Abagize kompanyi ya BBOXX itanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe kwakira no gutanga serivisi nziza (1 – 5 Ukwakira) ku bakiriya bakoze igikorwa cyo kwizihiza iki cyumweru kibafasha kongera kwisuzuma bagamije kunoza serivisi baha abakiriya babo.

BBOXX mu muhate wo gukomeza kunoza serivisi ku bayigana
Kuri uyu wa gatanu Ukwakira bakiriye abakiriya babagana bumva ibyifuzo byabo ku buryo bwiharyiye kugira ngo barusheho kunoza serivisi babaha.
Kabanad David umukozi wa BBOXX avuga ko ubu bafite abafatabuguzi bagera ku 45 000 mu gihugu kandi bagenda biyongera umunsi ku wundi.
Kabanda ati “Usibye guha abakiliya bacu amashanyarazi ubu tugenda tubaha n’amateleviziyo ndetse n’ibindi bikoresho byo mu nzu byabafasha.”
Muri iki cyumweru abakiriya b’imena ba BBOXX bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye birimo inka, ihene, telephone n’ibindi bihembo.
Iyi kompanyi ikorera mu Rwanda kuva mu 2014 isanzwe ifite umurongo abafatabuguzi bayo n’ababyifuza bayihamagaraho kugira ngo babagezeho ibyifuzo byabo n’ibibazo bagira kuri serivisi bahabwa.
Kabanda avuga ko ibi bituma barushaho gutanga serivisi inoze no guhindura ubuzima bwa benshi babagezeho amashanyarazi.
Iradukunda Yves Nzaramba umufatabuguzi wa BBOXX w’i Huye yahawe igihembo kubera kwishyura neza, avuga ko abikora kuko na we ahabwa serivisi nziza ku bakiriya babo.
Redempta Bisangwa umuyobozi ushinzwe kwita kubakiliya avuga ko baha agaciro abafatabuguzi babo kuko ari bo babereyeho.
Ati “muri make ntabwo turi hano nka BBOXX ahubwo turi hano kubera abakiliya bacu.”
David Easum umuyobozi mushya wa BBOXX yashimiye abakozi yasanze muri iyi kampani n’ikaze bamuhaye, yashimye cyane imibanire ndetse no gukorera hamwe kwabo amaze kubona.
Avuga ko intego ya BBOXX ari ugufasha abanyarwanda gutera imbere n’igihugu muri rusange.

Ndizeye Jean Claude (hari umuhagarariye) bamuhembye kuzamwishyurira amashuri ya Kaminuza mu gihe cy’umwaka wose

Abakozi ba BBOXX mu munsi wo gusohoza icyumweru wo kwita kubakiliya

Bizihiza icyumweru cyo gufata neza abakiriya bashaka serivisi

Redempta Bisangwa umuyobozi ushinzwe kwita kubakiliya

David Easum umuyobozi mushya akaba yasimbuye umuyobozi mukuru wa BBOXX

Baha ikaze umuyobozi mushya
UMUSEKE.RW