Umukecuru wahawe MaraPhone avuga ko INTERNET nimushirana azajya ajya ku murenge - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:52 39

Umukecuru wahawe MaraPhone avuga ko INTERNET nimushirana azajya ajya ku murenge

Nyuma yo guhabwa telefoni ya MaraPhone, umukecuru wo mu murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi witwa Beatrice Afazhali yavuze ko yari asanganywe telefoni nto ya Techno barayimwitiriye ariko ubu bagiye kujya bamwita ‘touch.’ Ngo nabura uko yigurira internet azajya ajya ku murenge.

Beatrcie Afazhali avuga ko azishakamo mega za Internet yazibura akajya kuzishaka ku murenge

Uyu mugore usanzwe ari mu bitwa ‘Inshuti z’umuryango’ akaba n’umutwarasibo w’isibo yitwa UKURI avuga ko amafaranga yaguze iriya telefoni nto ya techno yayavanye mu nkunga ya VUP .

Ati: “ Ubusanzwe aka abantu bari basanzwe banzi ku izina rya Techno kubera ka telefoni mfite. Aka ga telefoni nara naragakuye mu dufaranga navanye mu nkunga ya VUP ariko ubu bazajya banyita touch.”

Ashima ko ubu agiye gutunga telefini yitwa touch ikazamufasha kumenya amakuru ari mu gihugu ndetse n’uko abaturanyi be baramutse.

Ati: “ Ibyo nzakoresha iyi telefoni ni byinshi… Harimo  kumenya amakuru yose y’igihugu no hanze yacyo nzajya  mpugura kandi  mfashe abaturanyi gusaba service z’irembo, sinzabura kandi no gutiza abana b’abaturanyi banjye kugira ngo basome amasomo kuri internet.”

Afazhali Beatrice avuga ko ubwo internet bamushyiriyemo izaba yashize, azajya yigurira iye bitewe n’ uko ubushobozi bwe buzaba bungana.

Avuga ko mu gihe ubushobozi bwe bwo kugura internet  buzajya buba bwashize azajya ajya ku murenge cyangwa ku kagari kuyishaka yo kuko ngo bababwiye ko ihari kandi ku buntu.

Uyu mukecuru yatangiye kwiga muri 1961 akaba yararangije amashuri abanza, ubu afite imyaka 66 y’amavuko.

Phanuel Uwimana uyobora umurenge waMurambi muri Karongi avuga ko ikifuzo cy’uriya mukecuru cyo gukoresha internet y’umurenge kizubahirizwa kuko ku biro by’umurenge hasanzwe murandasi y’inziramugozi ( wireless internet).

Gahunda yo guha telefoni igezweho buri rugo turabasha kuyigurira yatangijwe na Perezida Kagame mu mpera za 2019.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda bikorera, abo mu bigo bya Leta n’abo muri Diaspora batangiye gutanga ziriya telefoni zo mu bwoko bwa MaraPhone kugira ngo bagira uruhare mu gufasha ingo za bagenzi babo batishoboye kubona ikoranabuhanga ryazo.

Mu karere ka Karongi hamaze gutangwa telefoni zigezweho mu rwego rwa Connect Rwanda zigera ku 1000.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibintu bibera iwacu hari igihe mbitecyereza nkumva biransiga pe! Aba bantu ubu ni smartphone bacyeneye cyane ?! Mbese bazi nibura icyo aricyo? Bafite se amashanyarazi yo kuyishyiramo ? Unités se bazazihabwa kugeza ryari? Igize ikibazo se bazabasha kuyikoresha ubwabo ? … Genda Rwanda Uratekinitse!

    • Nsubize Gakire,

      Ibibazo wibaza bifitiye igisubizo Umuturage wese wahawe Smartphone afite umuriro wa REG cg amashanyarazi aturuka kuzuba, MTN yabemereye abonnement y’amezi atatu, ubwabo bari basanganywe telephone uko zipfa niko nazo zishobora gupfa, uko iyo zapfuye bakazikoresha nizi nibyo bazajya bakora.

      Kubona Internet harya utuye he? Ubu kuri SACCO hari Internet y’ubuntu kubiro by’akagari niko bimeze, kukigo cy’ishuri niyo yaba primary nuko naho bafite free Wi-Fi.

      Wowe byarakuyobeye uhora ushakira ahabi gusa.

      Kabeho

      • Warondogoye sinakubwira. Iyo Sacco uvuga ugirango ni wowe uba mu Rwanda wenyine? Harya Sacco ubanze usobanurire abantu aho ziri kuko hari naho kuzigeraho bigufata amasaha niba udafite ayo gutega.Ese abo baturage bazajya baza kwicara kuri Sacco kuriyo WI-FI? ubundi batege bongere batahe bimeze nko kujya kuvumba ikigage? Tujye tumenya ibijyanye natwe. Ubukene ntawe bwishe uwo bwishe nutaramenye kubaho mu buryo bujyanye namikoro ye.

    • Nta wakurenganya nicyo kigero cy’ubwenge bwawe. Ubu se ishyari rikwiciye ko rubanda rugufi rutunze smart phones nshya? Wowe se yaba izo MB n’umuriro,hari ahandi uzikura hatari mu misoro yacu? Bo se wibaza ko badasora? Ese wibaza ko uko leta itekerereza abaturage bayo,nawe urimo,ari nk’uko utekerereza urugo rwawe? Bati mitiweli, muti ikibazo. Bati imodoka rusange,muti ikibazo. Waba wibeshya cyane uhinyuje ibyo leta ikora, kuko ntukeke ko babyuka bagafata umwanzuro ku byo bataganiriyeho. None se aho bazikorera ntihazwi? Hanyuma se urabona urugero rw’uwo mukecuru,wabashije no kwigurira Tecno,aho yari yayikuye azahabura ayo kuyikoresha yagize ikibazo? Ngaho noneho banza wihe n’abazitangiye ubuntu ko basesaguye.

    • Yewe ntawagusubiza neza io wibaza (nyamara bifite ishingiro), ahubwo watukwa ugahindurwa ivu cyangwa amazira!
      Mu by’ukuri ihitekerezo si kibi, ariko hari ibitekerezo biza bimeze nko gusubiza inyungu z’uwashoye imari nyine kandi zigakamura imifuka ya rubanda.
      Wibwiye ko hari telephone n’imwe yatanzwe ku buntu? Wapi.
      Wibwira ko utangiye kuyikoresha agira ubwizigame nibura buri kwezi? Ndashidikanya cyane
      Wibwira ko umwana we yateganyirijwe ya ejo heza cyangwa imyigire ye, mutuelle n’ibindi? Naho ndashidikanya
      Ni byinshi wakibaza, gusa ukurikije pyramide ya Maslow kuri aba baturage ikihutirwa wasanga kiri muri stage 2 kuruta uko biguye ku gasongero mu minota ibiri.
      Nihitiraga, mwirirwe

    • Umukecuru yasubije ibyo bibazo byose wibaza ahubwo koresha telephone yawe igufashe kuzamura imyumvire.

  • @Gakire, impamvu bigusiga nuko utekereza gushora wahaze, kandi uzi gushora neza burya abika imbuto yogutera kandi yaburaye. Ubu system yimikorere iri ICT based. And ICT has been simplified to mobile apps and service decentralized like irembo nibindi…..

    Waratakaye ahubwo aho abandi banyura bihuta wowe biragusaba kuguruka pe

  • Ubundi ibyo kubeshya ngo ni made in Rwanda sibyo rwose,icyambere nyiri campany si umunyarwanda. icyakabiri iteranyirizwa mu Rwanda ariko ibikoresho bikorerwa hanze.

    Biriya byo kwivugisha ngo n ahandi niko biba bimeze ubwo nyine nabo ntabyo bikorera,niyo mpamvu imvugo igomba kuba assembled in Rwanda aho kuba made in Rwanda.

    Uduseke nitwo made in Rwanda,naho ibiva hanze rwose si ibyacu kandi dushatse gukora ibyacu ntibyatunanira.
    .rwose imyumvire iri hasi

    Njye numijwe naho umucuruzi w ihene yayijyanaga ku isoko maze uje kuyigura akayigura yasohoka mu isoko agasoreshwa ngo yayiguze kandi ubwo n unucuruzi atanga imisoro.
    Abantu rero izi fone rwose bazigure nkuko n ibindi babigura ariko ntibitwazeko ngo zakorewe mu Rwanda kuko sibyo.
    Njye nzanezezwa n igihe umwana w umunyarwanda azaba ariwe wakoze fone akanayigurisha uwo we rwose nzazigura nzitangeho n impano.

  • Ikoranabuhanga ni ryiza kuko ryihutisha iterambere cyane iyo ryegerejwe rubanda; gusa nanone hari ibyibanze umuntu aba akwiye kubanza kugeraho kugirango ritaba baringa.

    nko kuvuga ngo buri shuri, buri kagari,…. hari free Wifi !!!! waba ubeshye rubanda kuko ni kenshi tubona abayobozi b’ ibigo by’ amashuri bakora ingendo ndende baje gushaka uko babona Access kuri internet.

  • ikigaragara neza uretse guterana amagambo,hari ibindi abanyarwanda bakeneye cyane kurusha izo smatphone muvuga,urugero; Amazi,amashanyarazi ndetse n,imihanda myiza

  • inzige, Corona virus, abacu bashiriye muri Mediterranean, ifungwa ryimipaka ryahato na hato inzara mubaturage bumugabane, imyuzure nibindi ibyo nibyo bibazo dufite naho ibya smart phones sinababeshya kabisa

  • aba bantu barwanya iki gikorwa njye rwose ndumva ntacyo nabavugaho rwose, kuko biragaragara ko bataba my Rwanda,?!!!! ikindi aba bantu nkeka ko ari abakiriye muri system ya kera ubu iyo smart fone ziza kuba ari inkunga ivuye hanze, ntacyo bari buvuge?!! aba bababazwa buri gihe na gahunda igihugu cyacu cyafashe yo kwishakamo, ibisubizo, irabababaza cyane!!!!!!, ikindi ntabwo muzi aho igihugu cyacu kigeze ubu service nyinshi abaturage bakenera bashobora kuzibona kuri internet!!!!!!mwe rero mwamenyereye ko abaturage bahora ari injijiiiiiii igihe cyose??!!abaturage bacu bamaze kujijuka no gutera imbere?!! mwabanje kurwanya mutuelle none mumaze kubona akamaro kayo muraziba nibi muzabyemera??!muzabona akamaro kabyo.

  • bazumva mpebe.abanga iyi gahunda mwe murabifata muri sens yo kwishimisha.siko mbibona.niba gahunda zose kugeza kubutaka uyu mukecuru yifitiye zikorwa online namara kumenya kuyikoresha urumva bitazamugirira akamaro.ubu se amakuru yahoraga ajya kubariririza nigihe cyarenze nazajya ayabona ako kanya ntibizagira impact nziza???(!!!!!!!!ariko wowe utapfa kubona mugihe wahisemo guheza inguni muri byose!!!!!!!!!!!) .twese turarembwa niterambere bavandimwe bahakanyi.abanyamugi simwe mugomba guhora muryoshye gusa .igihe cyabo kirageze bareke nabo bishime.izompamvu utanga zizahoraho gahunda zaleta kubaturage ninyinshi .kandi nizo mpamvu uvuga ziri muri agenda ya leta .be humble and optimist please .uzaduhe urugero nibura nibayiha so cg nyoko uzazibanyage uzisubize mtn cg president ubabwire ko batazi kuzikoresha kandi byakorohera .maze ugaragarize abanyarwanda aho uhagaze uti byagombaga kugenda bitya .bityo ikifuzo cyawe kizamurikira leta ikindi yari ikwiye gukora. TURAGUTEGEREJE. ntukavugire munsi yurutara burigihe niba ushaka ko ibintu bihinduka koko. ngaho kabeho Gira inka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *