Umuhire Valentin wari Umunyamakuru w’inararibonye yapfuye | UMUSEKE

Umuhire Valentin wari Umunyamakuru w’inararibonye yapfuye

*Abanyamakuru bagenzi be ntibazamwibagirwa, yari umuntu uzi gusetsa kandi na we akunda guseka

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yamenyekanye cyane akora kuri Radio Rwanda

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

Umunyamakuru Tuyishime Jean de Dieu bita JADO Jils yabwiye Umuseke ko yakoranye na Valentin muri Orinfor, muri Pax Press banabana mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Iyi ncamugongo ni impamo! Twese twumiwe kuko biragoye kubyumva. Niyigendere yari umugabo usabana n’umujyanama muri aka kazi ! Tuzamwibukira ku kudushishikariza gukunda itangazamakuru n’agatwenge ke katumaraga irungu mu ruganiriro.”

Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste na we barakoranye yari n’inshuti ye, yabwiye Umuseke ko Umuhire Valentin yagiraga ubuntu.

Ati “Valentin yari Umunyamakuru w’umuhanga mu gufata icyo bita ‘angle’ (kumenya uko atwara inkuru) na pyramide renversée (kumenya amakuru ya ngombwa abanza n’asoza). Mu kazi kandi ntiyigandaga, yakoraga amasaha menshi ashoboka. Kurimba kwe birazwi, udukote, amashati n’udukweto dusongoye, akamenya guconga ubwanwa bya nyabyo.

Yari azi gushaka amafaranga, gushora mu byunguka, ubuhinzi, na za kampani. Asize umuhungu w’umuhanga (grand génie, vrai bilingue) ufite imyaka 9. Uyu muhungu ni we watumye yimura urugo ava i Kigali ajya i Musanze kugira ngo akurikirane imyigire ye.”

Rwabuneza Anastase wabanye na Umuhire Valentin we yamutuye umuvugo avuga ibigwi bye:

Yanditse ati:

“Umuhire kuri Radio y’Igihugu ati “Mwirirwe, kandi mugire akazi keza karangwa n’umurimo unoze.”
Umuhire kuri RC Rubavu ab’Iburengerazuba barakuzi
Umuhire kuri Radio Huguka, abo mu Majyepfo baragukunda,
Umuhire kuri Radio&TV10 baremeye,

Umuhire rwagati muri rubanda warahiriwe:
Kwisanisha na bo, kudateshuka ku nsanganyamatsiko n’imfuruka yayo, mu biganiro hagati y’abaturage n’abayobozi ukaba ngabwa y’Itangazamakuru riharanira amahoro.

Kisaro na Ntongwe
Rushashi na Nyabimata
Gahara na Rukira
Rugarama na Mwiri
Kitabi na Rwimbogo
Nyarubaka na Nyarusange
Cyabakamyi na Rubengera….
Abaturage barakwibuka!

Mu rubuga rw’Itangazamakuru
Abayobozi Bakuru barakuzi
Amahame y’umwuga warayatojwe
Wongeraho “dire sans nuire”, “informer sans décourager”, “dénoncer sans condamner”, “montrer sans choquer”.

Muri uyu mwuga, wabaye inshuti, umujyanama, umwigisha, icyitegererezo
ValueNews ya Vava yaje ari urugero rwiza rw’uko kwikorera muri uyu mwuga na byo bishoboka.

Muvandimwe Vava
Wushije ikivi cyawe
Ruhukira mu Mahoro ya Nyagasani.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Valentin,igendere uratubabaje twese.Natwe twese niyo tugana.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko ijambo ry’Imana rivuga.

  • Uyu mugabo yavugaga amakuru neza.Akagira ijwi ryiza.Nagize umugisha wo guhurira na we mu makuru.Uwiteka amwakire mube.

  • Valentin sinabona uko muvuga gusa namufataga nka Role model mubintu bitandukanye. Nganira nawe bwa mbere yambwiye ibyiza by’itangazamakuru numva nagutse mu bitekerezo. Imana imwakire mu bayo kd Imirimo n’imyitwarire yawe, urugero rwiza watweretse bizadufasha mu minsi natwe dusigaje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *