Umuhanga avuga ko bidashoboka ko COVID-19 yaba yarakorewe mu Bushinwa - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:52 49

Umuhanga avuga ko bidashoboka ko COVID-19 yaba yarakorewe mu Bushinwa

Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi mu bya virusi mu mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei avuga ko abavuga ko covid-19 yakorewe mu kigo ayobora babeshya isi. Yuan Zhiming uyobora ikigo kitwa Wuhan Institute of Virology avuga ko abashinja ikigo ke gukora iriya virus baba bakwirakwiza igitekerezo cyo kuyobya abantu.

Prof Yuan Zhiming avuga ko abavuga ko covid-19 yakorewe muri Lab ye babeshya isi

Ibi abivuze nyuma y’ibyavuzwe n’abahanga bo mu Bufaransa ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, bavuga ko uwavuga ko covid-19 yakorewe muri laboratwari yo muri Wuhan yaba abeshye kuko ngo iriya lab yubakanywe ubuhanga buhambaye bukumira virus zikomeye zayisohokamo zikagira uwo zihumanya.

Ni Laboratwari abahanga bita ‘biosafety P4 Lab.

Prof Zhiming avuga ko ikindi babonye ari uko iriya virus itakozwe n’abantu muri Laboratwari zabo.

Avuga ko abantu bahuza ingingo y’uko muri Wuhan hari iriya laboratwari n’indi y’uko ariho hatangiriye virus ya corona ubu iri hafi kugera mu bihugu byose by’isi.

Ashinja itangazamakuru mpuzamahanga kuyobya abantu ku ngingo y’inkomoko ya covid-19.

Ati: ” Twebwe nk’abantu bakora ubushakashatsi kuri iyi virus, tuzi neza ibyo dukora, kandi tuzi uko za virus zandura, aho zikomoka ndetse no gusuzuma abazanduye…”

Abahanga bamaze igihe bemera ko covid-19 yatewe n’uducurama twayanduje abantu, ariko mu minsi ishize hari ibinyamakuru byo muri USA byanditse ko amakuru bifite avuga ko yavuye muri laboratwari zo muri Wuhan, mu Ntara ya Hubei aha hakaba ari naho iki cyorezo cyatangiriye mu mpeza za 2019.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abahanga bamwe bavuga ko ariho yakorewe, abandi bahanga bakavuga ko atari ho yakorewe. Aho bigeze muzatubarize abaswa icyo nabo babivugaho.

  • Ariko abantu babyumve neza.Ntabwo ari abantu bakoze iyi Coronavirus bahereye ku busa.
    Ku byerekeye inkomoko y’iyi virus,dore uko Ikinyamakuru Fox News kivuga:…”[the virus] emanated from a virology lab in Wuhan, that, because of lax safety protocols, an intern was infected, who later infected her boyfriend, and then went to the wet market in Wuhan, where it then began to spread”.Abandi bavuga ko iyi Virus yaturutse ku Bucurama (bats) bwo mu mujyi wa WUHAN. Ntabwo rero abantu bafite ubushobozi bwo guhera kuli zero ngo bakore “a living creature” (ikinyabuzima),urugero Virus cyangwa bacteria.Ibyo bishoborwa n’Imana gusa.Niyo yaremye ibinyabuzima byose kandi yonyine.Bitandukanye na bya bindi bigisha mu mashuli ko Universe yaturutse ku busa “big bang theory”.Abandi bakabeshya ko ibinyabuzima byaturutse kuli Evolution (ubwihindurize).Ngo abantu dukomoka ku Ngagi!!! Mu gihe bible yerekana neza yuko twaturutse ku Iremwa (Creation),ndetse na Science ikabihamya.Urugero,bible yerekana ko Imana yaremye buri bwoko bw’Inyamaswa ukwayo “according to its species”.Abantu dufite species yacu,n’Ingagi ikagira Species yayo.Bihuye nuko Science yerekana ko inyamaswa zidahuje species zidashobora “kubyarana”.Icyerekana ko tudakomoka hamwe n’Ingagi,nuko tudashobora kubyarana nazo,kubera ko tutari muli “same species”.

  • Thanks Sezikeye.Nubwo benshi bavuga ko dukomoka ku ngagi kubera ibyo bigishijwe ku ishuli,uzagire uwo ubwira ko ari mwene wabo n’ingagi urebe ukuntu arakara.Nange nemera 100% ko ari Imana yaturemye,n’ingagi ikaba yararemwe ukwayo.Rwose ndabyemera nubwo ntazi bible nka ba Sezikeye.
    Muge mukomeza muduhugure ku bintu byerekeye Imana.Courage.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *