Umugore wumva ko uburinganire ari ugutaha ijoro, gukubita umugabo ntabwo ari byo – Guv. Kayitesi | UMUSEKE

Umugore wumva ko uburinganire ari ugutaha ijoro, gukubita umugabo ntabwo ari byo – Guv. Kayitesi

Nyamagabe: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yakebuye abagabo n’abagore bumva nabi uburinganire kuko bisubiza inyuma urugo aho kuruteza imbere, yabwiye abagore ko uburinganire bitavuga gutaha ijoro cyangwa gukubita abagabo.

Mme Alice Kayitesi avuga ko uburinganire kandi butaje gutsikamira umugabo ahubwo ngo ni uburyo bwo guha abaturarwanda amahirwe angana

Ubwo mu Mudugudu wa Karumbi, mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu Cyaro n’umwana w’umukobwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo,  Guverineri w’iyi Ntara, Mme  Kayitesi Alice yakebuye abantu bumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye ko iyo bivuzwe atari ukwigaranzura abagabo ko bibaye  byaba ari ukumva nabi ikijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Mu Ntara y’Amajyepfo turi mu kwezi kwahariwe ikijyanye no kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu byiciro butandukanye umugore wumva ko uburinganire ari ugusuzugura umugabo, kumukubita kugenda agataha ijoro ntabwo ari byo.”

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Karumbi bavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye hari ababyumva nabi bigatuma bakora ibidakwiye.

Umwe ati “Ubu hari abagore babyitwaje bakaremera, wavuga wumva ko uri kumuhana akakumvisha ko ajya kukurega kuri RIB icyo gihe rero kuko wumva ko aramutse agiye kukurega bagufunga, ugahitamo kwicecekera.”

Mugenzi we na we yagize ati “Kuri iki gihe byarakomeye umugabo ni ukwitwararika, hari abagore bumva nabi uburinganire bakabyitwaramo uko bidakwiye bumva ko ari ugusuzugura umugabo ariko bidakwiye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abaturage ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari Politiki ya Leta igamije gufasha umuryango, abantu bakagira uruhare n’uburenganzira bungana bakareka kubuzwa uburenganzira kuri kimwe cyangwa ikindi.

Ati “Niba hari ababyumvise nabi ntabwo ari ibintu twashimira, ndetse turabica intege cyane kandi tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo byo gukomeza kumvikana muri ubwo buryo, ariko no kurundi ruhande hari abagabo bumva ihame ry’uburinganire bakumva ko ari uburyo bwo kubatsikamira ntibashake kubyumva kandi nta kindi cyakozwe, rero ibyo byose bijyana no kwigisha impande zombi ari abagabo n’abagore bakumva ihame ry’uburinganire.”

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’indi miryango nka Profemmes -Twese hamwe bashishakariza abaturage uburinganire n’ubwuzuzanye ko ari uburyo bwiza bwo kuba umuryango wanatera imbere nk’umugabo n’umugore bafatanyije, mu Karere ka Nyamagabe mu gukomeza guteza imbere abaturage bashyize mu bikorwa gahunda ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  ya Girinka mu nyarwanda banoroza inka abaturage babiri.

Abaturage babiri borojwe inka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Sogokuru yitwaga “NTABARESHYA”! Si ngombwa ko abantu baringanira kandi ntibinashoboka mu buzima. Imana irema umugore n’umugabo, ntiyabaremeye limwe. Yaremye uwambere ikurikizaho indi wo kumufasha. Bivuzeko hari nyirurugo undi akaba umufasha. Dusahaka rero gushinguka mubyo Imana yaremye ngo dukore nk’abazungu. Nyamara ntibizakunda nkuko bigaragara. Ibibazo byakuruye nibyo byinshi. Ikibazo gikomeye ni ugushyira abantu mu myanya badashingiye ku ubushobozi ariko ku “buringanire” duhatirwa.Gukura abantu ku muco ntibyoroha nkuko datawacu witwa IVUNIGUFA yise umwana we NZABANDORA.

  • Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *