Depite Sam Lyomoki yatangaje ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2021, agahangana na Perezida Yoweri Museveni ukuriye ishyaka rya NRM uyu mudepite abarizwamo.

Depite Sam Lyomoki asanzwe ari mu ishyaka rya Museveni
Sam Lyomoki atangaje ibyo kwiyamamaza nyuma gato y’aho Museveni asinye itegeko rivanaho imyaka ntarengwa “Age Limit Constituional Ammendment Bill” ku Mukuru w’Igihugu cya Uganda, ubundi yazitiraga Museveni wari kuzaba arenge imyaka 75 igihe cy’amatora ataha, Lyomoki akaba atari ashyigikiye ko itegeko rihinduka.
Lyomoki yatangaje ko abadepite 27 bo mu ishyaka NRM bamaze kumugaragariza ko bamuri inyuma, bakaba ngo bashaka impinduka mu buyobozi bwa NRM bashinja ko burimo abasaza.
Kuri uyu wa gatanu Dr Lyomoki yatangaje ko Abadepite bose batashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka bamwijeje kuzamuba hafi.
Ati “Twemeranyije ko iki ari igihe abandi bayobozi bashya bakwiye kwigaragaza, bakayobora neza igihugu.”
Uyu Mudepite avuga ko ubuyobozi bwe buzibanda mu kurwanya ruswa mu nzego za Leta, akaba ashinja Yoweri Museveni kuba byaramunaniye mu myaka 30 isaga amaze ku butegetsi.
Yagize ati “Tuzashyira iherezo kuri ruswa itutumba muri iki gihugu, no kuba abantu baharanira gusa inyungu za Perezida mu myanya y’ubuyobozi barimo.”
Uyu mugabo yashinje Perezida Museveni gukoresha inzego za Leta nka Banki ya Uganda, Ikigo k’Imisoro na Polisi agamije kuguma ku butegetsi.
Lyomoki yavuze ko azaharanira guteza imbere serivisi nziza, kuzamura ubuzima n’uburezi by’abatuye Uganda.
Yavuze ko yiteguye guhura n’imbogamizi nyinshi ariko ngo nibiba ngombwa aziyamamaza nk’umukandida wigenga ariko inzozi ze zo kuyobora Uganda azazigereho.
Chimp Report
UMUSEKE.RW
2 _
Barebe neza niba batamushyiraho icyaha cyo kugumura abaturage no kubangisha ubutegetsi buriho maze afungwe imyaka 20. Abatangabuhamywa njyewe ndabishakira.
Ahubwo uyu mudepite ibi byo kwiyamamaza ashobora kuba yarabyumvikanyeho na Perezida MUSEVENI. Mwitonde neza mudahubuka mwibwira ngo mubonye umukandida muzima ubakiza Museveni.