Umuco ku isonga mu byo abahanga imideli bari kugenderaho – UMUSEKE

Umuco ku isonga mu byo abahanga imideli bari kugenderaho

Muri iyi minsi abahanga imideli bari gutira cyane imico yo mu bihugu bitandukanye bakayigenderaho bakora imideri mishya. Iyi ni inzira  yagutse iri kubafasha kugurisha cyane.

Imyitero yakozwe na Francis Zahabu iganisha ku myambaro ya cyera

Imyitero yakozwe na Francis Zahabu iganisha ku myambaro ya cyera

Mu myambaro abahanga imideli bari gushyira ku isoko, imyinshi yisanisha n’imico itandukanye.

Nko mu myaka icumi ishize ku masoko acuruza imideli ya Kinyafurika hacuruzwaga cyane imideli yakorewe mu bihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba.

Ibi byatumye abahanga imideli benshi batangira kwigana iyi myambaro nyamara birengagije ko no mubihugu byabo hari imico yabyazwamo umusaruro ikaba yashingirwaho mu rwego rwo gukora imyambaro mishya.

Uko ubuhanzi bw’imyambaro buri gukura niko abahanga imideli bakomeza gukora imideli mishya ishingiye ku mico y’ibihugu bakomokamo. Ibi bikabafasha kugurisha cyane.

Thabo Makheta Kwinana ni umuhanzi w’imideli aganira na BBC yagize ati  “Navukiye i Lesotho mu mideli mpanga nkunze gukoresha ibiringiti (Blankets) by’abakomoka muri Lesotho. Ibiringiti bya Lesotho ubu bigezweho cyane ku isoko, nabonye inganda nini ku Isi zikora imideri nka Louis Vuitton nabo bakoresha ibi biringiti mu mideli bari gushyira hanze.

Ikibabaje nuko usanga izo nganda nini zikoresha imico y’abantu bo muri Afurika ariko ntibafatanye n’abahanga imideli bahaturuka njye mbona ari ikintu gikwiye gukosorwa. ”

Mu Rwanda ubu naho hari abatangiye kubyaza umusaruro iyi gahunda yo gusohora imideli ifite umwihariko w’umuco Nyarwanda.

Hakizimana Augustin ni umunyabugeni akaba n’umuhanzi w’imideli , mu mideli akunze gukora iri mu bwoko bwa ‘ Haute Couture’ imyinshi iba ifite ishusho y’imideli yambarwaga mu Rwanda rwo hambere.

Mu 2012 Francis Zahabu yashyize hanze imyitero y’abagabo n’abagore , ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru mu Rwanda yavuze ko ajya guhanga uyu mudeli yari yifuje gusanisha umwitero abanyarwaga bambararaga kuva na mbere  akawusanisha n’ibihe tugezemo.

Ubu imideli myinshi iri gusoko ku isoko ry’imyambaro izwi nka ‘Made in Rwanda’ imyinshi iza yisanisha n’umuco Nyarwanda , hari abahitamo gukoresha amasaro cyangwa n’indi mirimbo yakoreshwaga n’abanyarwanda mu myaka yo hambere.

Ubu hari gusohoko imyambaro iriho amasaro

Ubu hari gusohoko imyambaro iriho amasaro

Bambaye imyitero yakozwe na Francis Zahabu

Bambaye imyitero yakozwe na Francis Zahabu

Imyambaro ya Makheta ikoze mu biringiti

Imyambaro ya Makheta ikoze mu biringiti

Imideli ya Augustin igaragaza uko abanyarwanda bo hambere bambaraga

Imideli ya Augustin igaragaza uko abanyarwanda bo hambere bambaraga

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock