Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yavuze ko yeguye kuri uyu mwanya | UMUSEKE

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yavuze ko yeguye kuri uyu mwanya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye Perezida wayo amumenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya yari yaragiyeho mu mwaka wa 2019.

Uwayezu Francois Regis_yeguye ku nshingano zo kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, nibwo uwari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye umuyobozi wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier amumenyesha ko guhera kuri iyi tariki atakiri kuri izi nshingano.

Iyi baruwa yo kwegura iragira iti “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange, tariki ya 12 Nzeri 2021 niwo munsi wange wa nyuma w’akazi.”

Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu.

Ati “Nejejwe n’igihe cy’imyaka itatu namaze nkora muri FERWAFA. Uburyo nafashijwe byatumye nzamura urwego rwange. Niteguye guhererekanya ububasha nyuma yo kwegura, kandi ntimuzatinye kunyegera mu gihe cyose naba hari uburyo nafasha.”

Yashoje ibaruwa ye ashimira ko bumvise ubusabe bwe. Ni ibaruwa yamenyeshejwe na komite nyobozi ya FERWAFA.

FERWAFA ntacyo irabitangazaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *