UK: Hagiye gukorwa iperereza ku wafashe amashusho Minisitiri asomana n’inshoreke ye | UMUSEKE

UK: Hagiye gukorwa iperereza ku wafashe amashusho Minisitiri asomana n’inshoreke ye

Minisiteri y’Ubuzima mu Bwongereza yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwafashe amashusho uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima Matt Hancock ari gusomana na Gina Coladangelo ukora mu biro bye ndetse n’uburyo byageze mu itangazamkuru bigatuma yegura.

Haribazwa uwafashe amashusho Minisitiri w’Ubuzima Matt Hancock ari gusomana na Gina Coladangelo akayatangaza mu binyamakuru

Minisitiri ushinzwe Irland y’Amajyaruguru, Brandon Lewis, abwira ikinyamakuru Sky News  yagize ati “Bizaterwa n’uburyo ishami ry’ubuzima rizakora iperereza rikerekana uburyo uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima yafashwe amashusho kandi akajya hanze.”

Yavuze ko Minisiteri izerekana icyavuye mu iperereza rizanakorerwa mu bo  basanzwe bakorana.

Brandon Lewis yavuze ko ibyo Matt yakoze ari amakosa ari yo mpamvu yasabye imbabazi kuri iyo myitwarire ye kandi ko yagize uburangare muri uru rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Matt Hancock yeguye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza nyuma y’aho arenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 asaba abantu guhana intera, we agafatwa na Camera ari gusomana n’inshoreke ye basanzwe bakorana.

Nyuma Hancock yandikiye Minisitiri w’Intebe ibaruwa amumumenyesha ubwegure bwe, ashimangira ko yatengushye abaturage bemeye guhara byose muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus .

Ubwegure bwe bwaje nyuma yo kotswa igitutu n’abantu benshi bamusaba kuva mu nshingano ze, nyuma y’aho Ikinyamakuru The Sun gishyiriye hanze amafoto ya Hancock na Gina Coladangelo wari usanzwe ari umukozi we basomana.

Amakuru avuga ko Matt Hancock yamenyanye na Gina Coladangelo biga muri Kaminuza, aho abereye Minisitiri amuha akazi.

Ubu ngo Matt Hancock yaba yataye umugore we bamaranye imyaka 15 asanga Gina Coladangelo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Haribazwa uwafashe amashusho MinisitiriMatt Hancock na Gina Coladangelo ngo baziranye kera muri Kaminuza

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba bashyiraga Cameras muli Offices z’abantu bakomeye twakumirwa.Ni benshi basomana cyangwa basambana n’abagore cyangwa abakobwa.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  • Ubwo yaramuryohereje nyine, wagira ute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *