Umugabo wafashe Abanyarwandakazi amashusho y'urukozasoni yarashwe | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 1:56 36

Umugabo wafashe Abanyarwandakazi amashusho y’urukozasoni yarashwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umugabo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yarashwe arapfa. Uyu akekwaho kuba ari we wafashe amashusho Abanyarwandakazi bambaye ubusa.

Kuri Twitter RIB yatangaje ko David Shukuru Mbuyi ukomoka muri DR.Congo yarashwe agerageza gutoroka aho yari afungiye.

Yakekwagaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Itangazo rya RIB rivuga ko David Shukuru Mbuyi, w’imyaka 25 yari yatawe muri yombi akekwaho ubunyunyuzi bushingiye ku gitsina no gucuruza abantu (sexual exploitation and human trafficking).

Uyu yarasiwe muri kasho ya Nyarugunga agerageza gutoroka nk’uko biri mu itangazo.

Uyu yakekwagaho ibyaha by’ubucuruzi bw’abantu birenga imbibi z’igihugu bugamije gushora Abakobwa b’Abanyarwanda mu busambanyi imbere mu gihugu no hanze.

RIB ivuga ko Shukuru yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru afatanwa n’Abakobwa bane b’Abanyarwanda ubwo basakazaga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga babigambiriye kugira ngo babibonemo indonke.

Ambassade ya DR.Congo ngo yamenyeshejwe biriya by’iraswa ry’umuturage ufite ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.

RIB ivuga ko iperereza rikomeje kuri biriya byabaye.

Ejo hashize ku wa gatanu tariki 31 Nyakanga, RIB yerekanye abakobwa b’Abanyarwandakazi baheruka gusakaza amashusho bambaye ubusa ku mbuga nkorangambaga, ndetse basaba imbabazi.

UMUSEKE.RW

16 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Izi casho ubanza ziba zubatse nabi rwose kuko benshi bashaka kuzitoroka bakaraswa,bagahita bapfa!ariko inteko (abadepite twitoreye) bakwiye gusaba reta ikongera ingengo y’imari kuri police y’u Rwanda.abapolisi bakigishwa kurasa ahatari mu kico. Kuko mu kico rwose ho kugeza ubu ndabona bafite 100%.ikindi kandi ubanza uyu we yari ataramara amasaha 72 muri casho.nkaba nagira inama RIB ubutaha uzafatwa ikazamwerekanira hamwe n’abandi da .kuko bari berekanye abakobwa bafatanije icyaha gusa bavuga NGO ko nawe yafashwe!!!!

    • @Kaka, kuki se uyu mukongomani atigeze amenya ko ibiterashozi byacu tubikora mu ibanga? Apfuye ataramenya ikibuga yakiniragamo.

  • Buriya aho yararaga nta mashuka yarahari ndumva ariyo yari gukoresha yiyahura.Ariko byose nikimwe kuko buriya bashobora kuba basanze ari gucukura gereza bamubonye ashaka kurwanya inzego zumutekano akoresheje umuhoro nuko mu kwitabara polisi iramurasa ahita apfa.

  • mu Rwanda nta gaciro ubuzima bw’umuntu bugira

    • Ntanahandi kwisi ubuzima bufite agaciro nko mu rwanda…Reba ba basirikare batorotse, reba abahungu ba rusesabagira, kayumba na rwa rusaza birirwa badefira mu modoka za police iyo aba ari ahandi baba baricukuriye? mutwereke inkotanyi 1 Habyara wanyu yafashe????

  • Visit Rwanda izakunda gute nuku gupfira muri police stations?!

  • Ariko abanyarwanda banza dukunda kwica si gusa ?! Nzaba ndora

  • nubwo ariko yapfuye ariko nawe yari yakabije kuva congo akaza gusugura abanyarwandakazi batubyara abambika ubusa kukarubanda umunjyinga kweri najye yarambaje gusuzuguza abana bacu

  • Reka ntago yapfuye! ntimuzi se ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda da! kdi nyine abapolisi bari mukazi nyine nta tegeko ryanabahana !? Nzaba mbarirwa iby’uru Rwanda da.

  • Niba bigeze aho abanyarwandakazi bane batandaraza imbere y’umukongomani bambaye ubusa akabafotora imyanya y’ibanga ngo bakunde babone amafranga, murumva namwe aho imibereho y’uru rubyiruko igeze? Hari byinshi dushobora guhisha ariko ubushomeri bunuma mu rubyiruko kugeza ubwo abakobwa beza nka bariya bicuruza bene kariya kageni, ni agahinda nyamara.

  • Iyi ni specialite yu Rwanda…kwica ngo nibyo bigaragaza ko turi serieux.
    Gusa nubuswa burenze kandi bigaragaza primitivism.
    Basi babishyize mwitegeko bagashyiraho igihano cyurupfu? Ibyo byaha bituma barasira abantu muma cashot bikazashya bihanishwa urwo kugupfa aliko byanyuze munkiko?
    Ubu umuntu arafatwa kucyaha gisanzwe akumva ibye birangiye, akumva ko agiye kuraswa.

  • Ese buriya hari iperereza rizakorwa ngo rubanda tumenye uko umuntu yarasiwe muri kasho ya polici? Ese yarafungiwe he? Kwa Kabuga? Cyangwa Remera?

  • Ibaze ko kuba uri mu maboko munzego zumutekano ubuzima bwawe burushaho kuba mu kaga kuruta kujya gutembera Nyabugogo hafi ya za marine namaguru ufite ikofi irimo mio ya Frw.

  • abashaka ubuzima ni bubahe ubw’abandi uyu mukongomani nareke gukinira ku Rwanda. ariko imyanyandangagitsina niyo mikino babonye !? agahuhu kadakubise imbwa korora imisega. ariko rero ubuzima nibwunahwe.!? nyamuneka muje murasa n’amaguru ubuzima burahenze. ejo mudatera Imana uburakari ikatworeka twese.

  • Njyewe haricyo ntumva neza kandi gishobora kuba kibyihishe inyuma.Harimo abantu bashatse gupfukirana iyi scandale. Aba bakobwa bose bari bafite hagati yimyaka 18 na 25. Uyu musore yarafite imyaka 25 ubwo ninde washutse undi? Ese kuki RIB yerekanye abo bakobwa imbere yubutabera ntitubone uwo mukongomani kandi nawe barakoranye icyaha hamwe?

  • Njye nabonye video nabonye aba bakobwa aribo bifata camera. Nibo babikora rwose nkabantu banabimenyereye. Uyu musore yarenganye iyo barasa izi nkorabusa ahubwo wenda byari gutuma n abandi batuza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *