Uganda: Umunyarwandakazi ukekwaho COVID-19 ari gushakishwa n’iz’Umutekano - UMUSEKE
  • 04/04/2020 2:06 20

Uganda: Umunyarwandakazi ukekwaho COVID-19 ari gushakishwa n’iz’Umutekano

Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko ubuyobozi bwa Uganda n’u Rwanda buri gufatanya gushakisha Umunyarwandakazi ukekwaho ko yaba yarafashwe n’icyorezo cyo Coronavirus.

Iki kinyamakuru cyo muri Uganda, kivuga ko uyu munyarwandakazi yaketsweho Coronavirus kuko aheruka kuba ari kumwe n’umugabo basanzemo iki cyorezo.

Ngo uyu munyarwandakazi aherutse kuva Dubai yerekeza mu Rwanda.

Ngo uriya mugabo wari uri kumwe n’uriya munyarwandakazi, bamubajije ingendo yaba yarakoze avuga ko nubwo yaje mu Rwanda ariko atigeze akora ingendo nyinshi muri Kigali.

Abajijwe ku bantu yaba yarahuye na bo cyangwa bari hafi ye, yavuze ko yari ari kumwe n’uriya munyarwandakazi

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Uganda bivuga ko uriya Munyarwandakazi yamaze kwambuka ava muri Uganda yerekeza i Nyagatare mu Rwanda.

Na none kandi nta makuru ya nyayo y’aho uyu munyarwandakazi yaba aherereye ku buryo bikekwa ko yaba ari muri Uganda cyangwa akaba ari mu Rwanda.

Iki kinyamakuri kivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda na Uganda buri gokorana bya hafi ngo uyu mukobwa aboneke dore ko ari guhamagarwa kuri telephone igendanwa ntayitabe, ubundi bagasanga yavuye ku murongo.

Ibi ngo byatumye ubuyobozi bwa Uganda buhangayika aho ngo inzego z’umutekano ziri gushakisha uriya mukobwa w’Umunyarwanda mu bice binyuranye birimo Rukiga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima muri Uganda, Emmanuel Ainebyoona kuri uyu wa gatanu yabwiye Chimpreports  ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abashinzwe ubuzima bari gushakisha Mukeshimana bakaba bari bukomeze guhana amakuru.

Yagize ati “Twakiriye intaza yerekeye uwo muntu kandi twohereje itsinda ry’abantu b’inzego z’umutekano n’abo mu z’ubuzima ngo bajye kumufata.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hanyuma se uwo mugabo avuga ko amazina y’uwo mukobwa atayazi ? Ko batayavuga ngo abamuzi babarangire aho ari. Iyi nkuru iteye amakenga.

  • Umuntu wa mbere wanduye coronavirus byavuzwe ko yageze muri Tanzaniya avuye i London na Rwandair. None n’umugande arasa n’uvuga ko yayandujwe n’umunyarwandakazi bavanye Dubai via Kigali, n’ubwo atabyerura cyane. Mu gihe umuhinde byari byavuzwe ko ari we wayizanye mu Rwanda bwa mbere nyuma bikanyomozwa nawe yari yavuye i Mumbai na Rwandair. Ibi ni ibiki ra!! Buriya bariya baturanyi ntibatubeshyera? Ntabwo Rwandair yakwiza coronavirus kandi abakozi bayo ari bazima. Kugeza ubu mu barwayi twabwiwe bari gukurikiranwa nta mukozi wa Rwandair urimo.

    • Nonese iyo bakubwiye ko mubayanduye harimo umunyarwanda ukunda gukora ingendo mu mahanga wumva iki

  • Tekereza aburiwe irengero!

  • Ngo uwo munyarwandakazi ni Mukeshimana? Mwavuze n’irindi zina se tukabafasha kumushaka?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *