Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13...Ngo irashaka kugarura ibintu mu buryo - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:38 32

Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13…Ngo irashaka kugarura ibintu mu buryo

Uyu munsi ku wa 18 Gashyantare, Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 bari bafungiye muri kiriya gihugu. Ubuyobozi bw’iki gihugu k’igituranyi cy’u Rwanda, buvuga ko bwifuza gukemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi ababituye bakongera kugendererana nk’uko byahoze.

Abanyarwanda 13 barekuwe na Uganda ikabashyikiriza Ambasade y’u Rwanda muri Uganda

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko Leta y’igihugu ke yifuza gusubiza ku murongo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda umaze iminsi urimo igitotsi.

Yagize ati “Biri mu nzira yo gusubiza umubano mu buryo busanzwe.”

Muri iki kiganiro Kutesa yagiranye n’Abanyamakuru, yari ari kumwe na Adonia Ayebare wagiye yoherezwa na Museveni amutumye kuri mugenzi we Kagame.

Aba banyarwanda 13 bari bamaze amezi bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashyikirijwe Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Aba banyarwanda 13 barekuwe uyu munsi, baje bakurikira abandi ikenda (09) barekuwe mu ntangiro za Mutarama 2020 barimo Rene Rutagungira uri mu bafashwe mbere na kiriya gihugu.

Mu cyumweru gishize ubwo habaga inama ya gatatu ya Komisiyo ihuriweho yashyiriweho gushyira mu bikorwa amasezerano y’abakuru b’ibi bihugu basinyiye i Luanda muri Angola, Ambasaderi Nduhungirehe uyoboye itsinda ry’u Rwanda yavuze ko hari abandi banyarwanda benshi bagifungiye muri kiriya gihugu.

Ku nshuro ya mbere, Sam Kutesa wari uyoboye itsinda rya Uganda na we yavuze ko hari abagande barenga 50 bafungiye mu Rwanda. 

Ibi byatewe utwatsi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wavuze ko Abagande bafungiye mu Rwanda ari ikenda (9) kandi ko na bo bafite ibyaha bahamijwe bakaba bari kurangiza ibihano bakatiwe.

Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko hari abandi bagande 15 bo bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha ariko bakaza kurekurwa.

Iriya nama yamaze amasaha agera muri arindwi, yanafatiwemo imyanzuro itandatu irimo uvuga ko buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba buri kimwe.

Muri iyi myanzuro itandatu kandi harimo uwagarutse ku yindi nama izahuza abakuru b’ibihugu bine (u Rwanda na Uganda ndetse n’abahuza Angola na DRC) ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2020.

Abitabiriye iriya nama y’i Kigali bavuze ko ibiganiro bizahuza abakuru b’ibi bihugu byitezweho gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, ababituye bakongera kugendererana nyuma y’umwaka umwe.

Ku munsi wakurikiye iriya nama yabereye i Kigali, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanyijije ubutumwa kuri Twitter avuga ko yaraye yakiriye intumwa Adonia Ayebare yari yatumye kuri mugenzi we Perezida Kagame w’u Rwanda.

Perezida Museveni muri buriya butumwa yavuze ko Adonia Ayebare yakiriwe neza kandi ko igihugu ke cyafashe umwanzuro wo gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda cyafashe indi sura mu ntangiro za 2019 ubwo Leta y’u Rwanda yagiraga inama Abaturage kutajya muri kiriya gihugu kuko bagerayo bakagirirwa nabi.

Mu mwiherero w’abayobozi bo mu nzego Nkuru z’u Rwanda waberaga i Gabiro muri Werurwe, Perezida Paul Kagame yavuze byimbitse umuzi w’iki kibazo ndetse n’ibyo yagiye akora kugira ngo gikemuke.

Atangiza Umwiherero w’uyu mwaka, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mubano w’ibi bihugu, avuga ko u Rwanda rutigeze rufunga imipaka iruhuza na Uganda ahubwo ko yafunzwe “n’uhohotera Abanyarwanda bagiye mu gihugu ke.”

Sam Kutesa yavuze ko Uganda yifuza gusubiza mu buryo ibintu

Museveni yavuze ko igihugu ke kigiye gushyira ibintu mu buryo:

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko barekurwa bagarurwa mu Rwanda se? Kandi abenshi barakoreraga muri Uganda ari naho baba!! Nabyo ni ikibazo nyamara.

  • Abanya Uganda nyamara bariho baradutsinda icy’umutwe! Bariho barirukana mu gihugu cyabo abanyarwanda bavanye muri gereza, byitwa ko babashubije u Rwanda. Kandi buriya bariya bose barekuwe uwasubirayo bamufashe finger prints. Bahita bamuta muri yombi.

  • Mbere yuko bataha mubanze mubanyuze mu bitaro bitabweho buriya bashobora kuba barwaye kubera iyicarubozo bakorewe.

  • Kuba aba bavandimwe bacu bafunguwe ni byiza ariko bakwiye guhabwa indishyi mpozamarira. Njye natanga inama ko umupaka waba uretse gufungurwa kuko Museveni nta kuri agira. Urugero ni ukuntu yagiye agaragarizwa na Leta y’Urwanda ikibazo cy’abaturage bacu bajyayo bagahohoterwa agahakana avuga ko ibyo bintu atabizi,biratangaje pe!
    Kwitwaza umupaKa ndumva ari indi mpamvu ashaka yo kudurumbanya ibintu iwacu kandi aho tugeze harashimishije. Uyu mupaka nuramuka ufunguwe muzabona icyo Museveni yashakaga ko azahita akigeraho kandi ingaruka zabyo zizaba nini cyane ku Rwanda. Abayobozi bacu bakwiye kwigana ubushishozi iki kibazo pe. Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *