Uganda: Amashanyarazi yabuze mu gihugu hose mbere gato y’ijambo rya Perezida - UMUSEKE
  • 01/06/2020 1:58 00

Uganda: Amashanyarazi yabuze mu gihugu hose mbere gato y’ijambo rya Perezida

Ubuyobozi bw’ikigo cya Uganda gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kitwa Uganda Electricity Generation Company Lt (UEGCL) bwatangije iperereza ku cyatumye amashanyarazi agenda mu gihugu cyose mbere gato y’uko Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku baturage.

Umuriro wagiye hafi mu gihugu

Ijambo rya Perezida Yoweri Museveni ryabanje gukererwaho iminota 30, rigiye no gutangira umuriro uba urabuze.

Byabaye ngombwa ko ryimurirwa kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Mata 2020.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Uganda gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kitwa Uganda Electricity Generation Company Ltd, witwa Simon Kasyate avuga ko iperereza ryatangiye kuri uyu wa Kabiri bareba icyateye umuriro ku bura.

Ati: “Kugeza ubu nta kintu turamenya cyatumye umuriro ubura mu gihugu hose, turatangiza iperereza tumenye icyabiteye.”

Ubwo iyi nkuru yandikwaga Perezida Museveni yarimo gutambutsa ijambo rye rivuga uko Covid-19 ihagaze mu gihugu ke.

Simon Kasyate
Perezida Museveni ari kugeza ijambo ku baturage be

ChimpReports 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Barebe neza uwitwa masudi niko byamugendekeye

    • Ariko Masudi we yahise avuga ngo niba hari abashaka guhirika ubutegetsi bwe nibabikore. Aba yorosoye ababyukaga baramuhirika.
      Museveni se hari ibyo yavuze? Uwapima umuhungu we yamumanika.

    • Masudi yarumuntu wumugabo ntabwo yatinyaga.

  • Ko mushyizeho inkuru n’ifoto ya Museveni ntimumuvuge nabi ra? Aho turi kumwe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *