Umukobwa wa Rusesabagina ngo uko yagaragaye mu rukiko ‘byerekana ko adafashwe neza’ – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:57 51

Umukobwa wa Rusesabagina ngo uko yagaragaye mu rukiko ‘byerekana ko adafashwe neza’

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina, yavuze ko uko umubyeyi we yagaragaye ejo mu rukiko ngo bigaragaza ko adafashwe neza. Uyu uregwa ibyaha bikomeye we aherutse kuvuga ko kuva yagera mu Rwanda ntacyo yashinja inzego zo mu Rwanda kuko afashwe neza yaba ari mu mirire ndetse no kwitabwaho ku bijyanye n’ubuvuzi.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter na Carine Kanimba

Paul Rusesabagina yagaragaye bwa mbere mu rukiko ejo ku wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020 mu rubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina uvugwaho kuba ari umuterankunga w’imena mu bikorwa by’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangijwe n’inzitizi zatanzwe n’uruhande rw’uregwa bavugaga ko umukiliya wabo atari Umunyarwanda bityo ko adakwiye no kuburanishirizwa mu Rwanda.

Paul Rusesabagina ejo waje kuburana acungiwe umutekano mu buryo budasanzwe, yagaragaraga nk’unaniwe, aho yari ahagaze ari kuburanishwa, yanyuzagamo agasoma ku mazi y’Inyange yari mu icupa rinini rya Litiro 1,5.

Carine Kanimba mwene Paul Rusesabagina ukomeje kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga asaba ko umubyeyi we arekurwa, uyu munsi yanyujije ubutumwa kuri twitter avuga ko uko se yagaragaye mu rukiko ngo byerekana ko adafashwe neza.

Uyu Carine Kanimba wifashishije amafoto abiri arimo iyafashwe ubwo uriya mugabo yerekwaga itangazamakuru n’iy’ejo ubwo yari ari mu rukikom yagize ati “Ibumoso ni ifoto ya data mu byumweru bibiri bishize, iburyo ni ifoto ya data ejo hashize. Dutewe impungenge n’uburyo ari kwitabwaho. Dutewe ubwoba n’ubuzima bwe.”

Carine Kanimba watanze ubu butumwa mu ndimi ebyiri z’amahanga; Igifaransa n’Icyongereza, yavuze kandi batigeze bamenyeshwa ko umubyeyi wabo agezwa imbere y’Urukiko ngo ndetse ko n’abanyametegeko be ntacyo bigeze bababwira.

Paul Rusesabagina umaze ibyumweru bibiri ageze mu Rwanda, ejo ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yasabye ko yarekurwa kuko arwaye ndetse ko kuva yagera mu Rwanda amaze kujya kwa muganga inshuro eshatu.

Uyu mugabo utaravuze amagambo menshi muri ruriya rubanza, yavuze ko aramutse arekuwe agakurikiranwa ari hanze adashobora gutenguha ubutabera ngo abe yatoroka mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari bwavuze ko amaze igihe kinini ashakishwa bityo ko aramutse arekuwe yatoroka ndetse akabikora kubera ingaruka z’uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Rusesabagina wabajijwe niba aburana yemera icyaha cyangwa agihakana, agatanga igisubizo kitumvikanamo kwemera cyangwa guhakana, yavuze ko kuba inyeshyamba za FLN zaraje zikica Abanyarwanda abyicuza andetse akaba abisabira imbabazi imiryango y’abagizweho ingaruka na biriya bitero ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha 13 bikomeye bishingiye ku mutwe wa FLN wagabye ibitero mu Majyepfo bigatwara ubuzima bw’abantu ikenda (9) ndetse bikanangiza byinshi birimo imodoka zatwitse ndetse n’amatungo yagiye ajyanwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wakusanyaga akanashakira inkunga uriya mutwe, bukavuga ko yagiye awoherereza amafaranga kugira ngo ubashe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu bimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko hari n’inyandiko zasanzwe muri mudasobwa ye zagaragazaga igenamigambi ry’ibikorwa byo kongerera ingufu ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

 

Ibyaha biregwa Rusesabagina:

  1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
  2. Gutera inkunga iterabwoba
  3. Iterabwoba ku nyungu za politiki
  4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
  5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
  6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba
  7. Kugambirira no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
  8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
  9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
  10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
  11. Ubufatanyacyaha cyo gutwikira undi inyubako ku bushake
  12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
  13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Carine Kanimba umukobwa wa Rusesabagina

UMUSEKE.RW

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • SO WHAT?

    • Umuheto woshyumwambi bitari bujyane abazungu baramushutse none agiye kuwunera mageragere !!Ahubwo Carine kanimba nagire inama se asabe imbabazi abanyarwanda ave murayo manjwe ngo se afashwenabi.

    • Wasanga kuri we abamerewe neza ari abatwitswe ari bazima muri za coaster i Nyamagabe. Ariko mwagiye mugabanya ubwirasi!

    • Ibyaha RUSESA ashinjwa,byashinjwaga n’abandi ntiriwe mvuga,mbere ya 1994.Nta muntu numwe watera igihugu ngo afate ubutegetsi atabanje kumena amaraso y’inzira-karengane ibihumbi n’ibihumbi.Intambara irasenya,ikica,…Iyo urwanye ntutsinde,nta kabuza urabizira (gufungwa cyangwa kwicwa).Niyo mpamvu Rusesabagina nawe agomba kubizira.Iyo RUSESA afata ubutegetsi,yali kuba umwere.Politike iteka ijyana n’intambara n’ubwicanyi.

  • Uwo Carine natubwire icyo se abura ndumva azi gusesengura amafoto, kuko se we yivugiye ko ameze neza

    • Ikigaragara, Se yajyaga atera kanta mu musatsi ngo yekugaragara ko ashaje, none aho afungiye ntabwo abibasha. icyangombwa afashwe neza ariko Leta ntiyajya mubyo kumuterera kanta!!!Niyihangane ise ase uko asa by’ukuri.

  • Rusesabagina afashwe neza cyane umugereranyije n’izindi mfungwa zirya agakombe kamwe k’imvungure n’ibishyimbo saa cyenda.

  • @Sam, wadusobanuriye se ahubwo kumererwa neza uri muri mabuso kure y’umuryango wawe icyo bisobanura!!

  • Ariko inkotanyi ko zutishyikirije ubutabera zashinze umutwe wa gisirikare zitagiye kurwanya Leta yari tyemewe namahanga?! hari ibyaha basoma nkasanga Africa yarakubititse koko! ngo kurema umutwe wa gisirikare utemewe! wakwemerwa nande? gusa politique yo guheza no kwiyumva nkushobora byose nitarangira iyo mitwe hazavuka myinshi.

    • Wowe wiyise ngunda izo nkotanyi zakoze igisirikare cyo kurwanya abahutu batsembanga abatutsi umusubizo, iyo leta ya parmehutu yari yemwe n ayo mahanga uvuga ninayo yayibwirizaga bagafatanya gutsemba abatutsi ariko igihe kimwe inyenzi zarashaje zisaza zarahatanye zisaza gitwari zirwana n amacumu n utubunda duke zigafata za gako n ahandi nyuma zikahamburwa izo parmehutu zitabaje abo banyamahanga ababiligi, izo intwari z inyenzi rero zaribyaye zibyara inkotanyi izamarere zifata icyo gifunguzo ziraseruka ziva imahanda yose ndetse n abatutsi b imbere babashije gutoroka bajya gufatanya na bene wabo kuza kwitabara bahirika iyo parmehutu n ayo mahanga uvuga, abafaransa baraje bibeshye ko batazi izamarere zibarasa urufaya nyuma y iminota 20 bamanika amaboko ,nuvuga inkotanyi rero jya uvuga byose utijijisha kuko ntuyobewe uko abatutsi barimburwaga ,umututsi mwamubonaga hejuru cyane kuburyo aho ari hose mwamukurikiranaga ngo icyafashe mukimwake ngaho mu ishuri mukamusangayo mukamukurayo ariko mwe ngaho izo nkotanyi nizo zabahaye ayo ma bourse muriga, sinakubwira za amerika mwuzurayo, aho niho ubonera ko abatutsi batandukanye n abahutu kure,burya iyo ufite complexe d inferiorité uhora ukurikirana umuntu ushaka kumubuza amahoro ngo atagira icyo ageraho kugera aho umuntu ajya kwiyigira ku mafaranga ye bikakurya ukajya kumusohora mu ishuri kuko utinya ko azagera ku rwego ruzagusumba aho kwimenyera ibyawe ahubwo ugata umwanya umenya aho akandagiye, aho aciye icyo ari gukora iyo complexe d inferiorité rero niyo yabakozeho iyo mutegeka ko mwari mufite ubutegetsi aho kubukoresha mu kubuza umututsi amahwemo muri gakondo ye munamurimbura, eeh nako nibagiwe ko mwahimbye ko ari umunyetiyopia di kandi namwe ngo muri abanye chad ngo abatwa baturuka ituri nonese kuki mutamubishije ngo mwigire chad mwisubirire muri iyo gakondo yanyu Chad ko umututsi we aziko u Rwanda ari gakondo Imana yamuhaye ubwo yayigabiraga abakurambere be, ukuri rero burya ntawamwambura gakondo ye niyo mpamvu n Imana yamusezeranije ko igiye kuyimusubiza maze abatura imbunda arahangana mu gihe gito cyane Imana imuha kunesha igihugu cyari cyapfuye arakizura we n Imana bafatanije none wowe uravuga uvanga ibitavangika ,uwo rusesabagina yazaga yisanga ariko yumvako akwiye guhungabanya umutekano ngo ararema umutwe w amabandi y abanyabwoba ahimbira kurasa no gutwikira abaturage aho kujya kurasana n izo nkotanyi avuga arwanya aho niho ubonera ko bene aba ari abagome kandi bagomba kubiryozwa niba wibwirako ibyo yakoze atari icyaha ubwo uri nkawe nawe uzabigerageze uzisanga aho yisanze uziko mwabonye kagame abababarira mugashyokerwa wowe burya nufata imbunda ngo urarwanya uyu ujye ujyenda umurwanye kandi uzirikane ko ushoje intambara nawe ubwawe ushobora kugwamo kandi niwiha no kwica abaturage nabwo uzabizira.

      • Ibi nibyo abakongomani bita “diarrhee verbale” (kuvuga nk’ucisha hejuru)

  • hahahahha aba nabo barasetsa, arega iyo wageze mabuzo ukaregwa ibyaha wakoze n’abo wakoresheje bagushinja utekereza imyaka uzamaramo byonyine bikakunanura, gusa uwo mutoto ajye asoma ibyaha ise yivugiye akoresheje youtube, abaturage yicishije muri nyaruguru, ibyabo bangije, ihahamuka ryaba sigaye , gusebya leta mu mahanga, abana babandi yashoye mu ntambara ariko abe birira umugati usize bleuband, etc…. arega ntawe ugambanira u Rwanda ngo bimugwe neza, na tuze ahubwo ategereze kwambara ikabutura ya rose. Uwo mukobwa nawe bazamwoherereze amafoto yabagizweho ingaruka,a y’imodoka ya gitifu, isura ye mbere na nyuma y’ibitero bya FNL muri myabimata ashatse yareka guteta akemera urwo se yabonye

  • Kuri Carine Kanimba: abo papa wawe yiciye Nyabimata nta miryango bari bafite? Muri 1000 Collines igihe yabamburaga telephone, abishyuza, abanywesha amazi ya piscine, nta miryango bari bafite? Shira umuteto sha. Hato nawe udasanga wakoze ibyaha ugashyirirwaho mandat d’arret. Wowe na so muratandukanye, ubaka ahazaza hawe maze we umurekere amakosa yakoze. Amenye ubwenge asabe imbabazi acike ku ngeso. Umuntu wese uzahagarara agatangaza intambara kuri PK ajye amenya ko ibye birangiye. Who God bless, no man curse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *