Girl in a jacket Umuganga ku Bitaro bya Masaka ashobora kwirukanwa nyuma yo gukomeretsa mugenzi we | UMUSEKE

Umuganga ku Bitaro bya Masaka ashobora kwirukanwa nyuma yo gukomeretsa mugenzi we

Mu masaha y’igicuku mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, Umubyaza mu Bitaro bya Masaka yashyamiranye na mugenzi we ushinzwe gukurikirana ibizamini muri Laboratoire, bapfuye iby’akazi ariko ubuyobozi buvuga ko uwarwanye ashobora kwirukanwa.

Uyu ukora muri laboratoire ni we bivugwa ko yakubiswe ikintu arakomereka mu mutwe (Umuyobozi w’Ibitaro avuga ko yakubiswe ingumi)

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka biri mu Karere ka Kicukiro, Dr. Uwizeye Marcel yabwiye Umuseke ko gushyamirana kwa bariya baganga byabayeho ahagana saa saba z’ijoro kuko bombi bari baraye izamu.

Ati “Umwe ni umubyaza yajyanye ibizamini by’umurwayi kubipimisha muri laboratoire, abishyiriye mugenzi we ushinzwe gupima, harimo ik’inkari ariko kitariho izina rya nyiracyo kandi ubusanzwe hagomba kuba hariho izina.

Umwe yamubazaga ati ‘wankoreye iki kizamini?’, undi aramubwira ati “nabwirwa n’iki ko atari wowe wanyaye izo nkari. Iryo jambo ni ryo bapfuye barakimbirana, umwe amukubita ikofi undi arakomereka.”

Dr Uwizeye avuga ko bariya bakozi bombi bwakeye bajya kumenyesha ibyabaye Umuyobozi ushinzwe abakozi, ndetse ngo batashye biyunze.

Agira ati “Ariko ikosa yakoze rirakomeye. Ntibivanaho ko mu buryo bwa kiyobozi tugira icyo dukora, natwe twatangiye kubikurikirana.”

Uwakubise mugenzi we ingumi afite imyaka 24, naho uwo yakubise afite imyaka 35. Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka avuga ko asanzwe yitwara neza mu kazi ndetse ko afite amanota meza.

Avuga ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe bishobora kubaho ahari abantu, bityo ngo isura y’Ibitaro bya Masaka nta kibazo ifite, uretse imyumvire y’abantu bashobora kugirana ibibazo hagati yabo.

Ati “Abantu ntibabura gushyamirana aho bari, ibitaro ntitwavuga ngo birimo Abamalayika gusa, kuba biriya byabaye si igitangaza ni yo mpamvu hari amategeko bitabaye ntitwaba turi ku isi. Kurwana ni ikosa, itegeko rirasobanutse, ubikoze yirukanwa nta nteguza.”

Avuga ko umukozi wa Leta akwiye kwitwararika kuko ngo iyo yirukanwe gusubira mu kazi bishobora kumugora.

Dr Uwizeye Marcel avuga nibura Ibitaro bya Masaka byakira abantu 200 buri munsi.

Hari amakuru Umuseke wahawe n’umwe mu bantu bakora hariya avuga ko ikibazo cyageze mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n’umukozi uvugwaho gukubita mugenzi we akaba atagaragaye ngo avuge uko byagenze.

Gusa, Umuyobozi w’Ibitaro avuga ko bitewe n’uko bariya bombi bari ku izamu nijoro akazi karangiye biyunze, barataha.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • kurwana kubantu bahije akazi ikindi banakorera ahantu hamwe ntago bikuyeho ikosa ryuko yakubiswe,kurwana muri mukazi nikosa rikomeye kdi ryirukanirwa nubwo ibitaro byavuze ko biyunze ari ndabona ari kurenzaho kugirango byoroshye icyaha kdi itegeko ntirigira imbabazi ubwo c ko yamukubise ikoofi iyaba afite inyundo yo ntaba yayimudomye ra?kwiyunga ntibikuraho icyaha cyakozwe gusa sinamuhitiramo kwirukanwa kuko ubushomeri buri hanze aha ni danje

    • Mwiriwe!
      Uyu muyobozi w’ibitaro ntabwo ari kurenzaho; kuko niba mwasomye neza; hari aho yavuze ko itegeko rihari rivuga ku makosa yo kurwanira mu kazi
      “Umukozi yirukanwa nta nteguza”
      Thx

  • Eh kurwana kukazi ni faute grave. Agomba kwirukanwa sans indemnités ni préavis.ririya tegeko ni universelle hose kwisi.

  • Uyu muyobizi arasekeje kabisa: ngo kurwana mu kazi ni ibisanzwe, ngo isura y’ibitaro nta kibazo ifite. Njye niwowe ahubwo naheraho nirukana k’uko nk’umuyobozi wagombye kuba warubatse system ituma ako kavuyo k’ibizamini bidafite identification tags katabaho. Kuki habaho interraction y’umukozi ahereza undi ibizamini cg afata ibisubizo ?? Please, mwige kubaka systems zikomeye kuko ninazo zubaka igihugu kikareka kugendera ku bantu. Hubwo Ibi bishobora kugaragaramo ko ari amanyanga asanzwe akorwa yo kuzana ibizamini bivuye hanze y’ibitaro hanyuma bigakorerwa aho iwanyu ubundi RSSB ikishyura. RIB ikintu kihutirwa igomba guhita ikora ni ugufata DNA y’uwo wabyazwaga hanyuma hakanafatwa na DNA iri muri izo nkari, zombi zikagereranywa…basanga zitandukanye uwo mukozi n’umuyobozi w’ibitaro bakirukanwa kandi bakajyanwa mu rukiko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *