Uko Ingengabitekerezo y’Abahamiti yageze mu Rwanda ikabyara iya Jenoside | UMUSEKE

Uko Ingengabitekerezo y’Abahamiti yageze mu Rwanda ikabyara iya Jenoside

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Mu kinyenjana cya 19, mu Burayi havutse ingegabitekerezo y’ivanguraruhu yerekanaga cyane ko abirabura ari abantu bafite ubwenge buciriritse cyane badashoboye, bakeneye gufashwa no gutabarwa kuko ubwenge, umuco, n’amateka byabo biri ku rwego rw’inyamaswa.

Abanyaburayi baje muri Afurika muri icyo gihe bari bafite iyo ngengabitekerezo mu mitekerereze yabo. Ikindi cya kabiri ni uko benshi mu banyaburayi batekerezaga ko amateka y’isi yubakiye ku mateka ya Bibiliya, cyane cyane ku mateka yo mu gitabo cy’isezerano rya kera. Benshi muri abo bahanga bavumbuye Afurika y’ibiyaga binini bagendanaga icyo gitabo mu mifuka yabo.

Hagati y’i 1857 na 1863, abongereza Richard Francis Burton (1821-1890) na John Haning Speke (1827-1864) mu ngendo ndende bakoze muri Afurika bageragezaga gushakisha inkomoko y’uruzi rwa Nil n’inkomoko y’abantu n’ubwami buvugwa muri Bibiliya.

Inyandiko zabo hamwe n’inkuru za David Livingstone, Henri Morton Stanley, Richard Burton, Pierre Savorgnan de Brazza, Francis Garnier, Ernest Shackleton, Robert Falcon Scott, n’abandi zarakunzwe cyane zisomwa n’abantu benshi batandukanye ku Isi. Izo nyandiko zabo zagaragayemo ingengabitekerezo y’ivangura yari yarinjijwe mu buryo rusange mu mitekerereze y’abanyaburayi.

Iyo ngengabitekerezo yavugaga ko abahamiti ari abantu baturuka Iburasirazuba bafite uruhu rwijimye, baboneka muri Etiyopiya, Libiya, Egiputa, Mezopotamiya, Siriya, Arabiya n’ahandi. Sekuru w’abahamiti akaba Hamu umwe mu bahungu ba Nowa uvugwa muri Bibiliya.

Iyo ngengabitekerezo yagaragaje kandi ko Abatutsi bo mu karere k’ibiyaga binini na bo ari abahamiti. Mu nyandiko nyinshi z’abakoloni n’abamisiyoneri zakunze kwerekana ko abahamiti baturiye inkengero z’uruzi rwa Nil, bakanaboneka mu karere k’ibiyaga binini kose k’Iburasirazuba bwa Kongo, mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda, muri Kenya, no muri Tanzania.

Hari n’inyandiko zivuga ko abahamite  ari bo bashinze ingoma y’i Kushi yayobowe bwa mbere n’ umwami Menelik wari umuhungu  w’umwamikazi w’i Sheba witwaga Makeda yabyaranye n’umwami Salomo w’Abisirayeli.

Mu bahamiti ni ho haturuka Abahima, Abahema bo mu burasirazuba bwa Kongo, Abamasayi, Abakaramajong mu majyaruguru ya Uganda, Abasamburu mu majyaruguru ya Kenya.

Mu 1857 ni bwo Abongereza Richard Burton na John Speke bageze muri Afurika y’Ibiyaga Binini babona abantu barebare bavuga ko ari abahamiti kuko bari bafite ubwami n’ubuyobozi busobanutse kurusha ubundi bwami bari barabonye ahandi muri Afurika.

Bahise bandika bavuga ko bavumbuye inkomoko y’uruzi rwa Nil ndetse ko banavumbuye aho abakomotse kuri Hamu bayobeye mu bihugu by’ibiyaga bigari. Banditse ko u Rwanda ari igihugu kinjiwemo n’abanyamahanga bo muri Galla baturutse muri Abisiniya no muri Aziya. Mu nyandiko za John Speke hari aho yagerageje no kwemeza umwami w’Abayankole ko ari Umuyahudi w’Umuhamiti.

Dr Oscar Baumann ni we muzungu wa mbere wabaye mu Rwanda guhera mu mwaka w’i 1892 kugeza mu 1894, na we yakomeje iyo ngengabitekerezo ku bw’igisobanuro yatanze avuga ko Umututsi aho ari yigaragaza kuko adatandukanye cyane n’abazungu ndetse n’imyambaro ye yibutsa abami ba kera bo muri Asiria.

Umuzungu wa kabiri yinjiye mu Rwanda mu 1894 yitwa Gustav Adolf Duc Von Goetzen na we yasubiyemo kenshi cyane iyo mvugo ko abantu baturutse mu majyepfo ya Abisiniya bafashe akarere k’ibiyaga bigari, avuga ko ari abantu barebare cyane bafite bose metero zirenga ebyiri, imibereho yabo isa nk’iy’abantu bakera bo muri Assyria.

Nyuma haje abanyamadini na bo barabyemeza. Musenyeri Julien Gorju wabaye umuyobozi wa mbere wa Kiliziya y’i Burundi, Padiri Firmin Rodegem wanditse inkoranyamagambo (Dictionaire) y’ikirundi n’igifaransa yanditsemo ko Abatutsi baturutse muri Etiyopiya. Umupadiri w’umudominikani Etienne Brosse yanditse ko Abahamiti baturutse mu busitani bwa Edeni. Musenyeri Léon Classe na we yarabivuze mu 1902 ko Umututsi ari ku rwego rumwe n’Abasemiti. Padiri Francois Menard we mu 1917 yanditse ko Umututsi ari umuzungu ufite uruhu rw’umukara.

Icyo gihe abazungu bose bazaga muri Afurika no mu Rwanda bumvaga ko Afurika ituwemo n’ibice bibiri: Abahamite n’aba Bantou; ni ukuvuga abantu barebare n’abagufi. Iyi ngengabitekerezo yaje gukoreshwa mu buryo bwa gihanga kuko yagiye ikuraho buhoro buhoro agaciro k’ubumuntu ku batutsi kuko ngo ari abahamite babimukira baje gutsimbura Abahutu kavukire ba Bantou.

Ijambo Bantou ryatekerejwe rikoreshwa bwa mbere mu 1858 n’umuhanga w’umudagi mu ndimi witwa Wilhelm Heinrich Immanuel Bleek, yasesenguye indimi abirabura bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bakoresha, zimwe azishyira mu muryango w’indimi za ba Bantou harimo n’Ikinyarwanda.

Iyi ngengabitekerezo y’Abahamiti yageze aho icamo ibice bibiri abirabura, abarebare n’abagufi. Umuntu muremure wese yitwa Umuhamite w’umwimukira, umugufi aba umu-Bantou kavukire nyiri igihugu ufite uburenganzira bwose.

Nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda iyi ngengabitekerezo yashyigikiwe cyane na bamwe mu banyamadini n’abanyapolitiki, yarigishijwe mu mashuri, ikoreshwa mu bitangazamakuru n’ahandi, bituma Abatutsi bahezwa, barahohoterwa, baranicwa inshuro nyinshi kugeza ubwo bakorewe Jenoside mu 1994.

Kugira ngo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ishoboke, ni uko hifashishijwe iyo ngengabitekerezo. Ni na yo yifashishijwe mu Burayi hagati y’imyaka ya 1930-1940, itandukanya aba semiti n’aba ariyani (aryens) ba gakondo, hakaza kuvamo Jenoside yakorewe Abayahudi.

Iyi ngengabitekerezo y’ivangura ntabwo yateje jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo yafashije abakoloni gucamo ibice abantu no kubategeka kuko bemezaga ko Abahamite ari bo bonyine bashoboye bafite ubwenge buri hejuru na kimeza yo gutegeka.

Iyi ngengabitekerezo yakoreshejwe n’abakoloni henshi muri Afurika nko muri Nigeria aho abo mu bwoko bw’aba Ibo bashyizwe ku rwego rujya kureshya n’urw’abazungu, muri Afurika yepfo naho abazulu bashyizwe hejuru y’andi moko, muri Liberia abimukira b’ababirabura bo muri Amerika batujwe muri Liberia na Sierra Leone na bo bashyizwe hejuru.

Abantu bakunda u Rwanda bose bagomba gufatanya gusenya iyi ngengabitekerezo y’abahamiti mu nzego zose kuko iravangura igacamo abantu ibice. Leta y’u Rwanda mu 2013 yatangije gahunda ikomeye ya “Ndi umunyarwanda”. Ni gahunda nziza ifite umwimerere wo kubaka mu buryo bukomeye kandi burambye no guha agaciro ubunyarwanda aho gushyira imbere ubwoko cyangwa umuryango cyangwa akarere umuntu aturukamo. Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” yongerewe imbaraga ishobora kuba isooko y’ubumwe n’amizero no kwirinda urwikekwe mu banyarwanda no mu bihugu by’ibiyaga binini.

 

Iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kandi ishobora gukumira ubundi bwicanyi bwakongera kuvuka hagati y’amoko, imiryango n’amadini.

 

Ibindi wasoma: 

  1. Semujanga Josias, Origins of Rwandan Genocide, Humanity Books, 2003.
  2. Gatwa Tharcisse, The Churches and Ethnic Ideology in the Rwandan Crises, 1900-1994, Regnum Books International, 2005
  3. De Martonne E, La vie des peuples du haut Nil, Annales de géographieAnnée 1897  25pp. 61-70.
  4. Jean-Pierre Chrétien, Rwanda. Un génocide du XXe siècle, Paris, L’Harmattan, 1995.
  5. Jean Pierre Chrétien, Les Bantous, de la philologie allemande à l’authenticité africain. Un mythe racial contemporain, in Vingtième siècle, vol. 8, n°8, pp. 43-66.
  6. Edith Sanders, The Hamitic Hypothesis: Its origin in time. Problems in african history: The precolonial centuries, Ed. Robert O. Collins, New York, Markus Wiener Publishing, 1996.
  7. Jean Joseph Gobineau, Essai sur l’inégalité des races humaines, Paris, 1853-1856, rééd. 1884. 8. Jan Vansina, Le Rwanda ancien: Le Royaume Nyiginya,Paris, Karthala, 2001, pp. 249-250. 9. Raphael Nkaka, L’emprise d’une logique raciale sur la société Rwandaise, 1894-1994, thèse de doctorat en histoire, Université Paris-I, 2013.
  8. Petra Vervust, The relative importance of ethnicity. Class and race in colonial Rwanda. The cases of prison policies, corvées, taxation, census and identity booklets, in Journal of Belgian HistoryXLII, 2012, 4, pp. 74-109.
  9. John Speke, Journal of the discovery of the source of the Nile, 1863.
  10. Nigel Eltringham, Invaders who have stolen the country: The Hamitic Hypothesis, Race and the Rwandan Social Identities, Vol. 12, No. 4, July 2006, pp. 425446 <https://francegenocidetutsi.org/InvadersWhoHaveStolenTheCountry.pdf>, April 2020.
  11. Amélie Faucheux, La théorie hamitique : Élément fondateur de l’imaginaire racial du génocide, Carnet de recherche, OpenEdition, Altérité & Violence, 10 |2019.
  12. Tudor Parfitt, Black jews in Africas and Americas,<books.google.rw/books?isbn=0674067908>, April 2020.

Dr MUNYANSANGA Olivier

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • IZURU nta kindi rimaze uretse “kudufasha guhumeka”.Kimwe nuko IJISHO ridufasha kureba.Byombi ni Imana yabiduhaye.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

    • Urebye ukuntu Abanyarwanda baribazi Imana ntabwo aribintu byapfu kwizana gusa Ibyo aba bazungu bavugaga birashora kuba bifite ishingiro.
      Gusa Ibyo ntabwo aribyo byaribikwiye ko byacamo abantu ngo bigere naho bakora genocide.
      Kuko twese ntabwo twameze kubutaka bwu Rwanda nkigiti Hari migration zagiye zibaho.
      Buriwese agomba kubaha mugenziwe tukabana mumahoro.

  • Murakoze cyane Rev. Dr. Olivier Munyansanga. Iyi nyandiko irakenewe kigirango abantu bumve ko ibibatandukanya ari ibihimbano bifitiye inyungu ababihimbye gusa. Murakoze kuvuga kuri gahunda ya Ndumunyarwanda, ni ukiri dukwiriye kuyumva. Kuko icyaza kije kugirira neza abanyarwanda cg kubagirira nabi nticyabarobanura! Dusangiye kubaho no gupfa, reka dusangire no guteza imbere igihugu cyacu. Abaduciyemo ibice tubahe 0%.

  • Ibi biba ari ugusinziriza abantu, abafite mu minwe yabo ibyiza by’igihugu bagakomeza bakirira bacura abandi. None se ivangura rihari uyu munsi mu gutanga akazi n’amasoko bya Leta nabyo ni ukubera amacakubiri abakoloni bazanye? Nibo se abo bazungu nibo bimitse Ingoma ya Kalinga yatsembye ingoma z’abahinza mu mivu y’amaraso? Nibo se banditse amateka y’iyo ngoma? Ko Afrika yose yakolonijwe, kuki amakimbirane ya Hutu-Tutsi ari yo yafashe intera y’itsembabwoko mu karere izo ngirwamoko zibamo kose? Uwigaranzuye abandi akabashyira munsi y’ibirenge bye, buri gihe aba afite abacurabwenge bamwandikira amateka amugira umwere n’umucunguzi mu byabaye byose, amabi yose akagerekwa ku bacishijwe bugufi. Bimwe by’inkuru z’umuhigo zandikwa n’abahigi!! Aya macenga azageza ryari?

  • Ariko se wowe munyamakuru nawe nkwigishe akantu, wabonye aho umwanzi akuvuga uko uri?nyine arabanza agahimba ibye aza gukoresha atandukanya abavandimwe kugirango abone uko abaremamo amacakubiri bityo muhugire muri ibyo bibarangaze bitume abiba, abagira cishwa aha kuko imbaraga zanyu aba yazisenye bityo mutamutsinda kuko nyine ubumwe bwanyu yabusenye noneho ugasanga igice kimwe kiramurwanirira ahubwo ari nabyo ba mbonyumutwa bakoze.

    Ubundi kandi umenyeko abazungu ni abantu batagira umuco batagira amateka meza babaga mu myobo muri aziya ahitwa caucus ari nabyo wumva babita caucasians, rero rwose ntuzigere wibwira na rimwe cg ngo wandike ngo batekerezaga ko abirabura bameze gutya na gutya ,nk ibyo bintu wanditse rwose ubivuze mu buryo bupfuye kandi nyine Niko baba bashaka ngo abe ariko ubyumva, burya umwanzi abazungu ni abanyeshyari cyane niyo mpamvu nyine kuko baba batabasha kukuvanaho ubwiza Imana yaguhaye cg ubwenge yaguhaye bahita nyine baguhimba ibizina kugirango n uzakumva atarakubonye atanakuzi azagire ngo Niko umeze kandi baguhimba amazina kuko nyine uko umeze bibatera ishyari ,ayo mazina y ibitutsi rero bayaguhimba kuko baba babonyeko uri umuntu w igiciro, uri hejuru yabo kuko burya nta muntu ushobora gufata umwanya we ngo akwandikeho ko uri igicucu kandi abizi ko uri cyo nyine kuko ntiyakwirirwa abyandika kuko n abandi bazabyibonera ariko iyo uri umunyabwenge yaguhabutswe nibwo nyine yandika ibitabo ko uri igicucu kugirango ahishe abazabisoma ko uri umunyabwenge.

    Niyo mpamvu njye rwose nkwihanije ngo ntuzigere na rimwe utangaza inkuru gutya nkuko nyine uwo muzungu yabyanditse kuko uba umwamamaje kandi n abayisoma bakayoba kuko umwanditsi nicyo yari agamije, ahubwo wowe iyo wandika iyi nkuru ugomba kujya ujoro buri jambo ribi yavuze, aribyo njye ngiye gukora, mbabwire amateka nyayo kandi namwe mwitekerereze mwifatire umwanzuro.

    Umuzungu ubundi ni umuntu uri hasi cyane, ikigaragaza ko ari hasi ni uko iteka ryose aba ashaka gutsindagira abirabura hasi agakoresha ubugome bwose ngo ashyire umwirabura hasi bivuzengo uwo muzungu aba ashaka kujya hejuru kandi burya ushaka kujya hejuru ni uko aba ari hasi,burya shitani yashatse kwigira nk Imana kuko nyine Atari yo ,yabonye umwanya w Imana uri hejuru ye maze ashaka kuwuzamukaho kuko nyine ushaka kuzamuka ni uko aba ari hasi ari nako neza abazungu bameze,ni complexe d inferiorité nubwo bamwe bagendeye mu kigare bakabyita complexe de superiorité ariko sibyo ahubwo ni d inferiorité kuko iyo uziko uri inferior nibwo ushaka kuba superior, ntaho iyo uziko ntawe ukurenze nta nubwo ushobora guta umwanya wawe ukandamiza abandi icyo bagezeho cyose ukizimya ngo ukunde ugaragare kuko ibyo yerekana ahubwo ko ubashya ko bakurenze ugatangira kubarwanya.

    ikintu rero cy uko abirabura bazi amateka yabo kandi bafata mu mutwe cyane,tukaba tunafite umuco turi ku murongo abazungu byarabariye(nubu ni uko)noneho bashaka nzira ki badukuramo guha agaciro amateka n umuco byacu ariko nyine guhimba izo ibyo binyoma ngo noneho baducemo ibice usange aho guha agaciro ayacu duhe agaciro ibyo binyoma byabo bityo babe badusenye mu bwonko(brainwashing) kuko buriya abandi birabura bo muri amerika na za Australia bo babatandukanyaga n ababyeyi babo bakajya kubashyira mu miryango y abazungu bakiri impinja aho bakuraga bakubitwa babwirwa ko ari ibigoryi batagira ubwenge,ibyo byose byari mu buryo bwo kugirango batazamenya amateka yabo n umuco wabo bityo bitume bamenya abo baribo ko nta muntu ubaho wababa hejuru kandi ibyo nibyo umuzungu atashakaga,twe rero kuko turi muri Afrika turi benshi kuburyo ubwo buryo butari kubashobokera bararebye babona twahita tubasumirira icyarimwe kuko ibihugu by abirabura twese twari kubasumirira icyarimwe tukabatsinda tukabirukana cg tukanabica bigira inama yo gukora iyo brainwashing mu bundi buryo ,kuko twe twarerwaga n iwacu batwigisha umuco n amateka byacu bo rero babonako uburyo bwo kurwanya ko tuguma kubwirwa ayo mateka yacu ari ukuduhimbira ibyabo bishakiye kugirango babyigishe abato kandi nabwo ntibyari kubakundira kubeshya abaturage bose, rero babikojeje umwami ati reka reka twe turi BENE GIHANGA Umukurambere wacu abanyarwanda kuko buri mwami wajyagaho yabaga yaranubatse inzu hafi y iwe aho bakorera imihango yo kwibuka Gihanga umukurambere, ndetse hariho n umuriro wahoraga waka wari uwa Gihanga wamaze imyaka irenga igihumbi utazima waje kuzimywa n abazungu kubw ishyari nyine ndetse no kwibuka Gihanga babikuzaho kuko intego yabo yari ukwibagiza umwirabura icyo ari cyo kandi ntibyashobokaga mu gihe dukomeye ku kwibuka umukurambere kuko uko ni kwibuka abo turi bo.

    Ubwo umwami arababona ko ari abantu bashaka gusenya abanyarwanda usibyeko byari binazwi ndetse Nyirabiyoro yarabihanuye n umwami Yuhi Mazimpaka arabyerekwa ko hazaza abantu b ibituku b abagome bazaza gusenya igihugu rero ntago ubwami bwigeze bukorana nabo ngo bubizere kuko bwari bubazi,buri kimwe cyose bavuze cyo kugirira nabi abanyarwanda umwami akitambika ndetse yanga no kubatizwa kuko yabonye ubukristu bigishaga bwari uburyo bwo gukoroniza abantu ngo bave ku byabo bizima bajye ku by abazungu bipfuye kuko umwami yabonaga imigambi yabo mibisha ari nayo mpamvu bamuciye ndetse nyuma baramwica biba umugogo we, Rudahigwa agiyeho biba uko nawe abone ubugome bwabo no gushaka gucamo ibice abanyarwanda ndetse ashaka guhagarika igitabo cy aya macakubiri bari kwandika maze baramwangira ,akomeza akoresha gushaka buryo ki basubira iwabo Niko kumwica ashaka kujya gusaba ubwigenge muri UN,ariko hagati aho Alexi Kagame yabonye uko bandika ibitabo bavuga ngo ni amateka y u Rwanda bakuzuzamo ibinyoma ngo bazimangatanye amateka yacu kuko ari meza maze we yisabira Rufadahigwa kumusabira abiru bakamuha amateka babitse mu bisigo ibintu batari baremereye abazungu maze abazungu bakorwa n isoni ishyari rirabataha ko ibinyoma byabo bigiye kuvuguruzwa maze Kagame Alexis atangiye gusohora ibitabo batangira kumufungira iwe, ubundi bimwe bakamurwanya ntabone uko abyamamaza ngo bigere kuri benshi ariko arabyandika abishyira hanze nyuma rero yapfuye atarangije gushyira ibisigo byose ku murongo ariko yari abifite aho ,kandi urupfu rwe bivugwa ko abazungu bakekwa kumwica kuko ni urupfu rwatunguranye kandi nibo bari bamaze iminsi bamuhiga.

    Rero ayo ibyo bya ideology hamite nta nubwo byari kugira ingufu kuko abanyarwanda bariyizi, ahubwo uwabihaye ni kariya gatsiko ka mbonyumutwa na ba gitera kuko bagiye kubruhande rw abazungu kuko babijeje ko bazabashyira ku butegetsi babigisha iyo system yo gucamo ibice kugirango nyine bazagume ku butegetsi kandi ubwo bo bakibwira ko umuzungu ubwo ari kubakorera nyamara niwe wari uri kwikorera abakoresheje ngo basenye ubumwe bw abaturage kuko mu macakubiri abaturage batajya bita ko bari gusahurwa n ubutegetsi kuko bo baba amacakubiri aba yabahumye amaso bo bakarwanya uwo babwirwa ko badahuye aho kurwanya ubutegetsi burya ibyabo kuko baba barashyizwemo ko umutegetsi ari mwene wabo bityo kumvako ari mwene wabo akaba aricyo arisha ngo abasahure ntibagire icyo bavuga kandi ubwo ariyuzuriza inda bo bicwa n inzara, akajya kwivuza mu misoro yabo hanze bo nta bitaro bizima bafite mu gihugu, bakaba abatindi we ari umutunzi agwije ibyo abasaruramo ariko ibyo byose kugirango batabyitaho akabahumisha amacakubiri ngo bahore birebera ko umwanzi wabo ari ufite izuru rito kandi uwo babayeho kimwe, bari mu bukene kimwe,uwo niwo basangira utwo babonye, niwe umutumira mu bukwe, niwe bakina ,ibyo rero byose ni systeme y abakoroni bigishije ubutegetsi bashyizeho kuko nyine abakoroni baba bisahurira nabo aho rero niho ba mbonyumutwa bahemukiye igihugu kandi kuko abami banze kugendera muri ibyo kuko bo iteka ryose bitaga ku bumwe bw abaturage ko aribwo bukomeza igihugu kandi niyo mpamvu cyakomeye mbere n ubwami bukomezwa n ubumwe bw abaturage ari yo mpamvu batereraga hamwe,icyakoraga ku mututsi cg umuhutu cg umutwa cyabaga gikoze ku gihugu cyose bagafata inkota n imyambi bakagihashya kandi bagitsindaga kuko bari hamwe, yewe no mu kubandwa ntibyashobokaga ko bikorwa badahari Bose uko ari batatu kuko ikibindi cy ikidasembuye cyabaga gikikijwe n umututsi,umuhutu n umutwa kuko Buri kiciro cyagombaga guhagararirwa. Rero rwose izo theories yakoreshejwe n abakoroni nyine ngo bigarurire igihugu kuko babonaga abami babangiye pe ,na musinga baramubwiye bati sinya ko uduhaye igihugu ariko uragumya ugitegeke maze arababwira ati igihugu ni icy banyarwanda nibo mpagarariye mugende rero mugisabe buri wese muri bo maze nibakibaha muze nanjye nsabasinyira bamwanga urunuka kuko nyine azi uwo ari we ibyo byose rero by uko abami babitambikaga ntibagere ku migambi mibisha yabo nicyo cyabateye gufata ibyo binyoma bahimbye ngo barebe ko babuza abatutsi kugira ijambo mu gihugu kuko bari barangiye abo bazungu kwigabiza igihugu cyacu ubwo rero niho bahimbiye kubita abanyamahanga ngo babarimbure ariko babonako bitashoboka batabikorewe n abanyarwanda bene wabo kuko bizatuma isi itazabishyira ku bakoroni ahubwo izabishyira ku bahutu Niko rero za parmehutu zabitangiye nyine hanyuma kugirango zibone amaboko zifashisha kuroga abandi bahutu kuko ubutegetsi bwabonaga butazabyifasha ngo bubishobore, rero naje gutekereza neza mbona aya marorerwa ari ku bazungu mbere nabere noneho hagakurikiraho ba mbonyumutwa n abamukurikiye kuko nicyo parmehutu yari yubakiyeho ubundi, kuburyo umuturage w umuhutu we yabatije amaboko ariko mu byukuri nta nyungu na nke bari kumuhaho kuko iyo biza kuba abatutsi bagashira icyari kubaho ni uko abahutu bo hasi bari guhindukira bagatema abategetsi ba parmehutu kuko bari noneho kureka guhumya n amacakubiri kuko uwo bababwiragako ari umwanzi bari kuba bamurimbuye bityo amaso yari kuba ku bategetsi noneho bagatangira kubona uko abategetsi bikubira ibyabo bo bishwe n ubukene intambara ikavuka.

    Kandi nanone ukuri iyo ugiye mu mateka y abanyarwanda usanga ko ari abantu bakomeye baturutse mu bwami bukomeye ,uzajye gusura mu misiri inkuta zaho z amateka uzahasanga umuco w abanyarwanda, uzahasanga abami bambaye ingofero ziteze nk’amasunzu,uzahasanga ibibumbano bisa nk abanyarwanda, abakina urusoro, abakirana, yewe n abami baho uzasangamo abasa neza neza n abacu, njye nabonye uri mu farawo witwa “Ramesu Maryimana” umugogo we babonye mu mva sha neza neza ni nka ba Musinga n ariya menyo aje imbere neza ariko nabonye uwo murambo bawukuye muri ya sanduku yegoko ndumirwa kandi niryo zina “Maryimana”se murumva Atari ikinyarwanda sitwe tugira amazina arimo Mana ?sha muze rwose kurishyira muri google muramubona,kandi munibuke uko abakoroni barwanyije ko tuguma gukoresha izina”Imana”ahubwo bakajya basunikira abantu ngo bakoreshe Mungu kuko nyine bari baziko ari izina rigaragaza abo turibo rifite amateka ahambaye kuko bararebye basanga niryo abanyamisiri ba kera bitaga umuremyi w isi n ijuru kandi intego y abazungu ni ukwiyitirira amateka meza y umwirabura maze we bakamutsindagiramo ibinyoma bahimbye cg se by amateka yabo mabi ahubwo akaba ariyo bashaka kumwitiria,rero Musenyeri Bigirumwami yanze gukoresha izina Mungu ati twe turi abanyarwanda ati twe tuzakoresha izina abakurambere bakoresheje ariryo “Imana” urumva ko bakoreshaga amayeri yose ngo badusibe mu mutwe abo turi bo,ariko ntibabigeraho uko babishakaga kuko bariya najyanye mu bucakara nta kanunu k amateka yabo bazi kuko babatandukanyaga n ababyeyi kandi kuva bakiri abana bakababibamo ko ari ibisimba Atari abantu kuko nyine bagirango Bazakure bisuzugura bumvako amateka yabo ari ubucakara gusa nyamara baturuka mu bami ba za ghana, mali timbuktu, nigeria,…..

    Noneho nanone wajya muri bibiliya ugasanga umuco w abanyarwanda wuzuyemo, bariya bibiliya yita abisiraheri indyo yabo ni nk iy abanyarwanda ba kera, ibintu by inka n imbuto nkuru z u Rwanda niko nabo bimeze, ubonako badafite ubwoko (ethnie)ahubwo bafite imiryango migari(clans)nk abanyarwanda kuko twe dukomoka hamwe, kuko imiryango yacu twita ya moko 19 hose twese turimo kuko turi bamwe, Gihanga yabye Gatutsi,Gahutu, Gatwa arabyivugira n umuco n ururimi bikabigaragaza n ayo moko yacu y imiryango migari akabigaragaza, kandi noneho abakurambere bavuzeko baturutse mu majyaruguru iburasirazuba bwa Afrika kandi aho niho koko usanga igihugu cya misiri n icya isiraheli kuburyo nta gushidikanya abanyarwanda niho baturutse, rero kuko abazungu nyine bagenzwa no kwiyitirira amateka y abirabura kuko niyo mateka yakomeye cyane mu isi basanze turi ikimenyetso cy ayo mateka ahambaye baba babeshya ko ari ayabo maze ishyari rirabica batangira gushaka uko badusibanganya ngo bahimbe ibyo bahimbye maze kuko twe tuzi ukuri baducemo ibice noneho bamwe batangire kurwanya ayo mateka kuko bazumva batarimo kandi Niko byagenze kuko ubutegetsi bwa parmehutu bwari burajwe inshinga no gusenya buri kimwe cyose gihambaye kuko bavugaga ngo ni amateka y abatutsi, bakanezezwa no kuvuga nabi ubwami babubeshyera ibinyoma, ubundi bagasobanura ibintu uko bitari ngo bakunde mbese bangishe abanyarwanda ubwami yewe n abazavuka ntibazamenye ayo mateka meza urumva noneho ni umunyarwanda uri kwirwanya we yibwirako amateka ari ngo ay abatutsi bityo kuko we ari umuhutu ngo ubwo ntayo afite urumva brainwashing abakoroni bakoze umunyarwanda akagera ubwo yirwanya atabizi bo bisekera bati twagukoze.

    uko rero Niko abazungu bakora ariko Imana yarahabaye ntibadushobora twese kuko niyo mpamvu nyavuga uko ari nkagaragaza ibinyoma byabo n inyungu baba babifitemo, rero nawe niwandika inkuru rwose ntukayizane uko abazungu bayanditse utayijoye kuko niba umuntu yanditse ko nta muco ufite kandi uwumurusha kure urabyandika nawe ukamwita umunyeshyari ukavugamo impamvu yabyanditse n inyungu abifitemo nawe ukivuga uko uri aho niho atsindirwa ikinyoma cye kikabura intebe akamwara. Rero na abanyarwanda baturutse isiraheli na misiri kuko cyari igihugu kimwe erega rwose nubwo babeshya ngo isiraheli iri aziya sibyo na gato ahubwo iri muri Afrika ibyo rero babikora kugirango nyine biyitirire ayo mateka akomeye y abirabura ari nayo mpamvu baje gudutsindagiraho bibiliya bahinduye bashyizemo amazina yabo bakuyemo ay abanyafurika kugirango nuyisoma ukumva david,joseph, esther nyine uziyumvire ko ari abazungu kuko amazina ari amazungu,ninayo mpamvu badutsindagiyeho ibishushanyo by abazungu babyita Yezu kugirango nutekereza Yezu uzajye wibonera uriya muzungu, yewe baravuga bati nusenga Imana ntizakumva utavuze izina Yezu ibaze iryo terabwoba pe ubu niho mbisobanukirwa nkumirwa ,nti nonese ko Imana ariyo yaduhaye indimi zitadukanye ni gute yatoranya kwitwa izina ry ururimi rw abazungu gusa di kuburyo nutarivuga itazakumva ,noneho uganga ko byose ari brainwashing(kuroga ubwonko)kuko Imana y I Rwanda ntizabura kunyumva ngo ni uko ntavuze izina ry irinyamahanga Yezu kuko sindi umunyamahanga njye nkoreshe izina yabwiye abakurambere ko ari ryo yitwa “Imana”kandi izanyumva kuko niyo yampfiriye yiyambitse umubiri iranshungura ,irambogora aya mateka arazwi ko izina”Kibogo”ari izina abanyarwanda bavugaga ko risobanura umucunguzi waje gucungura abo mu isi yoherejwe n Imana,abagome bakamwica bakamumanika ku giti Imana ikamuzura ikamuzamura mu ijuru uwo se siwe abakoroni basunikiye abanyarwanda kwita Yesu kandi urebe amayeri ntago Yesu ari ikinyarwanda ahubwo ni Jesus bagoretse mu kubyandika no kubivuga ngo byumvikane nk ikinyarwanda ariko ubundi bagomba kwandika ikinyarwanda cyaryo niba koko risobanura umucunguzi ubwo ikinyarwanda cyaryo ni “umucunguzi” cg “Kibogo” urumva rero kubeshya abantu ko bazasubizwa gusa nibavuga mu rurimi rw amahanga ni ukuyobya abantu nyine nka bya bishusho b abazungu bashyira muri kiliziya ngo ni Yesu,Bikiramariya n Joseph n abamalayika nyine ngo nutereza ayo mateka ujye wibonera abazungu kandi ibi byishe imitwe ya bamwe batangira kubona abazungu nkaho babari hejuru di kandi nicyo umuzungu yashakaga kugeraho nyine usibyeko Atari twese yashoboye gushuka.

    Uko kurwanya abirabura cyane rero no kubatuka ni uko ari ishyari ry abazungu kuko bazi uko umwirabura yakomeye cyane ndetse barwana ko bitazongera ndetse niyo mpamvu uzasanga amoko yose ateranira ku birabura akabarwanya, rero gutsinda aba batindi n ibinyoma byabo ni uko dushyira hamwe kandi ibyo banditse ntimukabizane ku mbuga zanyu uko biri mutabijoye ngo mugaragaze inyungu zabo kuko iyo ubiteruye uko byakabaye ugashyiraho uba nawe ubyamamaje mu buryo utazi bityo ugasanga bisenye abantu kandi wibwiragako ugambiriye kubigisha amateka ariko kuko aya Atari yo ari ibinyoma niyo mpamvu ugomba kujora muri jambo mukabashyira ahagaragara.

    Naho ubundi buriya Afrika yose twarakomeye, west,east,north nano habaga abirabura bitwa Black Moors bagiye gukoroniza espagne na Portugal nuyu munsi nuhajya uzabona inyubako bubatse ziteye amanengeza nta nuwapfa gushobora kuzubaka, za misiri na Israel ni aha abirabura, za lybia buriya bariya barabu baje ni abimukira ubundi hatuye aburabura yewe na Muhammad ni umunyafurika niho avuka ni umwirabura ariko nyine bariya barabu b abazungu nabo system yabo ni nk ibazungu biyitirira iby abirabura cyane nabo, za timbkutu mu kinyejana cya 13 ejo bundi bategekaga isi ho ma misiri bigishije aba bazungu b abagereki amateka akomeye uzumva abazungu bivuga ni abagereki kandiabagereki bigishijwe n abanyafurika ndavuga ubwami bwa misiri y kera y abirabura na Timbuktu yarabisgihije yari ifite kaminuza as mbere ku isi, a etiopia barakomeye cyane mbese uzige amateka y abirabura uzumirwa ,naho rwose uve muri uwo mwijima ngo umuzungu yanditse ibi n ibi kuko nta jambo agufiteho kuburyo icyo yavuze wagiha agaciro kandi umenyeko umwanzi agomba kukuvugaho ibibi nyine kuko agufitiye ishyari, nta nubwo yagushyira hejuru kandi kuko nturi hasi rero numuha umwanya ugata umwanya ku byo avuga uzaba umuhaye agaciro adafite kuko numusuzugura ntacyo bizagutwara na gito azaba ajomwe.

    N abazungu bagira amazuru manini n amato, bakagira imisatsi y umuhondo n iy umukara, bakagira amaso y ubururu n ay umukara n kandi ,bakagira imitwe minini n imito kuki se bativanguye di ngo bite bamwe abanyamahanga ko wumva bo ibyabo badahuye ari byinshi?nta bwoko na bumwe mu isi bugira izuru rimwe uzabubona azabumbwire kuko ntabwo nabonye kandi nabonye amoko yose y abatuye isi ibyo rero ubigendeyeho n umwana yakwihakana nyina kuko ababyeyi baba bafite amazuru mato bakabyara umwana w amazuru manini, abandi bafite amazuru manini bakabyara uw amato kuburyo nuyu munsi niba Hari ikintu kibi nabonye ni ubusatani be abazungu kuko sinibaza uko umunyarwanda rwose ba musibye mu mutwe ukuri kugeza aho atema mugenzi we kuko iyo abana akareba abo bazungu babimubwira yari gusanga ayo mazuru bayafite amanini yabo aba aturumbutse bibyibushye n imyenge minini, amato yabo hari igihe ataba mato nk amato y abirabura kuburyo kuburyo rwose niba Hari umuntu ukiri muri uyu mwijima azikorere ubushakashatsi azabyibonera, ikindi kandi kuki interahamwe zabanzaga kwaka indamgamuntu?kuko nazo nyine byazicanganga zikabona abantu ni bamwe maze zikitabaza indangamuntu ngo zirebe ingirwabwoko(kuko ntiyari ubwoko ahubwo yagizwe ubwoko).

    Rero rwose twiciwe na parmehutu yakurikiye mu kirenge cy abakoroni ,ninayo ngaya ko yoretse igihugu kuko burya iyo waciyemo ibice abaturage uba nta buyobozi buri muri wowe,abami bari beza cyane kuko intwaro yabo yari ubumwe bw abaturage burya umuyobozi mwiza umurebera mu mibanire y abaturage nta handi kabisa.

    • Umva Muvandimwe udusigire address yawe tuziganirire. Merci

  • Dr. Oliver, Murakoze kugeza ku basomyi, iyi nyandiko icukumbuye kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Izatuma abantu barushaho gusobanukirwa no kwirinda ko Genocide yagira ahandi yongera kuba ku isi. Mukomereze aho mutugezeho inyandiko zicukumbuye. Imana ibakomereze iyi mpano y’ubwanditsi.

  • Murakoze cyane Dr Munyansanga kuri iyi nyandiko mwongeye kutugezaho. Ndabona wakoze recherche uvuga ibintu by’ukuri byagiye byandikwa nabanditsi batandukanye, nibyiza. Nja nibaza igituma twebwe abanya africa tudatera imbere ngo tugere aho ibindi bihugu by’iburayi nabyo bigeze. Mbese turicara ngo dutekereze neza ? Ni ikibazo umwe wese yakwibaza. Kuki abanyamahanga baza muri Africa bakandika ibyo bashaka bagamije kuducamwo ibice. Ibi bitumye nibaza kubiba mubihugu byinshi bya Africa, hari abantu benshi bagifunze amaso, bakiri mubujiji. Ko dufite abantu benshi bize bazi ubwenge muri iki gihe, kuki badafata umwanya wo kujijura abaturage ngo babereke ko Africa ari iyacu twese abirabura bayibamwo? Ibi bitumye kandi nezezwa no kubona Dr. Munyansanga atera intambwe akongera kutwibutsa kubujiji byacu, ndavuga twese abirabu, cyane abemera ibyabantu bashaka kuducamwo ibice bandika, banavuga. Ndibaza intambara ziri muri Africa, abirabura bafa ubusa, bafa ibintu byamoko ngo umwe ni muremure undi ni mugufi, ibibazo nyine by’amazuru n’ibindi bikomeza gusubiza inyuma Africa. Harigihe nibaza Africa izahora mu ntambara kugeza ryari! Mbesa nyine abo banyamahanga ntibazakomeza kutwita ibikoko bakomeza kubona turwanira ibintu bidafatika. Ibikoko birwana kuko bitazi ubwenge. Ariko Imana yahaye abantu ubwenge. Twari dukwiye gukoresha ubwo bwenge tugakora ibiteza imbere continent yacu ya Africa, tukibagirwa intambara, tukibagirwa ibyo bintu aba colonisateurs bazanye kera bishakira indamu, bishakira gusahura ubutunzi bwa africa, maze bakadufunga amaso. Reka mbabaze ikibazo? Kw’isi yose aho mwabonye abantu basa ni hehe? Mubihugu by’abazungu ho ubona abantu basa, harimwo abarebare, harimwo nabagufi, harimwo abananutse nababyibushe. Nonese mwabonye barwanda bafa les traits physiques? Ahubwo bafite n’imishatsi idasa, ifite ama couleurs atandukanye; ariko ibyo ntabwo bituma barwana. Kuki? Koko bageze kuri vision yo gutera imbere. Naho twebwe muri Africa turacafunze amaso.
    Abanyafrica aho barihose bari bakwiriye gukanguka, bagafungura amaso, tugafatanya twese nka bashiki na basaza, tukareka izo ntambara numva hirya no hino, tukagira vision imwe ireba imbere. Vision yo gukora, vision y’ubumwe, vision yo gukundana, vision yo guteza imbere Africa yacu. Mwumva ibi bintu twabishobora?? Ndumva ko twabigeraho tubishatse twese, twemeye kuva mubujiji, twagera kuntego nziza. Nkuko umwanditsi yabivuze, tukagera kuntego ya <> tukongeraho ndi <>, ngomba gufasha guteza imbere u Rwanda, ngomba gufasha guteza imbere Africa. Ahubwo tugahaguruka tukagenda tubyigisha n’abana, nabakiri bato, nabasaza, mu bice byose by’u Rwanda, mubice byose bya Africa. Reka dufatane banyarwanda, dufatanye kubaka Africa, dukore United Africa, dukore Africa itazabazamwo umwana urira kuko atabonye ico arya, cangwa umwana utazi gusoma, umu jeunes utazi gusoma, ariko Africa izabazamwo abantu bazi ubwenge, abantu bazi gukora. Tubishatse twagera kuri vison dufatanye urugendo twese. Ndavuga Africa izabazamwo aba <>, abantu bazi ubwenge, aba <>, abaganga bakomeye, tukareka kuja kwivuriza mumahanga, Africa izaba ifite ama hopitaux akomeye, amashuli meza, ama universites akomeye n’ibindi yeeeee byinshi ntarondogoye. Twifatanije twese abirabura tukareka ayo matiku yubwoko, nibindi, twagera kure. Byose birashoboka, dufatanije urugendo, mu myaka itarenze 10 tubishatse twabigeraho. Reka nsabe umuntu wese uzi ubwenge kubiharanira. Ninde uri kumwe nanjye muri uru rugendo????

  • ariko mbona hano Ku rubuga rwanyu hajya haza n’inyeshyamba za fdlr nizo mbonana ibitekerezo byagejeje Ku irimbura bwoko,nk’uyu machiavel says ubona intindi y’ingengabitekerezo ya Jenoside yaramubayemo cancer

  • Murakoze Dr MUyansanga Olivier kutugezaho amateka acukumbuye yabaye intandaro y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Nagira ngo ntangire nkosora akantu kamwe aho uvuga ko Galla ari ahantu.
    Dore icyo igitabo cyitwa The Galla or Oromo of East Africa cyanditswe na Cornelius J. Jaenen cyanditswe mu 1956 page yacyo 171
    The Galla or Oroma of East Africa.
    Jaenen C.
    This brief anthropological study describes the Galla, or Oromo meaning “free men,” who constitute one of the largest racial groups in Ethiopia and a small minority in Kenya.
    Aka gace katubwira ko aba bantu bitwa Galla cyangwa Oromo ari abantu bigenga bagize itsinda rigali rya bumwe mu bwoko bwo muri Ethiopia n’itsinda rito ribarizwa muri Kenya.
    Ntabwo rero ari ahantu nkuko wabyanditse.
    Ikindi kuba ubutaka bwahindutse u Rwanda bwaratuwe n’abaturutse hanze yabwo byo nta wabihakana kuko ubutaka ntabwo bwabayeho mu gihe kimwe n’Umuntu.
    Habanje ubutaka umuntu akurukiraho nyuma ya Eden ashaka ahantu hajyanye n’uko yumva imibereho ye yaba myiza.
    Aho rero abaje gutura ku butaka bwahindutse u Rwanda baturutse hose, kuva bageze mu Rwanda babaye abanyarwanda mu buryo bunganya uburenganzira n’inshingano n’abo bahasanze kuko nibaza ko u Rwanda rwari amashyamba adatuwe.
    Kandi noneho kwimuka abantu babiterwa n’impamvu zitandukanye.
    Abantu barimutse kandi bakomeje kwimuka bazanakomeza bimuke.
    Mu myaka ya vuba ishize mu Karere ka Kirehe himukiye imiryango itari mike iturutse mu majyaruguru no mu majyepfo no mu Burengerazuba by’u Rwanda bakurikiye ubutaka bwari butaraturwa.
    Ariko ubu ni abaturage beza bo muri ako Karere ndetse ntawe uba acyitaye aho iyo miryango yaturutse iza gutura muri ako Karere.

    Ikindi uwo umudagi w’umuhanga mu ndimi witwa Wilhelm Heinrich Immanuel Bleek iyo aza kumenya ko mu gisekuru cya Gihanga cyahanze inka n’ingoma dufitemo MUNTU wa Kigwa amahirwe yari mensi ko ingobyi y’indimi bise za bantous zari kuba BANTU maze amahirwe yose akaba ko u Rwanda arirwo ngobyi yazo aho kuba Kameruni.

  • Mumbabarire nanditse nabi izina rya Dr Munyansanga Olivier si Dr MUyansanga Olivier nkuko nanditse nibeshye.

  • Urakoze doctor, tumaze kukwigiraho byinshi cyane . Ariko ibyuko ingoma nyiginya yakurikije imitekerereze yabazungu (umutunsi Ni umunyabwenge Kandi yavukanye impano yo kuyobora) urabivugaho iki? ESE iyi myaka 400 ntabwo yaba yaratumye abitwaga abahutu baba abarakare ikana intandaro ya hutu manifest?

    Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *