Uganda/COVID-19: Nyuma y'umurwayi umwe, habonetse abandi 8 bose b'Abanya-Uganda - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:06 33

Uganda/COVID-19: Nyuma y’umurwayi umwe, habonetse abandi 8 bose b’Abanya-Uganda

Ubuyobozi bwa Uganda bwemeje ko hagaragaye abarwayi ba Coronavirus bashya umunani baje biyongera kuri undi umwe wari wabonetse ku munsi wari wabanjirije ejo hashize.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko aba barwayi bose bashya uko ari umunani ari abagande bagiye bakorera ingendo mu bihugu binyuranye byabanje kugaragaramo kiriya cyorezo.

Iyi Minisiteri ivuga ko abarwayi babiri bageze muri Uganda tariki ya 20 Werurwe 2020 bavuye i Dubai naho batandatu na bo bakaba baraje bava mu bihugu binyuranye bagiye bazanwa na sosiyete z’indege zinyuranye nka Emirates na Ethiopian.

Aba barwayi umunani baje biyongera kuri undi umwe wari wabonetse tariki ya 22 Werurwe bivuze ko ubu bahise baba ikenda (9).

U Rwanda rumaze kugira imibare myinshi kurusha ibindi bihugu bigize EAC, muri iki gihugu ubu hamaze kugaragara abarwayi 36 nyuma y’uko mu ijoro ryakeye habonetse umubare munini utarigeze uboneka mbere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Mu gihugu cya Kenya ho ubu hamaze kugaragara abarwayi 16 basanzwemo ubwandu bw’iki cyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na ho abarwayi bamaze kugera kuri 36 ndetse ho babiri bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kimaze abarenga ibihumbi 14 ku Isi yose.

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bwatangaje ko bugiye guha buri gihugu kigize uyu muryango Laboratwari ngendanwa yo kwifashisha gupima iki cyorezo gihangayikishije Isi.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nta kabuza ibihugu duturanye Coronavirus irabamara,kubera ko bajenjetse ntibigane u Rwanda rwafashe ingamba zikaze.Ikindi kandi,urasanga mu bihugu byinshi basa naho badohora.
    Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc… Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

  • Ariko SEZIKEYE,igihe cyose utangira wihishe inyuma y’inkuru,ugasoza uduhatira kwemera nkawe,hatabuzemo n’iterabwoba.
    Wazagiye utanga izi nkuru muri réveillez -vous cg. JW.ORG

  • Ni byiza ko ibihugu bifata ingamba zo kwirinda covid-19 ariko kandi abayobozi ba buri gihugu bakwiye kwitonda bagafata ibyemezo bijyanye n’ukuntu abaturage babayeho muri icyo gihugu.

    Niba hafashwe ingamba ko abaturage badasohoka, hakwiye kurebwa mbere na mbere uko abo baturage bazabaho ku bijyanye no kubona ibibatunga.

    Niba hari abaturage bari babeshejweho no kuba bakora uturimo two Krishna birumvikana ko nibaguma mu mazu iwabo bashobora kwicwa n’inzara.

    Leta rero igomba gushishoza ku buryo icyemezo ifata cyo kurinda abaturage bayo kwicwa na covid-19 kitavamo gituma abo baturage bicwa n’inzara, ugasanga rero rwa rupfu barindwaga rubishe mu bundi buryo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *