Umugabo washakishwaga cyane akekwaho kwica umugore we YAFASHWE | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:45 21

Umugabo washakishwaga cyane akekwaho kwica umugore we YAFASHWE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumenyesha Abaturarwanda ko Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha akekwaho kwica umugore we agatoroka yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020.

Nshimiyimana wari umaze igihe ashakishwa yafashwe

RIB ivuga ko yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari k’Isangano, Umurenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza niho yakerakeraga yihishahisha.

RIB ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye Umuseke ko Nshimiyimana afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha, akekwaho icyaha cy’Ubwicanyi.

Tariki 3 Ukwakira Umuseke wabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Rukumberi wishe umugore we agatoroka, byabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020.

Dr Murangira Thierry yabwiye Umuseke ko uriya mugabo akurikiranyweho icyaha cy’Ubwicanyi giteganywa n’ingingo ya 107 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

Yavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwirinda amakimbirane cyane hagati y’abashakanye kubera ko ari yo avamo ingaruka zivamo no kwicana, akavuga ko abayagiranye bakwiye kwegera ubuyobozi bukayakemura.

Ati “Usanga ingaruka z’amakimbirane zirenga abayagiranye zikagera ku muryango nyarwanda. RIB irashimira abaturage batanga amakuru, by’umwihariko abatumye uyu afatwa.”

Uyu mugabo ngo yihishahishaga ashakisha ibyo akora ariko abaturage baza kumumenya abatanga amakuru.

Yavuze ko Nshimiyimana Emmanuel yishe umugore we amaze gufungurwa n’ubundi kubera ko yafunzwe kubera guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’ubushoreke.

Dr Murangira avuga ko undi mugabo witwa Zirikana wo muri Gasabo na we ukekwaho kwica umugore we, bitinde bitebuke ngo azafatwa.

Zirikana Daniel aracyashakishwa

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Kwica umugore wawe Imana yaguhaye,ni ukutagira ubwenge.Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Report ya RIB yerekana ko muli 2018-2019 gusa,mu Rwanda Abagabo 86 bishe abagore babo,Abagore 30 bica abagabo.Mu bintu bituma abashakanye bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…,nkuko Bible idusaba.Leta,cyangwa amadini,ntabwo zishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye. UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *