Uganda: Kapiteni w'Ikipe y'igihugu arasaba ibisobanuro kuri Miliyoni 1$ bemerewe na Museveni | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:09 09

Uganda: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu arasaba ibisobanuro kuri Miliyoni 1$ bemerewe na Museveni

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Uganda, Denis Onyango yavuze ko we na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu bakenewe ibisobanuro kuri Miliyoni 1USD bemerewe na Perezida Yoweri Museveni umwaka ushize ubwo bitabiraga igikombe cya Africa.

Onyango umunyezamu wa Uganda Cranes akaba na Kapiteni wayo arasaba ibisobanuro kuri Miliyoni 1USD bemerewe na Perezida Museveni

Denis Onyango avuga ko iyi miliyoni bizejwe na Museveni yakagombye kuba ari kubafasha muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi kipe y’Imisambi (Cranes) ubwo yitabiraga igikombe cya Africa, yasezerewe n’ikipe y’Igihugu ya Senegal iyitsinze 1-0.

Abakinnyi b’iyi kipe bigeze kwanga gukora imyitozo kuko batari bishyuwe bituma ishyirahamwe ry’umupira mu gihugu cyabo (FUFA/Ugandan Football Federation) ryizeza buri mukinnyi kuzishyurwa agahimbazamusyi ka 6 000 USD.

Ubwo bagarukaga mu gihugu, batumwe na Perezida Museveni mu biro bye biherereye i Entebbe, akabizeza kuzabashimira ari na bwo yabizeje kuzabaha Miliyoni 1 USD.

Denis Onyango ubu ukinira Mamelodi Sundowns yo murI Africa y’Epfo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko iryo sezerano bariheruka icyo gihe.

Yavuze ko banamwandikiye ariko akaba yaranze kubasubiza gusa ngo Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Museveni, Don Wanyama yababwiye ko ubutumwa bwabo bwamugezeho.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *