Umukinnyi w’umwaka i Burundi Gaël Duhayindavyi agiye gusinyira Rayon – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Umukinnyi w’umwaka i Burundi Gaël Duhayindavyi agiye gusinyira Rayon

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ibifashijwemo n’abarundi babiri; Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot, Rayon sports irashaka kugura undi murundi. Gaël Duhayindavyi wakiniraga Vital’O FC yemereye Umuseke ko umwaka utaha ashobo kuwukina mu Rwanda.

Duhayindavyi watowe nk'umukinnyi w'umwaka i Burundi ari mu biganiro na Rayon sports

Duhayindavyi watowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burundi ari mu biganiro na Rayon sports

Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro usoza umwaka w’imikino mu Rwanda uteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2017 nibwo amakipe azatangira gutangaza abakinnyi yasezereye, abo yongereye amasezerano n’abo yaguze bavuye mu yandi.

Gusa ibiganiro n’abakinnyi byo amakipe abitangira mbere. Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ni imwe muzikomeje kuganira n’abakinnyi bakomeye hirya no hino.

Umwe muri bo ni uwatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’u Burundi ‘Primus National Football League’, umukinnyi wo hagati wakiniraga Vital’O FC,  Gaël Duhayindavyi biteganyijwe ko aza mu Rwanda kurangiza ibiganiro no gusinya amasezerano muri iki cyumweru.

Uyu musore wifuzwa na Rayon nawe yabwiye Umuseke ko yifuza gukina mu Rwanda agira ati: “Igihe cyo gutangaza ibya ‘transfers’ ntikiragera. Ndi mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo n’ayo mu Rwanda. Ni igihugu cyiza nanjye nifuza gukinamo kuko hariyo n’inshuti zanjye dukinana mu Ntamba (Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot). Gusa ikipe turi kumvikana ndumva atari byiza kuyitangaza ntarasinya amasezerano.”

Rayon sports ikeneye Duhayindavyi ngo asimbure Fabrice Mugheni na Niyonzima Olivier Sefu barangije amasezerano kandi bikavugwa ko bashobora kujya mu yandi makipe. Na Kwizera Pierrot ukiyafite kandi arifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Uyu musore wavutse tariki 30 Ukwakira 1990 amaze igihe ari mu basore bitwara neza i Burundi ariko ntabone amahirwe yo kujya gukina hanze y’icyo gihugu. Yakiniye amakipe atandukanye nka; Athlético Olympic FC, Lydia Ludic Burundi Académic FC, Flamengo FC yamutije Vital’O  FC yaherukagamo.

Asanzwe ari umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu rugamba’. Kuva muri 2011, Duhayindavyi amaze gukinira Intamba imikino 30 yatsinzemo ibitego bitatu, birimo icyo yatsinze South Sudan mu mpera z’icyumweru gishize, umukino yakinanye hagati na Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir bombi ba Rayon sports.

Yifuza kuza gukina mu Rwanda aho yasanga bagenzi be bakinana mu Ntamba

Yifuza kuza gukina mu Rwanda aho yasanga bagenzi be bakinana mu Ntamba

Nahimana Shasir ni umwe mu bashobora gutuma Duhayindavyi asinyira Rayon

Nahimana Shasir ni umwe mu bashobora gutuma Duhayindavyi asinyira Rayon

Kwizera Pierrot yakinnye umukino Intamba zatsinzemo ikipe y'igihugu ya South Sudan

Kwizera Pierrot yakinnye umukino Intamba zatsinzemo ikipe y’igihugu ya South Sudan

Photo: Burundisport

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock