Uganda: Depite yinjiranye mu Nteko icupa ryuzuyemo inzige nzima - UMUSEKE
  • 04/04/2020 1:44 15

Uganda: Depite yinjiranye mu Nteko icupa ryuzuyemo inzige nzima

Video igaragaza uriya Mudepite yerekana icupa yari afite ryuzuyemo inzige nzima iri mu zakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambuga.

Inzige zahereye muri Kenya bivugwa ko zavuye mu Butayu muri Yemen

David Obala, ni Umudepite mu gace ka Ngora mu Burasirazuba bwa Uganda, ku wa kabiri tariki 19 Gashyantare yagiye mu Nteko ishinga Amategeko yitwaje icupa ririmo inzige mu rwego rwo kwigaragambya.

Uriya Mudepite ntiyishimiye uburyo Leta igenda biguruntege mu guhangana n’icyorezo k’inzige zateye muri Uganda no mu bihugu bimwe bya Africa y’Iburasirazuba bityo benshi bakabona ko zishobora kuzasiga ziteje inzara.

Obala yumvikana agira ati “Nazanye inzige kugira ngo ngaragarize isi yose ko zibaho, ngizi hano.”

Amaze kugaragaza ko afite inzige, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko yamusabye gufata icupa zirimo akariha ushinzwe ituze mu Nteko.

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda kandi yahise asaba Ministeri ishinzwe guhangana n’ibiza kujya itanga amakuru buri cyumweru ku byo ikora mu guhangana n’inzige.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje kuri Twitter video ya Depite Obala n’inzige ze.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *