UK: Igikomangoma Charles uzayobora Commonwealth arwaye COVID-19 - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:54 45

UK: Igikomangoma Charles uzayobora Commonwealth arwaye COVID-19

Aya makuru yemejwe n’Ibiro bye bitwa Clarence House. Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko yasuzumwe bigaragara ko arwaye coronavirus. Igikomangoma Charles niwe wemejwe ko azaragwa ingoma y’Ubwongereza asimbuye Nyina Elisabeth II.

Igikomangoma cyarazwe ubwami bw’u Bwongereza, Charles, arwaye coronavirus

Umwami cyangwa umwamikazi w’u Bwongereza niwe uyobora n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Ibimenyetso bya mbere by’uko yaba afite iriya virus byatangiye kugaragara ku Cyumweru, asuzumwa ku wa Mbere ariko kuri uyu wa Gatatu  nibwo byemejwe ko arwaye COVID-19.

Ibiro by’igikomangoma cyarazwe ingoma y’Ubwami bw’u Bwongereza  bivuga ko muri iki gihe ameze neza, atarembye kandi ngo yishyize mu kato ari kumwe n’umugore we muri Scotland.

Umugore we ariko ngo nta kimenyetso kiramugaragaraho kugeza ubu.

Ibizamini byo kureba niba Prince Charles afite COVID-19 byafashwe n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima, NHS, kibifatira ahitwa Aberdeenshire.

Taliki 10. Werurwe, 2020 igikomangoma Charles yari aherutse kwakira inama mpuzamahanga yabereye mu biro bye yigaga ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’amazi make bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Iminsi ibiri nyuma y’aho yakiriya abantu bari baturutse muri Australia mu muhango wo kwishimira ko Australia(igihugu gitegekwa n’ubwami bw’u Bwongereza) yahanganye kandi igatsinda inkongi zari zimaze iminsi  zarayibasiye.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yahuye n’abandi banyacyuhahiro mu ngoro y’ibwami yitwa Buckingham Palace ariko akaba yarabasuhuje atabakozeho mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

SkyNews

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi ndwara ndabona ishaka kumara abantu bakomeye.Ejo yishe Manu Dibango,ejobundi yica Marlus Mabele,abantu benshi bakomeye barayirwaye,etc….Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc… Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

  • Clare Akamanzi wa RDB amaze gutangazako igikomangoma kitarwaye kandi ko kiri tayari kuza kuyobora inama ya Commonwealth. Muvane ibihuha aho.

  • Rutura we uwo claire wabikubwiye
    Umubwirako icyongereza agasimba Nkuko Na abandi bagisoma
    https://www.dailymail.co.uk/news/article-8153691/Queen-good-health-Buckingham-Palace-says-amid-coronavirus-fears.html Ufate iyi link uyimeoherereze
    Maze Nawe Ujye uza kunyimoza umaze gusoma
    Kuba yanduye si igitangaza kuko na Prince Albert wa Monaco yaranduye kuko bose bari bateranye mu nama bari barimo
    Naho ibyo byo kuvuga ibihuha nta guhiga kirimo
    Gusa ko yakoroherwa agakira
    Mujye mureka kuza kunyomozanya Amakuru mutatwerekaho link

  • yewe nibatureke twikorere Wenda twipfire ubuse koko ko batubwira ngo dukarabe ubu uyu kimwe nabagenzibe bererana bamerewe nabi iyo hejuru muri za span Italy nahandi koko ntasuku bagira?

  • hhhhhhhhh akamanzi se ashinzwe ubwami bw’ubwongereza… agomba gutegereza nawe nkuko natwe tubibona mu makuru
    uziko wagirango ari mu buzukuru ba elizabeth hahahahaha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *