Umujyi wa Wuhan watangiriye mo covid-19 watangiye kwakira ba mukerarugendo | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 9:39 11

Umujyi wa Wuhan watangiriye mo covid-19 watangiye kwakira ba mukerarugendo

Ahantu ha mbere hakira abantu benshi baje kwidagadura baturutse mu Ntara ya Hubei yose harereye mu mujyi wa Wuhan watangiriyemo coronavirus hafungiye imiryango kuri ba mukerarugendo. Muri kariya gace hahurira imyidagaduro yo mu ngeri 100. Kari mu kibaya bise Happy Valley Wuhan.

Mu Bushinwa abantu batangiye kwidagadura

Kuva hafungurwa kuri uyu wa Kabiri hari kwakira abantu batari munsi  y’ibihumbi 15. Ikindi gitangaje ni uko ahafunguwe ngo abantu bidagadure hangana na 30% by’ahasigaye hose.

Abashaka kuza gusura kariya gace bagomba kugura tike kuri murandasi hakiri kare kandi bagapimirwa aho batuye kandu bagera aho bidagadurira bakabanza nabwo bagapimwa.

N’ubwo bari kuza kwidagadura ariko, hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere hari abandi barindwi bapimwe basangwamo ubwandu bwa covid-19.

Bose bari batuye mu rugo rumwe.

Hariya hantu bidagadurira hubatwe muri 2012.  Hafite ubuso bwa Kilometero kare 350.000.

Taliki 23, Mutarama, 2020 nibwo hafunzwe kubera kwirinda ko abantu banduzanya coronavirus.

Hafunguwe hari hamaze hafi amezi ane hafunzwe.

Ba mukerarugendo bari gusabwa kwambara udupfukamunwa kandi buri wese agaha mugenzi we intera ya metero imwe n’igice.

Abaturage bishimiye ko bagarutse gusura ahantu heza, bakunda ariko bari barabujijwe gusura kubera coronavirus.

Umujyi wa Wuhan utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1.

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *