Uko Papa Yohani XXIII yahuje Kiliziya Gatulika n’andi madini benshi bakabanza kubirwanya - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:30 24

Uko Papa Yohani XXIII yahuje Kiliziya Gatulika n’andi madini benshi bakabanza kubirwanya

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Papa Yohani wa 23 amazina ye bwite ni Angelo Giuseppe Roncalli (1881-1963) yabaye umupapa wa 261 muri Kiliziya Gatulika, abuhabwa ku itariki 28 Ukwakira 1958.

Nyuma y’amezi 3 atorewe kuyobora Kiliziya Gatulika, ku itariki 25 Mutarama 1959 muri bazilika ya mutagatifu Pawulo i Roma, yatunguye abantu benshi asaba ko haba inama ya 21 Vatikani ya 2 yagombaga gutangira ku itariki 11 Ukwakira 1962 ikarangira 1965. Muri ubwo busabe bwe ntiyahise amenyesha impamvu zayo. Ni inama ikomeye itumirwamo abepisikopi ba Kiliziya gatulika ku isi yose. Yatumiwemo abantu 2 500 baturutse mu bihugu 135, byabaye ubwa mbere inama nk’iyo itumirwamo abaporotestani, abanglikani n’aba Orthodox.

Iyo nama ya Vatikani ya 2 yagize impinduka zikomeye mu mibanire hagati ya Kiliziya gatulika  n’andi matorero n’amadini ku isi kuko Papa Yohani wa 23 yaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi ku byo Kiliziya yaba yarakoze byayiviriyemo gucikamo ibice. Indi nama nk’iyo yaherukaga mu 1869.

Icyo gitekerezo cye cyo gutumira inama ya Vatikani ya 2 cyamukururiye kunengwa na bamwe mu bakaridinali bavugaga ko ku myaka afite atakagombye gutegura inama ikomeye nk’iyo isaba imbaraga n’ubushishozi bwinshi, ariko ntibashoboye guhindura icyifuzo cye.

Umunsi umwe ari kujya impaka na bo, Papa Yohani wa 23 yarahagurutse, akingura idirishya arababwira ati: “Ndifuza umwuka mushya muri Kiliziya”. Abakirisito bari bamaze hafi imyaka 2000 ntawe utekereza ku cyatuma bakwiyunga bakongera kuba umwe.

Ategura iyo nama, Papa Yohani wa 23 yavuze kandi ko atifuza kugira uwo acira urubanza. Bwari ubwa mbere na none inama nk’iyo iterana mu binyenjana 20 ntihagire umuntu ucirwa urubanza. Ku itariki 05 Kamena 1960 yashyizeho I Vatikani ibiro bishinzwe ubumwe bw’abakristo, biyoborwa na Kardinali Augustin Bea.

Inama ya Vatikani ya 2 yakozwe mu byiciro bine:

  • Kuva tariki ya 11 Ukwakira kugeza ku ya 8 Ukuboza 1962
  • Kuva tariki ya 29 Nzeri kugeza ku ya 4 Ukuboza 1963 (Papa Yohani wa 23 yaje kwitaba Imana ku itariki 3 Kamena 1963, asimbubrwa na Papa Pawulo wa 6
  • Kuva tariki ya 14 Nzeri kugeza ku ya 21 Ugushyingo1964
  • Kuva tariki ya 14 Nzeri kugeza ku ya 8 Ukuboza 1965 ari na bwo yasojwe.
Papa Yohani XXIII yibukirwa ku kuba yarahuje Kiliziya Gatulika n’andi madini

Muri iyo nama ya Vatikani ya 2 havuyemo ibyemezo n’imyanzuro myinshi ikubiye mu nyandiko 16 z’ingenzi zahinduye amateka y’imibanire hagati ya Kiliziya, amatorero n’andi madini. Muri aya mateka magufi turavuga ku nyandiko eshatu gusa:

-Unitatis redintegratio, yasohotse tariki 21 Ugushyingo 1964, ivuga ku bumwe bw’amatorero ya gikirisito ari cyo twakwita impuzamatorero. Inama ya Vatikani ya 2 yavuze ko kwitandukanya kw’amatorero ya girisito ari akaga kabi kandi ko bihabanye n’ubushake bwa Kristo n’ijambo ry’Imana, isaba ko ubumwe bw’abakirisito baturuka mu matorero atandukanye butezwa imbere, isaba kandi ko gusebanya no gushyamirana bihagarara hagati y’amatorero. Ibiro bishinzwe ubumwe bw’abakirisito bikorera i Vatikani byongererewe imbaraga

-Lumen Gentium yasohotse na yo ku itariki 21 Ugushyingo 1964.  Muri iyo nyandiko, inama Vatikani ya 2 yemeje ko Imana abasilamu basenga ari na yo Mana y’abakirisito. Ni Imana imwe rukumbi, igira impuhwe, izacira abantu urubanza ku munsi w’imperuka,

Nostra Ætate ni yo nyandiko ngufi muri izo 16, yasohotse ku itariki 28 Ukwakira 1965, ihamagarira abantu bose batuye Isi kuba abavandimwe. Muri iyo nyandiko Kiliziya gatulika yemeza ko yubaha imyemerere n’amahame y’andi madini kuko na yo yerekana ukuri kumurikira abantu. Iyo nyandiko kandi igaragaza ko atari abayahudi bose bagize uruhare mu iyicwa rya Kristo, yamagana urwango n’itotezwa byakorewe Abayahudi.

Kubera umurimo ukomeye wakozwe na Papa Yohani wa 23, uyu munsi abakristo baturuka mu matorero atandukanye bashobora guteranira mu rusengero rumwe, bose bakumvira hamwe ijambo ry‘Imana, bakavugira hamwe isengesho rya Data wa twese, bagahamiriza hamwe imyemerere yabo, bagahurira hamwe mu manama bakanakorera hamwe ibintu byinshi bitandukanye.

 

Imbogamizi ziriho uyu munsi zikigaragara zibangamiye ubuvandimwe n’ubumwe bw’abakristo n’amadini ni nyinshi. Zimwe umuntu yavuga :

Ni amatorero menshi ya gikirisito akomeza kuvuka ku isi abangamira ubwo bumwe.

Hari intagondwa ziyitira amatorero n’amadini zigakora urugomo.

Hari ikibazo cy’ubutinganyi, gukuramo inda n’uburyo bwo kuringaniza urubyaro, n’ibindi… bitarumvikanwaho.

Birasaba ko abayobozi b’amatorera n’amadini bazongera bakicara bakabiganiraho.

Papa Yohani wa 23 yumvise ko gukuraho urukuta rutandukanya amatorero n’amadini bizagirira akamaro abatuye isi bose. N’umu Papa wakunzwe cyane n’abantu kubera kwicisha bugufi, ibitekerezo bye byashimangiwe kandi bishyigikirwa cyane n’abandi ba Papa uko bagiye basimburana. Papa Yohani wa 23 yagizwe umutagatifu ku itariki ya 27 Mata 2014. Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohana wa 23 wizihizwa ku itariki 11 Ukwakira, umunsi yakinguye ku mugaragaro inama Vatikani ya 2 mu 1962.

 

Ibindi wasoma:

  1. Niyigena Jean Paul, Rwanda, la mission hier et aujourd’hui, Editions Jésuites, Bruxelles, 2018.
  2. Deneken Michel, L’engagement œcuménique de Jean XXIII, Revue des Sciences ReligieusesAnnée 2001  75-1pp. 77-96.
  3. FAMERÉE Joseph, Les décrets Unitatis redintegratio et Orientalium Ecclesiarum, Université catholique de Louvain, <https://dial.uclouvain.be/pr/boreal/object/boreal%3A162854/datastream/PDF_01/view>, April 20202
  4. Nostra Aetae <http://www.vatican.va/archive/hist_councils/ii_vatican_council/documents/vat-ii_decl_19651028_nostra-aetate_fr.html>, April 2020
  5. Lumen Gentium, <http://www.kerit.be/pdf/Eglise%20qui%20es_tu-1.pdf>, April 2020
  6. Vatican II: situer le concile dans l’histoire <http://www.kerit.be/pdf/Vatican%20II%20-%20Hstoire.pdf>, April 2020
  7. Conseil pontifical pour la promotion de l’unité des chrétiens

<http://www.vatican.va/roman_curia/pontifical_councils/chrstuni/documents/rc_pc_chrstuni_pro_20051996_chrstuni_pro_fr.html>, April 2020

Dr MUNYANSANGA Olivier

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Urakoze cyane Dr MUNYANSANGA Olivier.Nange reka nkunganire.Ibyo Papa Yohani XXIII yasabaga mu nama ya Vatican 2,byanditse muli Bible,nubwo atabigezeho.Kubera ko buri dini riba rishaka “inyungu zaryo”,aho kwita kubyo Bible idusaba.Nkuko 1 Abakorinto 1:10 havuga,Imana isaba abakristu nyakuri “kuba umwe,ntibacikemo ibice”.Ikindi kandi,Abefeso 4:5,havuga ko hariho “ukwemera kumwe” (One Faith/une Seule Foi).Nyamara usanga amadini yemera ibintu bivuguruzanya.Ibyo bisobanura ko “Imana idashobora kwemera amadini yose”.
    Dore ingero nkeya: Bamwe bambaza ndetse bagasenga Bikira-Maliya,nyamara andi madini ntabyemera (ADEPR,Abadive,Anglicans,Abaslamu,etc…).Abaslamu bigisha ko Abrahamu yagiye gutamba ISMAIL.Nyamara Bible yigisha ko yagiye gutamba ISAKA.Abaslamu bigisha ko Imana ibemerera gutunga Abagore benshi.YESU yasabye Abakristu gutunga “umugore umwe gusa”.N’ibindi byinshi bigisha bivuguruzanya.Byerekana ko Imana idashobora kwemera amadini yose kandi avuguruzanya.
    Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera.Ndetse ikadusaba “gusohoka” mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku Munsi w’Imperuka (Ibyahishuwe 18:4).Niba koko Imana yemeraga amadini yose,yaba “idini rimwe gusa”,ryigisha ibintu bimwe.Siko bimeze.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko nubwo hari amadini menshi,idini y’ukuri ni imwe gusa,kandi inyurwamo n’abantu bake cyane,kubera ko iruhije.Niyo mpamvu yavuze ko abayisengeramo bazabanga kandi bazatotezwa,nkuko we n’Abigishwa be byabagendekeye (Yohana 15:18-20).Urugero,abakristu nyakuri ntibajya mu ntambara z’isi.Kubera ko Yezu yababujije kurwana no kwicana.Ahubwo bagakunda abanzi babo (Matayo 5:44).Ibyo bituma babanga,bakabafunga ,ndetse bakabica.Nyamara usanga amadini menshi agira uruhare rukomeye mu ntambara zibera mu isi.

  • Ariko se ko bavuga ngo Petero niwe Papa wa mbere,ko ntajya mbona aho byanditse muli bibiliya?
    Mu byukuri,ni Kiliziya Gatulika ibivuga gusa.Niba koko byari byo,History yabyerekana.Ngewe mbifata nka kwa kundi Abaslamu bavuga ngo ADAMU niwe wubatse QABA,ya nzu bazenguruka iba I MAKA.
    Nubwo nabo babyigisha,History ntibihamya.Ndetse n’andi madini ntabyemera.Ni nka kwa kundi bavuga ngo ABRAHAM yari umuslamu.Nyamara yabayeho imyaka 2600 mbere ya ISLAM yashinzwe na Muhamadi mu kinyejana cya 6 nyuma ya Yezu.Ibyo bible yigisha kandi History yemeza,nuko ABRAHAM yari Sekuru w’Abayahudi.Ntabwo yari Umwarabu (aho Islam ikomoka).Rwose tuge tugenzura ibyo amadini avuga.

    • Urakoze cyane Dr Munyansanga,Niba Koko abantu bashaka kuzajya mu ijuru nibagendere kuri bibiliya icyo ivuga philosophy bayireke kuko ijambo ry’Imana ritubwirako Umwuka w’Imana azatwigisha ukuri kose Kandi basabe Imana ibababarire ubunyacyaha bavukanye naho bitagenze bityo bazarimbuka nabi buheriheri.Buri muntu wese najye mu ijambo ry’Imana ariyo Bibiliya yishakire ukuri Kandi Imana izamuheramo umugisha ntutayifite ayigure ayige naho abamubeshya ngo nibo bafite ubushobozi bwo kuyisobantura barababeshya.Yesaya 59:1-2 Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza,n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu,n’ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kubumva.Yesaya 8:20 Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya.Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.Nahawe nanjye rero ngo dushake ukuri muri bibiliya urimo ukuri kose wowe ubyemeye Imana iguhe umugisha.

  • Urakoze cyane Dr MUNYANSANGA kubwiyinyandiko nziza igaragaza ko Hari abantu barazwa inshingano nuko isi yose yakunga ubumwe nubwo nanone haboneka abagenda baahaka kubangamira uwomugambi wiza. Nsashima nanone mwene data MUNYEMANA ndetse na HITIMANA kubitekerezo byiza batanze nubwo HITIMANA we asanaho agaragazako buri dini ryemera ibyaryo ndetse agatanga Ni ingero, nyamara ugenzuye neza kuba abantu bemera bimwe ntibivuzeko bitwara kumwe kuko bari ahantu hatandukanye ndetse bafite n’imico itandukanye. Akenshi no mu uzima busanze dushakako abantu bitwara uko twitwara kugirango twumveko duhuje, nyamara nukwibeshya cyane kuko buriwese aremye ukwe. Icyombona nuko twshyira imbere kuba umwe nk’abantu aho kuba umwe nk’abanyedini kuko ninabyo bikurura amacakubiri rimwe narimwe abantu bagashaka gusobanura amahame bakayitiranya n’imyemerere y’idini kubera ubumenyi buke. Ibyo amadini yigisha bituruka kuntego y’idini, ntawabitindaho kuko no mubuzima burimuntu agira amahame ye Kandi arakunyura! Tumwnyeko rero urugo rutabaho nkurundi, twemereko abatetsi babiri bashobora guteka ibiryo bitandukanye cyane Kandi bafite ibikoresho bimwe, nguko uko amadini ameze ahubwo wowe uhitamo inteko wakunze! Petero ntiyigeze aba papa! Abraham ntiyigeze aba umusilamu!
    Dr MUNYANSANGA nzinezako Ari umuhanga mumateka nyoboka Mana azabitubwire kuburyo bwimbitse. Tugere ikirenge mucya nyakwigendera Yohani wa 23.

  • Murakoze cyane Rev. Dr. Olivier Munyansanga. Iyi nyandiko ifite akamaro. Abakristo n’abandi bemera mu myemerere yabo, dukwiriye kumenya ko ukwemera kuduhuza ari ubuzima Imana yiremeye. Amasengesho n’indirimbo byacu n’ibindi byose dukora mu kwemera kwacu bikwiriye kuba bibungabunga ubuzima. Ubushitani bwa mbere buba mu muntu ni ubumutera kubangamira ubuzima. Ubumana nyabwo buba mu muntu ni ubumutera kurengera ubuzima. Ibindi byose bituruhiriza ubusa.

  • Yaba papa gute yari afite umugore????

    • Nibyo koko,ntabwo Petero yigeze aba Paapa.Ndetse imirongo myinshi ya Bible yerekana ko Petero yari afite umugore (1 Abakorinto 9:5;Mariko 1:30;Matayo 8:14).Tuge twitondera ibinyoma by’amadini.Bidusaba kwiga Bible neza,aho gutahira gusa ibyo abakuru b’amadini bigisha.

  • Urakoze Dr. Olivier ku bw’inyandiko wandika zerekeye amadini.Nk’umwe mu bantu bashishikajwe na dialogue interreligieux inyandiko zawe ziranyubaka nkumva ko hari abantu bakomeje guharahanira ko amadini atandukanye tubamo ataba intandaro y’urwango kuko abantu twese turi abavandimwe, abana b’umubyeyi umwe.Murakoze.

  • Dr. Munyansanga arakoze cyane kwongera kutugezaho indi nyandiko nziza. Nakunze cyane hariya Papa Yohana 23 yavuga ngo <>. Mbega utakunda umwuka mwiza muri Kiliziya yaba ari nde? Ahari umwuka mwiza hose hafasha abantu. No mungo z’abantu hatari umwuka mwiza ntakigenda. Nibyo umwuka mwiza urakenewe kugirango <>. Hari amatorero nja numva avuga ko asumba ayandi, ninde wabibabwiye? Nibaza ko iyo ari secret y’Imana niyo izi uko izacira abantu imanza. Nziko mu ba Islamu harimwo abantu beza, mu pa protestants harimwo naho abantu beza, no muba Catholiques harimwo abantu beza bakurikira amabwirizwa y’Imana. Ntabwo araho gusa, no muyandi madini tutavuze, naho wahasangamwo abantu beza. Idini rero ryukuri riri mumutima w’umuntu. Reka twebwe nk’abantu tureke kuhora tujajinga abandi, tubirekere Imana, kuko ariyo izi nyonyine izi ukuri uyikunda nutayikunda, nuyikorera. Nkuko byanditse muri iriya nyandiko hejuru <<Imana y'aba isilamu ni nayo Mana y'aba chririsito, ni Imana imwe rukumbi. Imana iradukunda twese, ihora yiteguye kutwakira iyo tuyemeye. Nkuko umwanditsi yanditse ngo <>. Ndibaza ko hari rwose amatorero menshi yaduka afite gahunda zitandukanye, abayobozi bayo bishakira indamu, andi ma profits yo gushakisha amafaranga menshi cangwa gukira, ubwo bakayobya abantu; cangwa abesha abantu ko bakwicara badakora amafaranga akikubita mumifuka yabo. Gute se wakwigisha umuntu ibintu nkibyo. Ndibaza ko amatorero yose aba akwiye kwigisha abantu guhaguruka bakaja gukora; kuko Imana yadusize kuri iyi si kugirango ntitube ibirwari, ahubwo dukorere isi, duhinge, ducuruze, twihangire akazi, dukore n’ibindi biteza igihugu gutera imbere. Yego ni byiza ko umuntu nawe agira umwanya wo kuja gusenga kucumweru cangwa kw’isabato, akagira umunsi wo kuruhuka, no guhimbaza Imana, no guhora yibuka kwitandukanya n’icaha akagendera mubyo Imana ikunda. Ubwo nahacu nk’abantu gutekeereza gukora byiza, gukora no kwiteza imbere, no kurinda imitima yacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *