Uko hari abari gukorera mu rugo n’abanyeshuri bigire mu rugo- REB - UMUSEKE
  • 28/03/2020 9:29 27

Uko hari abari gukorera mu rugo n’abanyeshuri bigire mu rugo- REB

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB/Rwanda Education Board), Dr Irene Ndayambaje yibukije abanyeshuri ko nubwo batashye ariko badakwiye kugenda ngo biyicarire ahubwo ko bakwiye gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Abanyeshuri bose bacumbikorwa mu bigo baherutse gutaha kubera icyorezo cya Coronavirus

Mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyeshuri basanzwe bacumbitse mu bigo bigamo baracyuwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyari kimaze kugaragara mu Rwanda muri iyo minsi.

Iki gikorwa cyatangiriye ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu ntara y’Amajyepfo, Minisiteri y’Uburezi itangaza ko ubu abanyeshuri bose bamaze kugera mu rugo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Uburezi (REB), Dr Irene Ndayambaje avuga ko kiki cyorezo cyahinduye ubuzima busanzwe bw’abatuye Isi muri rusange bityo ko “N’abashinzwe uburezi ntabwo twicaye.”

Avuga ko abanyeshuri bajya gutaha basabwe gutahana ibikoresho by’ibanze bakenera bikabafasha gukomeza kwihugura mu masomo, ndetse ubu ku ikoranabuhanga rya murandasi hakaba hariho amakusanyirizo y’ubumenyi yashyizweho amasomo yose ndetse n’integanyanyigisho byakunganira aba banyeshuri n’abarezi babo.

Hakimara kugaraga umuntu wa mbere ufite ubwandu bw’iki cyorezo mu Rwanda, Guverinoma yahise isaba abaturarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse ubu bimwe mu bigo na Minisiteri bya Leta byabaye bihagaritse ibikorwa byo kwakira ababigana.

Izi ngamba kandi zirimo no kuba abashobora gukorera mu rugo akazi basanzwe bakora, baguma mu rugo akaba ari ho buzuriza inshingano zabo.

Dr Irene Ndayambaje avuga ko ubu buryo bukwiye kuyobokwa n’abanyeshuri. Ati “Dutangiye gutekereza ngo ‘ni gute abantu bakomeza kwiga kandi baticaye imber eya mwarimu mu ishuri runaka.”

Akomeza agaruka ku ngamba ziri gufatwa na Guverinoma y’u Rwanda nk’uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, akavuga ko ubu mu bice byinshi by’igihugu bigeramo iri koranabuhanga ku buryo abanyeshuri bari mu rugo bashobora kuryifashisha bagakomeza kwiyungura ubumenyi.

Ati “Nta mpamvu rero y’uko twavuga ko uburezi bubaho gusa ari uko umuntu yicaye mu cyumba cya Groupe Scolaire runaka imbere ya mwarimu, tugomba no gutekereza kandi tukanashyira mu bikorwa ingamba z’ikoranabuhanga mu burezi.”

Agaruka ku bari mu bice bitageramo ririya koranabuhanga cyangwa abadafite amikoro yo kurigeraho, avuga ko hatekerezwa n’ubundi buryo bwakunganira ubw’Ikoranabuhanga kandi bugera kuri benshi.

Muri iki kiganiro yagiranye na Radio Flash FM yagize ati “Ese nk’iyi radiyo turi kuganira ko na yo ikurikirwa n’abantu benshi nta buryo twaganira namwe mukajya muduha n’iyo yaba iminota mirongo itanu (50) ku munsi, na Radio ishobora kwifashishwa mu kwigisha.”

Abanyeshuri bagitaha, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki cyemezo ari icy’ibyumweru bibiri ndetse ko n’ubundi bari bagiye kujya mu bizamini ku buryo bazasubirayo bahita babikora ubundi bagakomerezaho amasomo y’igihembwe cya kabiri.

Avuga ko igihe abanyeshuri bazasubirira ku Ishuri bose batazaba bari ku rwego rumwe kuko hazaba hari ababashije kwiyungura ubumenyi abandi bataragize ayo mahirwe bityo ko hazabanza kubaho igihe cyo kubanza kubashyira ku murongo umwe ubundi hakorwe ibizamini.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *