Umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi na wo waguyemo inkangu ubu ntugendwa - UMUSEKE
  • 06/06/2020 11:49 34

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi na wo waguyemo inkangu ubu ntugendwa

Imvura nyinshi ikomeje kugwa, ikomeje kwangiza byinshi no guteza ingaruka zihungabanya imibereho y’abantu kuko nk’iyaraye iguye mu ijoro ryakeye yateje inkangu y’umusozi wafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi.

Inkangu yafunze umuhanda ubu nta modoka zinyuramo

Police y’u Rwanda iravuga ko iyi nkangu yabereye ahitwa Nyange y’umusozi waridutse ibitaka bikuzura mu muhanda ku buryo ubu nta kinyabiziga cyanyuramo.

Police y’u Rwanda igira inama abifuza kujya muri biriya bice bakoresheje uriya muhanda ko banyura mu bindi bice yagiye itangaza.

Ivuga ko abantu bakoresha umuhanda Muhanga- Huye- Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Iti «Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. »

Ibice by’Amajyepfo bikomeje kwibasirwa n’ingaruka z’imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuko no mu ijoro rishyira ejo hashize, umugezi wa Nyabarongo wari wuzuye bituma amazi yawo afunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Gusa ku mugoroba w’ejo hashize, Police yatangaje ko uriya muhanda wabaye nyabagendwa.

Na none kandi mu ijoro rishyira tariki 26 Mata 2020, inkangu yariduye umusozi ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe ifunga umuhanda Nyamagabe – Nyamasheke-Rusizi bituma uba uhagaritswe gukoreshwa.

Icyo gihe na bwo bwacyeye hakorwa imirimo yo kuwutunganya uwo munsi tariki 26 Mata bwije uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

Ejobundi na bwo Nyabarongo yaruzuye ifunga umuhanda Muhanga – Ngororero – Mukamira ariko ejo waraye wabaye nyabagendwa
Undi munsi wabanje Umuhanda umuhanda Nyamagabe – Nyamasheke-Rusizi na wo wari waguyemo inkangu
Bwakeye bawutunganya

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *