Kuri uyu wa Mbere umuntu umuturage umwe yaguye mu bitaro by’ikitegererezo bya Kampala. Arakekwaho kwicwa na Ebola. Umuyobozi wungirije wabyo witwa Dr Karissa Kyebambe yemeje ariya makuru avuga ko bahise bafata ibipimo by’amaraso babijyana muri Laboratoire ya Entebbe ngo bakomeze gusuzuma.

Ebola ni indwara yandura vuba. Abaganga baba bagomba kwikingira cyane
Dr Kyebambe ati: “ Nakwemeza ko hari umurwayi twakiriye ejo ahita apfa. Yagaragaza ibimenyetso bya Ebola ariko twafashe ibipimo by’amaraso tugiye gusuzuma nyuma tuzamenyesha abantu icyo twasanze yarazize.”
Pasiteri Gad Mugisha uri mu itsinda ry’ubutabazi bwihuse yabwiye Monitor ko bamaze kubona ko nyakwigendera apfuye bamushyize mu ishashi yabigenewe umurambo bawujyana mu bitaro bya Bundibugyo nyuma bakazamushyingura.
Indwara ya Ebola imaze iminsi ivugwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Imibare itengwa n’inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu ivuga ko imaze guhitana abantu batari munsi 100 kuva uyu mwaka watangira.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW