Umukuru w’Abangilikani ku isi ababazwa n’irondaruhu ryababayemo akarande - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:25 09

Umukuru w’Abangilikani ku isi ababazwa n’irondaruhu ryababayemo akarande

Arikibishopu w’i Canterbury Bishop Justin Welby avuga ko bibabaje kandi biteye isoni kuba muri Kiliziya ayoboye hararanzwe kandi n’ubu hakirangwamo irondaruhu mu nzego zayo zose. Avuga ko byiganje cyane mu Bwongereza, agasaba ko bihinduka, Kiliziya y’Abangilikani ikaba intangarugero.

Justin Welby

Bishop Welby yabivugiye muri Synode yabaye muri iki cyumweru, avuga ko igihe kigeze ngo ubuyobozi bukuru bw’Abangilikani cyane cyane mu Bwongereza bwemere ko bwaranzwe n’ivangura ndetse busabe imbabazi.

Ikibazo k’ivangura rishingiye ku ruhu cyazamuwe na Reverant Andrew Moughtin-Mumby wo muri Diyoseze ya SouthWark, avuga ko aherutse kubabazwa no kumva ko hari umwirabura mugenzi we wigeze kwangirwa kwinjira muri imwe muri Kiliziya iri mu Majyepfo ya Londres azizwa ko yirabura byonyine.

Ngo uriya mugore wari kumwe n’abana be, yitwa Doreen Browne yangiwe kwinjira mu Kiliziya bitewe gusa n’uko afite uruhu rwirabura.

Welby yasubije ko ababazwa cyane n’amateka yaranze Kiliziya ayoboye kandi ngo ibisigisigi byayo biracyagaragara n’ubu.

Ati: “N’ubu iyo witegereje usanga iwacu mu Bwongereza n’ahandi hatandukanye ku isi, Kiliziya yacu igaragaramo ivangura. Mu myaka ishize nigeze kubibwira abandi Basenyeri kandi n’ubu ni ko bikimeze. Twifitemo ivangura.”

The Independent

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bihuye n’ibyo Bishop Rucyahana John,president wa NURC (Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge) aherutse kuvuga.Yavuze ko mu Rwanda amadini aronda amoko,nkuko byari bimeze mbere ya 1994.Kandi koko nibyo.Abanyamadini babikora mu gutonesha bene wabo,babagira pastors cyangwa babaha indi myanya mu mashuli,amavuriro na banks z’amadini.Biterwa n’uko usanga amadini y’iki gihe nayo aba yishakira ifaranga n’ibyubahiro,nyamara bibiliya ivuga ko gukunda ibyisi ari icyaha.
    Niyo mpamvu Pastor Mpyisi aherutse kuvuga ko pastors nta kindi baba bashaka uretse ifaranga.Yavuze ko turamutse tutabahaye amafranga tutakongera kubabona mu nsengero.Yaboneyeho gusaba imbabazi abantu bose yaririye icyacumi.

  • Kuba abanyamadini bahonyora amategeko y’Imana dusoma muli Bible,byerekana ko nabo nta kindi baba bagamije uretse kwihangira imirimo.Urugero,Anglican Church yo mu Bwongereza ishyigikira ubutinganyi.Ikindi kandi,usanga amadini yivanga cyane muli politike,mu rwego rwo gushaka imibereho n’ibyubahiro.Ariko ntabwo bitangaje kubera ko amwe yashinzwe n’abanyapolitike.Urugero,Anglican Church ryashinzwe n’umwami Henry VIII.Ubwo Paapa yamubuzaga kurongora undi mugore,yabikoze ku ngufu,ahita arongora undi mugore witwaga Ann Boleyn.Ashinga n’idini aryita “Anglican Church”.Kugeza n’uyu munsi,umukuru wikirenga w’idini rya Anglican ni Umwami w’Ubwongereza.Kimwe n’uko umukuru w’ikirenga w’idini ryo muli Iran,ni nawe utegeka igihugu.Bakavuga ko ayoborwa n’Imana kandi atajya yibeshya.Ibintu amadini akora ni akumiro.Kandi yose akavuga ko ayoborwa n’imana.

  • @ ZIRUGURU,ibyo uvuze nibyo kabisa.Amadini koko yivanga muli politike.Ingero ni nyinshi.Biriya bita national prayer breakfast.Ni uburyo bwo kwiyegereza abayobozi,witwaje ngo urimo kubasengera.Ntabwo Yezu cyangwa Intumwa ze bigeze batumira abategetsi nka Herodi cyangwa Pilato ngo babasengere.Ahubwo ntibatinyaga kwerekana amakosa yabo.Urugero,Yohana Umubatiza yabujije Herodi gusambana.Aho kubireka,Herodi yaramufunze hanyuma aramwica.Nta munyedini numwe watinyuka kwereka umuyobozi amakosa ye.Ahubwo usanga buri gihe babasingiza,bakavuga ko bashyizweho n’Imana.Mu gihe biba bizwi ko abenshi bashyizweho n’imbunda,babanje kumena amaraso y’inzira-karengane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *