Uko Rusesabagina yageze mu Rwanda bisa n’aho koko yibeshye nomero ya telefoni – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:22 03

Uko Rusesabagina yageze mu Rwanda bisa n’aho koko yibeshye nomero ya telefoni

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yaraye ahaye RBA hamwe n’ibindi Binyamakuru, yavuze ko Paul Rusesabagina ari we wizanye mu Rwanda!

Rusesabagina ubwo yerekekwaga abanyamakuru

Perezida Kagame yagize ati: “Hari ikindi cya gatatu kibaza ngo yageze hano ate?… Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Ushobora kwizana ubishaka, uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe, ukisanga hano… Ubwo icyaha ni cyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo, kuko kuva aho yavuye kugeza agera hano, nta cyaha kigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ahuza mu rugero rwo hejuru n’igisubizo Umukuru w’Igihugu yaraye ahaye abibazaga uko Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda.

Aya makuru avuga ko byose byatangiye ku wa Mbere taliki 23 Kanama, 2020 ubwo Rusesabagina yafataga indege avuye mu mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas, USA,  yerekeje i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Icyari kimujyanye i Dubai kwari ukubonana n’intumwa za Perezida Edgar Lungu wa Zambia zikagira ubutumwa zimugezaho zahawe na Lungu.

Ubutumwa bwa Perezida wa Zambia bwari bufitanye isano n’ibyo Callixte Nsabimana wiyise Sankara yari aherutse kuvugira mu rukiko by’uko Perezida Edgar Lungu atera inkunga umutwe wa FLN-MRCD wa Paul Rusesabagina, Sankara yahoze abereye Umuvugizi.

Icyo gihe yabwiye urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu Karere ka Nyanza ko Perezida wa Zambia Edgard Lungu yari inshuti ya Rusesabagina ndetse ko yamwitaga umubyeyi we wa Batisimu.

Icyo gihe Sankara yavuze ko Edgar Lungu yabahaye inkunga ya $ 150,000  ariko ngo byaje guhagarara nyuma y’uko  Perezida Kagame atorewe kuyobora Africa yunze Ubumwe, (AU).

Bidateye kabiri, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byasohoye itangazo ryamagana ibyo Sankara Nsabimana Callixte yavugiye mu rukiko, rivuga ko nta kibi cyatera u Rwanda giturutse i Lusaka.

Ryagiraga riti: “ …Ibyatangajwe mu binyamakuru by’imbere mu Rwanda no mu bindi mpuzamahanga ko Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Edgar Changwa Lungu yateye inkunga umutwe wifuzaga gutangiza ibitero mu Rwanda ni ibinyoma. Turamenyesha amahanga ko biriya byose bivugwa ari IBINYOMA kandi ko bidakwiye guhabwa agaciro namba! Amahanga amenye ko Zambia n’u Rwanda ari ibihugu by’inshuti kandi bibanye mu bwubahane no kugendera ku ndangagaciro z’ababituye…”

Iyi baruwa yasinywe na Isaac Chipampe, umujyanama wihariye wa Perezida Lungu, akaba akora mu ishami rishinzwe amakuru muri Perezidansi ya Zambia.

Biteganyijwe ko Callixte Nsabimana alias Sankara azasubira mu Rukiko ku wa Kane, taliki 10 Nzeri, 2020.

Urugendo rwa Paul Rusesabagina i Kigali rurakomeje, ubwo ari i Dubai. Ngo yagezeyo mu gitondo ahitira muri Millennium Airport Hotel Dubai araruhuka hanyuma aza guhura na za ntumwa za Perezida Lungu mu masaha ya saa sita bafata amafunguro.

Nyuma y’amafunguro intumwa z’i Lusaka zamubwiye ko hari indege (private jet) ibategereje ku kibuga kandi ko igomba guhaguruka saa munani (2h00 p.m) igana i Lusaka kugira ngo Paul Rusesabagina ahure imbonankubone na Perezida Lungu.

Bamubwiye ko Perezida Lungu yifuza kuvugana na we kuri cya kibazo Sankara yazamuriye mu Rukiko, bakagira uko bakinoza.

Kuri Rusesabagina aya makuru yari atunguranye ariko na none ari imbonekarimwe kuko kwibonanira na Lungu byari kuba ari ingirakamaro kuri we.

N’ubwo nta gahunda yari afite yo kurenga Dubai kandi akaba yaragombaga kuva i Dubai yerekeza mu Bubiligi, kuri uwo mugoroba ntiyashoboraga kwanga ayo mahirwe yo guhura na Perezida Lungu.

Indege yari arimo yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Lusaka kitiriwe Kenneth Kaunda abari bayirimo bajya muri hoteli iri hafi aho ahitwa Presidential Lounge bategereza Lungu mu gihe kingana n’amasaha abiri.

Nyuma haje abantu bakora mu Biro bya Perezida baramuganiriza ariko bitunguranye telefoni irahamagara ibamenyesha ko Perezida Lungu atakibonetse kuko ari i Kampala bityo ko adashoboye kurara agarutse, ahubwo ko bibaye byiza Paul Rusesabagina yagera i  Kampala bakaboneraho no kuganira na Perezida Yoweri Museveni.

Amakuru dufite avuga ko uwitabye iriya telefone yari yayishyize kuri speakers (ivuga iranguruye) kugira ngo Paul Rusesabagina na we yiyumvire ibivugwa.

Kumva ko agiye kubonana na Perezida Lungu ari kumwe na mugenzi we Museveni, birashoboka ko byashimishije Rusesabagina.

Nta kanya kashize Rusesabagina yurira indege, yagiye kwicura abona iruhande rwe hari abantu babiri bambaye amakote na karuvate, bamuha ikaze mu Rwanda!

Bati: “Urakaza neza mu rwakubyaye! Ubu uri mu Rwanda!”

Birumvikana ko yatangaye cyane. Yasabye amazi bamuha ay’Inyange, bituma abona ko koko ari mu Rwanda. Taliki 31 Kanama, 2020 nibwo Urwego rw’igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB) rwamweretse Abanyamakuru.

 

Bisa n’aho koko ‘Rusesabagina yahamagaye nomero ya Telefoni hakitaba uwo atakekaga.’

Ubwo Umunyamakuru wa The Reuters yabazaga Perezida Kagame iby’uko Rusesabagina yaba yarashimuswe (kidnapping), Perezida Kagame yamusubije ko atari ko byagenze.

Perezida Kagame yamusubije ati: “Iyo witegereje neza usanga kuba ari hano ari we wabigizemo uruhare runini kurusha undi uwo ari we wese. Ni nk’uko abantu babwira umuntu ibintu, bagasanga bihuye neza n’ibyo yifuzaga, hanyuma akabakurikira nyuma akaza kwisanga ahantu nka hariya.

Rwose biragaragara ko ari we wabigizemo uruhare kandi twizeye neza ko igihe nikigera azabyivugira, akavuga uko byamugendekeye.”

Perezida Kagame yavuze ko ‘ibyo avuga ari ukuri gushingiye ku byabaye’ kandi ko uwashaka kubigenzura wese yabikora.

Ushingiye kuri ariya makuru dufite usanga koko Rusesabagina ari we wizanye hafi y’u Rwanda rukamufata cyane cyane ko rwari rwaranasohoye impapuro mpuzamahanga zo kumufata kubera ibyaha rumukurikiranyeho harimo n’ibyo kwica abaturage barwo.

Bimwe muri byo kandi yagiye abyigamba ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Cyumweru gishize, Paul Rusesabagina yabwiye The East African ko aho afungiye muri kasho ya Polisi i Remera muri Gasabo, afashwe neza ndetse n’uzamwunganira mu mategeko na we yameje kuri micro za RBA ko umukiliya we ameze neza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Rusesabagina ni abazungu bamugize intwari.Mu byukuri,siwe warokoye abantu bahungiye muli Hotel des Mille Collines.Ahubwo yishyuzaga amafaranga abantu bahahungiye.Gusa kumufata ntibisobanura yuko abarwanya u Rwanda batsinzwe birangiye.Kuko na FPR irwana yatakaje abantu benshi bali bakomeye,barimo Rwigema,Bunyenyezi,Bayingana,Kayitare,Ngumbayingwe,etc…Abasigaye barakomeje baratsinda.Ngewe nkeka ko Rwanda izahora mu ntambara.Byabaye umurage.Guhera kuli Coup d’état yo ku Rucunshu,nta muntu wategetse u Rwanda hatabanje kumeneka amaraso y’inzira-karengane.Kandi bose iyo batsinze bavuga ko “baje gutabara igihugu”.

    • Ibyo uvuze ni ukuri.Ifatwa rya Rusesabagina siryo rizatuma abashaka ubutegetsi barwanya Leta bahagarara.Cyanecyane ko no muli Leta harimo abakomeye bayirwanya.
      Amaraso azahora atemba mu Rwanda kubera abashaka ubutegetsi.

    • Ababibonye bavuga ko indege yamukuye I DUBAI yari ifite Plaque yo mu Bugereki.Birashoboka cyane yuko iyo ndege ari iy’umutegetsi ukomeye hano mu Rwanda ufite indege n’amato akorera I Burayi nkuko Kayumba Nyamwasa yigeze kumena ibanga kuli BBC.Ikindi gishoboka cyane,nuko Zambia yaba ariyo yagambaniye Rusesabagina,kubera ko Sankara yavuze ko Rusesabagina akorana na President wa Zambia.Bityo u Rwanda rukaba rwarakoranye na Zambia mu ifatwa rye.Ibyo aribyo byose,Rusesabangina yagambaniwe n’inshuti ye yo muli aka karere nkuko byagenze kuli Colonel Karegeya.Indege yamukuye I Dubai ikaba yarakodeshejwe na Leta y’u Rwanda.Wenda Rusesabagina akaba yarayinjiyemo aziko agiye muli Zambia.Nyuma yisanga I Kanombe!!! Umufaransa witwaga VOLTAIRE yabwiye Imana ati:”Mana yange,uzandinde Inshuti zange.Naho Abanzi bange nzabyikorera”.
      Rusesabagina,kimwe na Karegeya,bagambaniwe n’inshuti zabo zahawe amafaranga menshi cyane.

    • Mu gushaka kuba President w’u Rwanda,Rusesabagira nta makenga yagize.Yumvaga ko President wa Zambia azamufasha.Nyamara yali azi neza yuko Sankara yamennye amabanga bali bafitanye na Zambia.Ikindi kandi,yabonaga ukuntu intumwa za Zambia zacicikanye ziza mu Rwanda kureba Kagame.Yagombye kuba yaramenye ko barimo “gupanga ifatwa rye”.Zambia yamuteze umutego awugwamo. Rusesabagina niwe wizize.Ameze nk’IMBEBA ifatwa n’akamashu.Mu yandi magambo,nta makenga yagize.

  • Ariko nkamwe muvuga ngo yishyuzaga amafr.abamuhungiyeho muzi ko mwibagirwa vuba koko.Niba yarayabishyuje ariko babaye, ntiyabatanze ngo bicwe.Ubuse mwiyibagije abayatanze bakarenga bakicwa?Ahubwo se ko harinabayatangaga bagura isasu ngo abariryo babicisha aho kubicisha ibyuma n’imipanga.Mukoreshe ukuri kutarimo amarangamutima.Yego Rusesabajyeni afite ibyaha Leta imushinja. ibyo nibye na leta ariko ntabwo twebwe abaturage dufite uburenganzira bwo kupfobya ibyiza yakoreye abatutsi bahungiye muri mille collines.ntabwo ubu ageze mubyago aribwo twibutse ko yarasanzwe arimubi,bwaba arubupfura buke rwose.Cyane ko niriya Film yakinwe muhari,ndetse abanyakgli bamwe bayerekewe kuri stade,Rusesabagina yarimu Rda,ntawamureze jenoside, ntawamureze gutanga umuntu cg.yewe no gutunga agatoki. ahubwo yarashimwe aramamara kubwubutwari yagize none tubonye ageze mumaz’abira,turimo turanamurimiraho itaka!?Mw’abarescapé mwarokokeye muri mille collines mwe mwari mukwiye kureka kurisha no guhakishwa ikinyoma.Gusa ntabw’arimwese.

  • Nonese ibi mutubwiye bitandukaniyehe n’ishimutwa? Ahubwo se simbona ari ishimutwa ryomurwego rwohejuru, niba i ndege yarahaguretse igiye Kampala ikisanga i Kigali ibyaribyo byose ntabwo yahaguye kubera emergency ahubwo yahaguye kuko u Rwanda rwagize abo rubitegurana nabo, ndakurahiye uzasanga niyo pravite jet ari iy’u Rwanda kuko ntakindi gihugu gikennye cyakwemera gutagaguza umutungo wigihugu muri ubwo buryo.

    • Ahubwo kampani iyikodesha tuzasanga ikodesha nizindi zitwara abategetsi bo hejuru bu Rwanda.

  • SOGOKU, urashaje koko. None se umuntu washyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi, ZAMBIA ikabyubahiriza, urumva icyaha kirihe? Mutima mucye wo mu mutiba, yagombaga guhuza izo tractation za ZAMBIA n’amagambo ya SANKARA. Akazirikana icicikana ry’intumwa za LUNGU mu Rwanda n’uko amakuru ya SANKARA yababaje ubuyobozi bwa ZAMBIA. Akibuka ko (niba koko RUSESA ari umunyapolitiki) oposition yo muri ZAMBIA yari yabyuririyeho, ishinja LUNGU gushaka gufasha abakoresha iterabwoba guhirika ubutegetsi bwo muri AFURIKA. Ibyo byose yabirenzeho, NTAKUGISHA INAMA, niba anagira abajyanama ntawamenya, we abihuza n’ibyo YIFUZA, kuko yabonaga ko GUHURA NA MUSEVENI NA LUNGU bari kumwe havamo inkunga ikomeye. Yibagiwe ko muri POLITIKI hakora inyungu gusa. ZAMBIA rero yasanze kubana n’u RWANDA rwa PAUL KAGAME biruta kure kubana n’u Rwanda rwa RUSESABAGINA rutaranabaho kandi RUTANGIYE no KU MUKURURIRA IBABAZO. MUTIMA MUCYE RERO yaguye mu kamashu atyo. Iyo uhiga umugizi wanabi, unagomba kumuzana ari muzima, amayeri yose wakoresha wayakora, kandi utanamugiriye nabi ku bw’UMUBIRI . NI IBYO, UWO NI UMUTEGO WA RUGONDIHENE , AGIRE IBIHE BYIZA MU RWAMUBYAYE. HARAKABAHO UMUBANO W’U RWANDA NA ZAMBIA.

    • Uri Gaga koko, uhubuye ibigambo ariko nanahamwe ushubije Sogokuru ubaza niba koko Rusesabagina yarizanye mu Rwanda cg yarashimuswe? Kuki ariko ibikorwa by,Inkotanyi bizetera isoni? zishe Habyara ntizibyemera kandi zikatubwira ko yari mubi, zashimuse Rusesa, ntizishaka kubyemera kandi zitubwira ko ari umuntu mubi, umugabo ni uwemere ibikorwa bye akabihagararaho aho kujya kubeshya abantu nkaho ari impinja.

  • biragaragara ko abatanga comment hano abenci bafitanye isano n’ibigarasha kuko ubona ibyabaye kuruwo musaza byababaje cyane mutegereze n’abandi bidegembya mu karere, southafrica, belgique, france, canada bashobora kuzisanga burijwe panda gari, arega isi yose yamenye ko abahunze u Rwanda abenci ari abicanyi, escrots, abajura, abashaka permit de residence gusa the time will tell us the true. God bless our country and our leaders.

  • Umunyarwanda yise umwana we Bazivamo.

  • Uru rubanza ntiruzaba .

  • Ariko abantu bagiye bakora ibyo bashinzwe bagaharira ubutabera akazi kabwo. Murashinja cg murashinjura Rusesabagina ni akazi kanyu? Ibyiza yakoze abishimirwe, ibibi yakoze nabyo azabihanirwe. Nta ntungane ibaho.

  • Inyinshi muri izi comments ziragaragaza ko abantu benshi bababajwe n’ifatwa rya Rusesabagina bihita bigararaza side muriho.Plz nimwunamure icumu naho ubundi muri kuruhuriza ubusa imitwe yanyu no kuraga abana banyu kugwa mu munyururu cg kugwa mu mashyamba(fdlr).

  • MUBYUKURI RUSESA ABERE NABANDI ISOMO NAKURE CYANE HABAHO KWISI CYANE KUMUNTU UGUSHAKA NKUKO NYAKUBAHWA PERIZA DA YABIVUZE IKIBAZO KIBA ARIGIHE GUSA INAMA NAMUGIRA NATUZE YEMERE ICYAHA AGABANYIRIZWE IBIHANO NIBA YARIBURUNDU BAZAMUHA NKA 15 KONGERAHO 68 IKABA 83 AKIRUHUKIRA NEZA ATANDAVUYE MURAKARAMA MURAKAGWIRA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *