Umugi wa Karongi uri kwagukira ahandi hashya

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 21/09/2018 12:06 7 _

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu ntera igera kuri 2km uvuye mu mugi wa Karongi mu mudugudu wa Gacumba, Akagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura hahoze ari ishyamba n’icyaro, ubu haciwe imihanda myinshi hashyirwa amashanyarazi hari kuzamuka za hoteli, umugi niho uri kwagukira mu buryo bwihuse kandi bugaragara.

Muri aka gace katunganyijwe hari kuzamuka Hoteli zigera kuri enye

Muri aka gace katunganyijwe hari kuzamuka Hoteli zigera kuri enye

Igice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda kiratera imbere mu bukerarugendo kubera i Kigaya cya Kivu, Abakerarugendo biteganyijwe ko baziyongera kubera imbaraga igihugu cyabishyizemo ndetse no muri aka karere kubera umuhanda wa Kivu Belt ubu wuzuye uhuza Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu.

Karongi irasha kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki 19 Nzeri, Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko bashyize ibikorwa remezo hariya kuko babonye ko ari ahantu haberanye cyane n’ubukerarugendo.

Ndayisaba avuga ko bameze kubona ko Akarere ka Karongi mu bikwiye kugateza imbere cyane mu by’ibanze harimo ubukerarugendo.

Aha hantu hari kuzamuka Hoteli zigera kuri enye (4) z’abashoramari, abashoramari banyuranye kandi barahasura baje kuharambagiza ngo bahashyire ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo.

Mu mugi wa Karongi mu 1989 hari Hoteli imwe gusa (Golf Hotel) ubu hari Hotel zigera ku 10 zose zikora ku kiyaga cya Kivu, gusa zose nta n’imwe iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko mu mbogamizi abashoramari bafite harimo kuba ibintu byinshi bakoresha biva hanze y’aka karere, kugera no ku mafi abasura uyu mugi baba bashaka kurya ariko ntibabone ahagije kuko mu Kivu nta mafi abamo.

Francois Ndayisaba avuga ko ubu bari gukora ubukangurambaga ngo haboneke rwiyemezamirimo wakorora amafi mu Kivu mu buryo bw’umwuga kugira ngo abazajya baba mu mahoteli ari kubakwa n’abakererarugendo babone ahagije.

Aha bari kwagurira umugi w’ubukerarugendo mu kagari ka Kibuye, Francois Ndayisaba avuga ko ari ahantu nyaburanga ufite ubushobozi wese yashora imari kuko ari ahantu hatunganyije kandi hari ubutaka buhagije.

Usibye ubukerarugendo, muri aka karere ikindi bagamije gushingiraho ubukungu ni ubucuruzi n’ubuhinzi bw’icyayi.

Isoko ryambukiranya imipaka ryubatswe i Karongi rigiye kuzura, ngo bizeye ko rizongera urujya n’uruza n’ubucuruzi hagati y’abanyarwanda n’abanyeCongo.

Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano ruri kubakwa narwo ngo nirwuzura rukiyongera ku zindi ebyiri zisanzwe (iza Gishyita na Gitesi) ngo bizateza imbere abahinzi b’icyayi muri aka karere.

Abayobozi ba Karongi mu kiganiro n'abanyamakuru

Abayobozi ba Karongi mu kiganiro n’abanyamakuru

Karongi ngo ntizaguma inyuma mu mihigo      

Mu kwesa imihigo y’umwaka w’imari ushize Karongi yari yabaye iya 21, umwaka wabanje yari yabaye iya 25, uwawubanjirije 29. Umuyobozi w’Akarere avuga ko byanze bikunze ibi bigomba guhinduka.

Gare ya Karongi kimwe mu bikorwa remezo byari byitezwe kurangira ntibirangire n’ubu imirimo ntiratangira. Umuyobozi w’Akarere yabwiye abanyamakuru ko bari kuvugana n’abafatanyibikorwa ngo yubakwe vuba, ko bihaye umwaka ngo ibe yaruzuye.

Uyu mugi imyidagaduro yaracogoye kuva ahari stade Gatwaro hakubakwa ibitaro, nabyo byari bikenewe, Mayor avuga ko ubu inyigo y’aho gushyira stade yarangiye izubakwa mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura.

Aha bahashyize ibikorwa remezo by'ibanze, ubu barashishikariza abashoramari kuhashora mu bukerarugendo aka karere hashaka kubakiraho iterambere

Aha bahashyize ibikorwa remezo by’ibanze, ubu barashishikariza abashoramari kuhashora mu bukerarugendo aka karere hashaka kubakiraho iterambere

Sylvain NGABOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

Izindi wasoma

7 _

Miseke 21/09/2018 18:50 - 2018/09/21 at 6:50 PM

Mukosore banyamakuru b’umuseke.Guest House yubatswe ku Kibuye kuva ryari?

Reply
Frank 21/09/2018 23:12 - 2018/09/21 at 11:12 PM

None se Miseke we,mbere yo kujya impaka unyomoza abantu,uzi neza icyo Guest House bivuze? Nukimenya uzasanga ntaho zitari mu gihugu. Uretse ubusobanuro butangwa bugoretse kuri bamwe,Guest House cg Lodge ni bimwe. Uko nyuma haza Motel,hakaza Hotel, ni inyito ihinduka bitewe n’ikigero cya services zihatangirwa

Reply
Miseke 23/09/2018 13:00 - 2018/09/23 at 1:00 PM

Frank we Jya ureka bimwe utazi kimwe nabandi birirwa babeshya. Iyo Hoteli ya Mugambira yaje nyuma ya Guest House.Ahubwo abantu batemberaga ku Kibuye bararaga he? Icyo ugishubije wasobanukirwa ahubwo kuko abantu ntabwo batemberera ku Kibuye nyuma ya 1994. Abazungu bubatse uriya muhanda tureba muri 1956 yitwa Kivu Belt ubu, bararaga he?

Reply
Claire Ingabire 22/09/2018 07:00 - 2018/09/22 at 7:00 AM

Ndahamya ntashidikanya ko Karongi izaba iyambere mumihigo ejo cyangwa ejobundi ariko ntibizatinda kuko aba bashoramari bayigana no kwagura ubukerarugendo bw’Igihugu bizaza I have a dream

Reply
Magorwa Patrick 22/09/2018 09:20 - 2018/09/22 at 9:20 AM

Nyakubahwa Mayor wa Karongi, rwose muri muri gahunda nziza kandi uko bigaragara Karongi ni heza cyane kubera umutuzo waho, gusa mutekereze Stade mu ibyihutirwa kuko ubona hakonje cyane kubyerekeranya na Football (Mbese mutekereze nka Rayon cg APR zaje gukna Kibuye) ndetse mushake ahantu hakubakwa Beach nziza yatuma abaje kubasura bakota akazuba keza ka Karongi.
Ese mwaba mutekereza no kubaka umuhanda wava kuri Hopital Mugonere/Ngoma ugana Mpembe kuko naho hakorerwa ubukerarugendo bukomeye kubera ubwiza bwa Mpembe kandi numvise bavuga ko hari Umushoramari ngo witwa Muvunyi wahubatse Hotel, rwose mubitekerezeho turebe ko VISIT RWANDA yagera hose kandi hafite Ubunyaburanga nka Mpembe ni ahandi.
Ibi bishimangirwa na biriya bikorwa remezo mwashyize aho hashya hari kubakwa ayo mahotel. Mukomereze aho Nyakubahwa Mayor rwose ibyo muri gukora ni byiza kandi mukomeze mushyigikire gahunda nziza Leta ifitiye Abanyarwanda

Reply
Ramba 22/09/2018 11:32 - 2018/09/22 at 11:32 AM

Umuhanda kirinda mwendo gahunduguru ko muwuriye? Nigute umuhanda wigitaka kd muto umarara imyaka 2 ucyubakwa

Reply
Pst Marcel 23/09/2018 10:42 - 2018/09/23 at 10:42 AM

Mayor Wa KARONGI ni imfura cyanee kandi ashaka icyateza aka karere imbere

Abaturage ba KARONGI bakwiriye kumufasha rwose kggo akomeze kwesa imihigo
Ndamwikundira cyanee kuko ni Umuyobozi utiremereza kandi aharanira iterambere ry’Akarere
Courage Mayor

Reply

Tanga igitekerezo