UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere

Ibisigazwa by’izi nyamaswa bivugwa ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka (Pre History), byari bibitse mu nzu ndangamurage ya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza biri kwangizwa n’ubushyuhe buterwa n’imirasire ikomeye y’izuba ica mu gisenge.

Mu nzu ndangaateka yo mu mujyi wa Oxford ngo bafite ikibazo cy'ubwiyongere bw'ubushyihe bwangiza amagufwa ya Dinausors

Mu nzu ndangaateka yo mu mujyi wa Oxford ngo bafite ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubushyihe bwangiza amagufwa ya Dinausors

Abahanga bavuga ko ubushyuhe buri muri iriya nzu bugera kuri degree Celsius 44 ni ukuvuga ubushyuhe bwenda kungana n’ububa mu butayu bwa Sahara mu gihe cy’agasusuruko.

Iyi nzu ndangamurage yubatswe mu 1859, bakavuga ko igisenge cyayo cyashaje bityo ubushyuhe bw’izuba bukinjiramo  bukangiza amagufwa ya ziriya nyamaswa zitwa Dinosaurs bivugwa ko zacitse ku Isi kubera ikibuye cyazigwiriye, abandi bakavuga ko zabuze ubwatsi bwo kurisha.

Itangazo ryasohowe n’umwe mu bahanga bo muri Oxford University rivuga ko abashinzwe kwita ku  murage w’Isi batabarira hafi bagasana iriya nzu kuko ngo ibisigazwa bya ziriya nyamaswa byazarimbuka kandi aribyo byari bisigaye bityo na zo zikagenda gutyo.

Muri iki gihe biravugwa ko ubuyobozi bw’iriya nzu bwamaze kwakira ubusabe bw’abantu banditse imishinga yo kuzakora igisenge kizafata imirasire y’izuba kikayibyaza umusaruro bityo ntiyinjire.

Abahanga bemeranyijwe ko ziriya nyamaswa zabayeho hagati y’imyaka miliyoni 231  na 243 ishize. Bongeraho ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka cyitwa Jurassic na  Cretaceous.

Igisenge cy'iyi nzu ngo ni nyirabayazana y'ubushyuhe budasiba kwiyongera

Igisenge cy’iyi nzu ngo ni nyirabayazana y’ubushyuhe budasiba kwiyongera

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Patrick NISHYIREMBERE

    July 29, 2016 at 10:15 am

    NOnese ubwami bwa Bongereza bwabuze amafaranga yo gusana iki gisenge? cg ni uburangare? Kaminuza ya Oxford yose bimeze bite? ifite ama miliyoni angana ate yama Pound kuburyo byayinanira kubaka icyo gisenge bakubaka na Cold room iri hagati ya degree celsius 20 na 15. Ko bidahenze cyane keretse niba hari ubundi buryo byabananiyemo peeh ubushake bwo niba buhari bazabishobora cg bazasabe ubufasha muri UNESCO nayo yita kubijyanye n’ibyanya nyaburanga ndetse n’umuco Dinosaurs ni ibiremwa bitari bisanzwe gucika ku isi byaba ari igihombo kinini na igisebo kubaturage b’Ubwongereza.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock