Umunya-Slovenia yatunguranye yegukana Tour de France 2020 | UMUSEKE

Umunya-Slovenia yatunguranye yegukana Tour de France 2020

Tadej Pogacar Umunya-Slovenia yaraye yegukanye isiganwa rikomeye mu mukino w’amagare ku Isi, ‘Tour de France 2020’, aba umukinnyi ukiri muto uritwaye kuva mu 1904.

Tadej Pogacar Umunya-Slovenia yegukanye Tour de France

Tadej Pogacar w’imyaka 21 y’amavuko yatwaye Tour de France 2020, nyuma yo gutsinda Primoz Roglic wahabwa amahirwe kuva irushanwa rigitangira ariko aza kumuhigika habura umunsi umwe ngo irushanwa risozwe.

Mu ntera y’ibilometero 3,484.2 bakoresheje muri uyu mwaka, Pogacar yabinyonze  mu gihe kingana 87h20’05” asiga Primoz Roglic wahabwaga amahirwe (ni we wari umaranye igihe umwenda w’umuhondo uhabwa umukinnyi wasize abandi kuri buri gace) amasegonda 49.

Sam Bennett ukininira Team Deceuninck yo muri Ireland, yegukanye agace ka nyuma ka Tour de France (agace ka 21), gakinwa bimeze nko kwishimisha.

Pogacar watunguye abantu yegukana iri siganwa yavuze ko “Ibi ni ibitangaza, kuba mpagaze aha mu mujyi wa Paris ari njye wahize abandi. Nta na rimwe nigeze ndota kuba ndi hano. ”

Tadej Pogacar yatwaye umwenda w’umuhondo (Maillot Jaune), uhabwa uwatwaye irushanwa, ahabwa umwenda w’umukinnyi warushije abandi kuzamuka (Maillot des Poids) n’umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza (Maillot Blanc) mu gihe Marc Hirschi yabaye umukinnyi warushije abandi guhatana.

Ku rutonde rusange, Tadej Pogacar yabaye uwa mbere akurikirwa na Primoz Roglic mu gihe Richie Porte yaje ku mwanya wa gatatu muri Tour de France 2020.

Ikipe yitwaye neza muri iri rushanwa ni Team Movistar muri Tour de France yabaga ku nhsuro ya 107.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *