Ufite Virusi itera Sida amwe mu makuru atari yo bahabwaga kuri COVID-19 - UMUSEKE
  • 01/06/2020 4:00 14

Ufite Virusi itera Sida amwe mu makuru atari yo bahabwaga kuri COVID-19

Mu Rwanda abafite Virusi itera Sida baratangaza ko bagiye bahabwa amakuru y’ibihuha muri ibi bihe bya Coronavirus ( COVID-19), mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku Isi bihangayikishijwe no kurinda abaturage iki cyorezo kibangamiye imibereho y’abatuye Isi.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umwe mu bafite Virusi itera Sida tutashatse gutangaza amazina ye akaba abarizwa mu ishirahamwe ry’abafite virusi itera Sida (RRP+), yavuze ko bagiye bakira amakuru menshi muri ibi bihe bya Coronavirus kandi ahanini ashingiye ku kubihuha.

Ati “Muri iki gihe cya Coronavirus twagiye twakira amakuru y’ibihuha maze akaduhahamura, bamwe bagiye batubwira ko umuntu ufite Virusi itera Sida iyo yanduye Coronavirus ahita apfa, ngo iyo imugizemo ntabwo ikira.”

Avuga ko hari abandi bagiye babwirwa ko umuti abantu bafite virusi itera Sida bafata ushobora gukiza Coronavirus.

Ati “Amahirwe twagize ni uko RRP+ yatubaye hafi aho baduha amakuru y’ukuri kandi bakanakurikirana ubuzima bwacu buri munsi.” 

Umuseke waganiriye n’Umuyobozi wa RRP+ Muneza Sylvie avuga ko bagiye bakangurira abanyamuryango babo gukurikiza amabwiriza yashizweho na  Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bashobore kwirinda ndetse no kurwanya Coronavirus, ibyo byatumwe abanyamuryango bagera ku makuru yizewe mu gihe hari amakuru menshi y’ibihuha hirya no hino mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muneza Sylvie ati ”Twashyizeho umurongo utishyurwa, 1245 ku buryo umuntu ufite ikibazo ahamagara tukamufasha.  Dukurikirana ubuzima bw’abafite virusi itera Sida umunsi ku wundi, twagiye dufashwa na Minisiteri y’Ubuzima mu kubasangiza amakuru ya nyayo.”

Muneza Sylvie akomeza avuga ko muri ibi bihe bya Coronavirus abatari bafite ubushobozi bwo kugera ku miti mu buryo bworoshye bahamagaraga nomero yatanzwe itishyurwa bakagerwaho ku buryo nta muntu wigeze asiba gufata imiti.

Mu makuru y’ibihuha yagiye ikwirakwira hiryo no hino mu Rwanda ku bijyanye na Coronavirus, arimo ko ‘Koga amazi ashyushye’ ngo  birinda Coronavirus; hari abavugaga ko ‘Coronavirus ishobora gukwirakwira binyuze mu bikoresho byakorewe mu Bushinwa’, abandi bakavuga ko ‘Kurumwa n’umubu byanduza Coronavirus,’ hari n’abavuaga ko ‘Kurya tangawizi birinda Coronavirus’, ndetse ngo ‘Coronavirus ifata abakuze gusa’ n’ibindi byinshi…

Mu rwego rwo kurinda abantu kugwa mu mutego w’ibinyoma byagiye bivugwa kuri Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima yagiye ikora ubukangurambaga bumenyesha abantu uko bakwirinda Coronavirus.

Julien Mahoro Niyingabira, umuyobozi ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatangarije Umuseke ko ibihuha byari byinshi muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ati “Ibihuha byari byinshi muri ibi bihe bya Coronavirus aho abantu bagiye batangaza ibyo abantu barya kugira ngo bakire Coronavirus, hari abavugaga ‘kurya indimu’, ‘kunywa wisiki’ n’ibindi, gusa twagiye tubinyomoza dukora ubukangurambaga tumenyasha abantu ibyo basabwa  mu kwirinda ndetse baramutse bagaragayeho ibimenyetso bya Coronavirus.”

Julien Mahoro Niyingabira avuga ko ibyo basaba abantu bose muri rusange barimo n’abadafite ubudahangarwa mu mubiri wabo, nk’ abafite Diabete, HIV n’izindi ndwara, ari ugukurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Julien Mahoro ati “Nta mpamvu yo gukurikiza ibihuha kuko birwanya ingamba nziza yo kurwanya icyorezo.”

Urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau, RIB) mu minsi ishize rwagiye rutangaza ko rutazihanganira abantu bose bashobora gukora ibyaha bitwaje icyorezo cya Coronavirus ndetse n’abakwirakwiza ibihuha muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO riburira abantu kwirinda amakuru adatanzwe n’inzego z’ubuzima zizewe muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *