Umuntu atanga uko yifite, icy'ingenzi kikaba umutima abikoranye | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 4:40 11

Umuntu atanga uko yifite, icy’ingenzi kikaba umutima abikoranye

Ni ibyemezwa n’umwe mu rubyuriko rwo mu murenge wa Cyato rw’abakorana bushake mu gukumira ibyaha mu murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’uko baremeye abaturage  batoranyijwe mu batuye utugari tune tugize uriya murenge, bagahabwa  ibizabafasha muri ibi bihe bya Guma mu rugo.

Abagize urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha muri Cyato bafashije abaturage bagezweho n’ingaruka za Guma mu rugo kurusha abandi

Inkunga bahaye bariya baturage bayikusanyije ivuye hagati yabo nk’urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha( Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention), baguramo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bigenewe bariya baturage.

Umuyobozi wa ruriya rubyiruko witwa Appolinaire Dusingizeyezu avuga ko n’ubwo nta bintu bihambaye babahe bariya baturage, icy’ingenzi ari umutima mwiza babikoranye.

Ati: “ Ibintu twahaye abaturage rwose sinakubeshya ngo nkubwire ko bifite agaciro mu mafaranga gahambaye, ariko icyo nemeza ni uko uko ako gaciro kaba kangana kose kavuye icy’ingenzi ari uko twabikoze tubikunze, twishakamo ubushobozi dufasha ababyeyi n’abavandimwe bacu bagizweho ingaruka na covid-29 kurusha abandi.”

Yemeza ko n’ubusanzwe ubukungu bw’urubyiruko by’umwihariko n’ubw’abatuye Nyamasheke budahambaye ariko ko bafashanya mu buryo bwose.

Umwe mu baturage bahawe iriya nkunga witwa Vianney Nzabirinda wo mu Kagari ka Mutongo yashimye abateye iriya nkunga, avuga ko muri rusange abagize ruriya rubyiruko basanzwe bafasha abaturage mu iterambere ryabo.

Ati: “Rwose ibintu urubyiruko rw’abakorerabushake rukora ni byiza cyane. Babanje kunyubakira akarima k’igikoni, bantereramo imboga , none nsigaye ndya utuboga nkamererwa neza. Uyu babonye ko nanshonje banzaniye ibyo kurya…”

Ashima ko hari  urubyiruko rufite umuco w’ubwitange, akarusaba gukomeza muri uwo mujyo.

Umurenge wa  Cyato ugizwe n’utugari tune ari two: Mutongo, Rugari, Bisumo na Murambi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *