Umugore wo mu cyaro aracyavunishwa n'umugabo, hari abagabo bigize NGUNDA | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:30 17

Umugore wo mu cyaro aracyavunishwa n’umugabo, hari abagabo bigize NGUNDA

Abagore bo mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru, Musanze na Bugesera bavuga ko kimwe mu bintu bibi COVID-19 yazanye ari uko abantu batacyegerana ngo bakore ikibina. Ibi bituma kubona amafaranga yo kwikenura bigorana kandi ngo baracyavunishwa n’abagabo babo.

Umugore wo mu cyaro aracyavunika cyane akinjiza bike. Akeneye gufashwa kwiteza imbere

Babibwiye UMUSEKE kuri uyu wa Kane taliki 15, Ukwakira, 2020, umunsi Isi yahariye kuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro UMUSEKE wahaye abagore bo muri turiya turere hari  umwihariko buri wese yagaragaje.

Costasie Nyirangurinzira wo mu mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Cyato muri Nyamasheke yavuze ko we n’umuryango we bafite ikibazo cy’ubutaka bwarumbye kandi ngo n’ubuhari baherutse kububirukanamo.

Avuga ko aho bahoze bahinga, bahirukanywe kuko hagiye kuzashyirwa igikorwa remezo ariko ngo ntibarahabwa amafaranga angana n’agaciro k’ibyabo.

N’ubwo hari icyo kibazo ariko, ashima ko we na bagenzi batakirara bafite impagarara z’uko abacengezi bari buturuke muri Nyungwe bakaza kubica cyangwa kubasahura.

Ati: “ Ikintu abagore bo muri kano gace twishimira ni uko dutekanye. Abacengezi bavaga muri Nyungwe bakaza kutubuza amahwemo ingabo z’u Rwanda zabakubise inshuro, ubu turatekanye. Iki ni ikintu kiza dushima.”

Nyirangurinzira asaba ubuyobozi gufasha umugore kumenya umwuga wamuteza imbere, kandi bigatangirira ku bakobwa bo mu cyaro.

Gloriose Uwineza wo mu mudugudu wa Banga, Akagari ka Manda, Umurenge wa Kibeho muri Nyaruguru asanga COVID-19 yaraje ituma imibereho y’umugore wo mu cyaro izamba.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe avuga ko mbere y’iki cyorezo abagore bo mu cyaro babyukaga bakajya guca inshuro kugira ngo babone icyo batungisha abana ariko ngo muri iki gihe biragoye kuko abantu bafitanye urwikekwe rwo kwanduzanya COVID-19.

Avuga ko no kwitabira ibibina bigoye kuko abantu batemerewe kwegerana.

Ati: “ Umugore wo mu cyaro aracyabayeho nabi kuko  yirya akimara, agatora inkwi, akavoma, agateka, akarera abana… Mbese akora byose! Ntabona n’umwanya wo kumenya ibibera mu gihugu. Nk’ubu sinari nzi ko uyu munsi ari uwahariwe abagore bo mu cyaro. Ikindi nakubwira ni uko coronavirus yatumye tutakijya kwicira inshuro, buri wese aba afitiye undi urwikekwe rw’uko amwanduza.”

Uwineza asaba inzego za Leta kureba uko zasubiza ibintu mu buryo, bigasubira uko byahoze, abantu bagashyikirana, bagahahirana, umugore ushoboye guca inshuro akajya kuyica akabona icyo atungisha umuryango we.

Yemeza ko ingaruka za COVID-19 zarushijeho kuremerera umugore wo mu cyaro w’umupfakazi kuko we yishakamo ibisubizo byose kandi kubibona muri iki gihe bigoye.

 

I Musanze umugabo yibonera ifaranga akarimira n’iry’umugore ryaza akarimira…

Umugore wo mu kagari ka Mbwe, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko ikibazo kiri aho atuye ari uko abagabo bacura abandi bagize ingo zabo.

Avuga ko abagabo basesagura amafaranga yo gutunga urugo, agafaranga babonye bakakajyana mu kabari.

Ati: “Iyo ndebye ibibera iwanjye n’ibibera mu baturanyi ndababara. Abagabo basesagura udufaranga tuba twakoreye tuvunika, ayo nakoreye arayarya nayo yakoreye akayarya ugasanga urugo ruradindiye mu iterambere.”

Abajijwe icyo abona cyakorwa kugira ngo iyo ngeso abagabo bayireke, yasubije ko Leta yazareba niba nta munsi waharirwa inama y’abagabo bakicarana bakagirana inama z’uko batera imbere ingo zabo aho kunyunyuza imitsi y’abagore babo.

Asanga hari abagabo bashyira mu gaciro bagira bagenzi babo inama yo kubaka urugo rudakennye.

Mukamunana wo mu Bugesera mu murenge wa Ngenda avuga ko umugore wo mu cyaro aho atuye ahangayikishijwe n’uko ikirere gitenguha umuhinzi akarumbya.

Kuri we ikintu gihangayikisha umugore wo mu cyaro ni ukurumbya abana bagasonza.

Mukamunana avuga ko ikirere nitagenda neza ngo bahinge beze, ibintu bizahumira ku murari kubera ko na COVID-19 yakomye mu nkokora ibindi bikorwa by’iterambere.

Ubuhamya bw’aba bagore bwerekana ko ubuzima bw’umugore wo mu cyaro ari bubi.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ikora byinshi ngo atere imbere, biragagara ko hakiri byinshi byo gukora.

Umugore wo mu mujyi yagombye kumva imvune za mugenzi we wo mu cyaro akamanuka akamwegera akamufasha kuva mu bujiji no mu bukene bise n’ibyamuhayeho akarande.

Abagore bo mu Rwanda bateye imbere mu nzego zitandukanye haba mu burezi, mu buyobozi no mu bucuruzi, ariko abo mu cyaro baracyakeneye ubafasha kuzamuka umusozi w’ubukene utuma badateza imbere ingo zabo n’igihugu cyabo muri rusange.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *