Umuhanzi Blaze mu ndirimbo nshya ‘Tekila’ yigisha abasore gutereta inkumi | UMUSEKE

Umuhanzi Blaze mu ndirimbo nshya ‘Tekila’ yigisha abasore gutereta inkumi

Hambere bajyaga bavuga ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi ! Abinyujije mu ndirimbo yise “Tekila” ifite iminota 3 n’amasegonda 35, Umuhanzi BLAZE yivuze ibigwi atera imitoma umukobwa mu magambo akurura urukundo ruganisha mu buriri.

Umuhanzi Blaze ugerageza kwinjira mu ruhando rw’abandi mu muziki nyarwanda

Akoresha amagambo azimije ashyirwa mu gatebo nk’ayumvikana mu ndirimbo ziharawe zitirirwa kuganisha ku irari.

Ni indirimbo ifite umudiho unyura amatwi ikurikiwe n’imbyino z’abakobwa bikaraga mu mashusho aherekejwe n’amagambo (Video Lyrics) biharawe muri iyi minsi.

Uyu musore yayishyize hanze kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, avuga ko yizeye ko izabyura imbamutima z’abasore bakunda ariko bakanigwa n’ijambo batinye kurikocora.

Inyikirizo yayo igira iti  “Ndakora ka massage I give you banana, ndabizi uranyurwa I give you satisfaction ,…..” ni amagambo ajya gusa n’aya zimwe mu ndirimbo ziharawe n’urubyiruko bivugwa ko “ziruganira ku Irari ry’umubiri.”

“Tekila” niyo ndirimbo Blaze atangiranye umwaka wa 2021, ije ikurikira izo yakoze zirimo “Ntusare” yakunzwe mu wa 2020 aho yitsaga ku buzima bwo mu Mujyi akebura urubyiruko rwo mu cyaro rwumva ko amahahiro ari i Kigali kandi muri Kigali naho byaranze ari ukubara ubukeye.

Aganira na UMUSEKE.RW yatubwiye uko igitecyerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje.

Ati: “Nagiye muri studio banyumvisha beat ndayikunda mpitaa nandikira aho. Narebye indirimbo izaha ibyishimo abazayumva no gukebura abasore batazi kwivuga imyato mu gihe batereta.”

Kuba inkuru y’indirimbo ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’urukundo bw’uyu musore yagize ati “Nanjye ndakunda kandi uwo nigeze gukunda yatanga ubuhamya ko ibyo navuze muri Tekila (indirimbo yanjye) yabimbonyeho.”

Avuga ko yiteze ko izasusurutsa abantu mu ngo zabo by’umwihariko muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo mu gihe inzu z’imyidagaduro zifunze, asaba abantu kuyireba.

Uyu musore mu mwaka wa 2020 yashyize hanze indirimbo 3 zirimo iyitwa ‘Nsezera’, ‘Ntusare’, ‘Uko ngukunda’ muri 2021 akaba yahereye kuri ‘Tekila’ yakozwe na Hazimarc irangizwa na Bob Pro, amashusho yayo akazasohoka mu minsi ya vuba.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *