Uganda itsinze Tanzania 3-1 yegukana CECAFA U17 yaberaga mu Rwanda | UMUSEKE

Uganda itsinze Tanzania 3-1 yegukana CECAFA U17 yaberaga mu Rwanda

Ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko, yegukanye irushanwa rya CECAFA itsinze iya Tanzania ibitego 3 kuri kimwe.

Uganda yatsinze Tanzania 3-1

Ni ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri kuko igice cya mbere amakipe yombi yihagazeho agerageza gushaka ibitego ariko kirangira nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi.

Ku munota wa 62′ Uganda yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ivan IRINIMBABAZI, mu gihe icya kabiricyatsinzwe na Travis MUTYABA.

Ku munota wa 87’ Ikipe ya Uganda yitsinze igitego cyatsinzwe na Vincent MULEMA.

Naho ku munota wa 89′ Kapiteni wa Uganda, Ibrahim JUMAabona igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe kuri Penaliti.

Nyuma y’uyu mukino kandi hatanzwe n’ibihembo, Ethiopia yambitswe imidari ndetse na Tanzania yegukanye umwanya wa kabiri.

Umugande Travis MUTYABA wagaragaje amacenga adasanzwe akaba ari na we wafunguye amazamu mu mukino wa nyuma uyu munsi, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi.

Ikipe ya Uganda yabanje mu kibuga
Iya Tanzania
Uganda yagerageje gushaka ibitego kuva kare

Eddy RWIBUTSO
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *