Umuganura ugiye kwizihirizwa mu muryango, Abanyarwanda bagashishikarizwa kuganuza abo COVID-19 yashegeshe | UMUSEKE

Umuganura ugiye kwizihirizwa mu muryango, Abanyarwanda bagashishikarizwa  kuganuza  abo COVID-19 yashegeshe

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije mu Nteko y’Umuco yatangaje ko  uyu mwaka Abanyarwanda bagiye kwizihiza Umunsi w’Umuganura bashishikarizwa kuganuza abo icyorezo cya koronavirusi cyashegeshe.

Ifoto igaragaza umuganura abaturage basangira umusaruro bejeje (Social media/ Facebook)

Abanyarwanda bari mu gihugu, abari mu  mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda ku wa 6 Kanama 2021 bazizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura mu gihe u Rwanda  rugihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi.

Uyu mwaka  insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Ni insanganyamatsiko ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe.

Inteko y’Umuco yatangaje ko uyu munsi uzizihirizwa mu muryango, Abanyarwanda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Yagize iti “Uyu mwaka kubera ibihe turimo by’icyorezo cya Koronavirusi, Umuganura uzizihizwa mu buryo butandukanye n’ubusanzwe. Ibikorwa byo kuwizihiza bizibanda ku gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo no kuganuza abo cyashegeshe.”

Kuri uwo munsi kandi Komisiyo y’Igihugu y’itorero yateguye igikorwa cy’Umuganura muri gahunda ya E-itorero -Indahanganwa.

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bagize icyo baronka barakangurirwa kuganuza abagizweho ingaruka na koronavirusi ntibagere ku musaruro bateganyaga.

Ibi bikorwa byo kuganuza abagizweho ingaruka na Koronavirusi mu Masibo bizamara ukwezi kose kwa Kanama. Buri wese arakangurirwa kuzirikana umuturanyi akamuganuza ariko hubahirizwa ingamba zo guhashya Koronavirusi.

Uyu munsi kandi uzizihizwa  mu buryo bw’ikoranabuhanga aho hazatambutswa ibiganiro bitandukanye mu bitangazamakuru bigaruka kuri uyu munsi kandi bikurikiranwe n’Abanyarwanda baba mu gihugu  no mu mahanga.

Inteko y’Umuco  yavuze  ko mu rwego rw’Umuryango, umuganura uzizihizwa hubahirizwa ingambaza zo kwirinda Koronavirusi, bayobowe  n’uhagarariye umuryango. Bizakorwa kandi n’abantu baba mu rugo rumwe, atari uguhuza abanyamuryango bataba mu rugo.

Ni mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza uyu munsi bubahiriza amabwiriza ari mu bihugu batuyemo ari na ko baganuza imiryango yabo bibanda kugushakira Igihugu amaboko n’imbuto.

 

Umuganura uvuze iki  ku Banyarwanda…

Kwizihiza Umuganura wari umwanya wo gusabana kw’abayobora n’abayoborwa, inshuti n’abavandimwe, uwejeje n’utarejeje, bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda.

Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka  wubahwaga kandi ugahabwa agaciro Ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 11, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’umwe (11) ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye  mu Rwanda.

Waciwe n’Abakoloni mu wa 1925, ariko wongera gusubizwa agaciro na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu wa 2011. Kuva ubwo kugeza ubu, uko umwaka utashye u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura, ukizihizwa ku rwego rw’Igihugu no mu miryango y’Abanyarwanda bari mu Gihugu no mu mahanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *