba hatuje kandi ari heza bitangaje

 Aka karwa kabonekaho utu tunyamaswa

Aka karwa kabonekaho utu tunyamaswa

 Uko ugenda mu mazi ibyishimo biba ari byose

Uko ugenda mu mazi ibyishimo biba ari byose

Kwishima hano ntibisaba za Cruisers aha biba bihebuje mu bwato busanzwe

Kwishima hano ntibisaba za Cruisers aha biba bihebuje mu bwato busanzwe

 Hari ubwo Camera yawe iguha ibyo ijisho ritaguhaye

Hari ubwo Camera yawe iguha ibyo ijisho ritaguhaye

 Ni uruvange rw'amazi n'ikirwa bikaba ubuhanga bwihariye bw'uwabihanze n'ubifotora n'ibyishimo ku ubireba

Ni uruvange rw’amazi n’ikirwa bikaba ubuhanga bwihariye bw’uwabihanze n’ubifotora n’ibyishimo ku ubireba

Ubwiza nyaburanga bw'uruvange rw'imisozi yaNyamiseke n'ikiyaga cya Kivu

Ubwiza nyaburanga bw’uruvange rw’imisozi ya Nyamiseke n’ikiyaga cya Kivu

 Hamwe kandi n'imisozi migari ya Bwishyura

Hamwe kandi n’imisozi migari ya Bwishyura

Iyo bugorobye ugira ngo ni muri Paradizo ariko ukibuka ko ari i Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda

Iyo bugorobye ugira ngo ni muri Paradizo ariko ukibuka ko ari i Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda

Photos© SIMBI Yvan
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

6 _

twin yeah 03/08/2018 08:12 - 2018/08/03 at 8:12 AM

Iwacu I Karongi-Nyamasheke ni heza rwose! Gusa iyo uzamutse Bisesero ukagera mu misozi y’icyahoze ari Komini Gisovu iyo za Gitabura ugana ku ruganda rw’icyayi, baheruka kumva radio mbere ya Jenoside. Rwose na byo babikoreho, murakoze cyane!

Reply
Rukundo Bertin 03/08/2018 08:58 - 2018/08/03 at 8:58 AM

uyu muhungu azi gufotora peee kuko ayamafoto agutera imbaraga zo kujya kuhasura bitewe nubwiza bwayo

Reply
Rwoga 03/08/2018 10:33 - 2018/08/03 at 10:33 AM

Uwo mukobwa uri mu mazi unaga imisatsi ya meches mu kirere mpereza tel. number ye man. mbabarira kabisa ndakwinginze. Tel yanjye ni 0783084561, nitwa Rutikuraruticarwanyagasanirwonsabanakurushabanyina
Remera, Kigali

Reply
Prosper 03/08/2018 12:26 - 2018/08/03 at 12:26 PM

Keep on moving forward @Yvan , and thanks for the great and amazing picture you have taken it’s more than a reality .

Reply
Nshimiyimana Aloys 03/08/2018 22:21 - 2018/08/03 at 10:21 PM

Well KBS nifuje kuzahatemberera nange

Reply
Ecolo 04/08/2018 00:02 - 2018/08/04 at 12:02 AM

Hari imisozi ubona yanamye yombye guterwaho ibiti muri gahunda yo kuramira ibidukikije kuko mbona ibya kera bitarasimbuwe.

Reply

Tanga igitekerezo