Umunyarwandakazi yafatanywe ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni 397 UgShillings – UMUSEKE

Umunyarwandakazi yafatanywe ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni 397 UgShillings

Polisi ishinzwe kugenzura ikibuga k’indege muri Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugore ufite inkomoko mu Rwanda wari utwaye ibiyobyabwenge bya ‘cocaine’ bifite agaciro ka miliyoni 397 z’ama-Shilling ya Uganda, ku kibuga k’indege cya Entebbe.

Uyu mugore ngo ibiyobyabwenge yari abitwaye mu gikapo kirimo n’inkweto n’ibibabi by’icyayi

Uyu mugore ukekwa yatangajwe ku mazina ya Beatrice Isaro, bivugwa ko ari umuganga ufite inkomoko mu Rwanda, yatahuwe n’ibyuma kabuhariwe biri ku kibuga k’indege, byagaragaje ko mu gikapo yari afite harimo ibiyobyabwenge ku wa kane w’icyumweru gishize.

Vincent Ssekate, umuvugizi w’ishami rishinzwe iperereza muri Pilisi ya Uganda yagize ati “Polisi iherutse kugura ibyuma bikoresha ikoranabuhanga ryo hejuru ku buryo bidashobora kwibeshya ku muntu ukekwaho ibyaha, niyo mpamvu twabashije gufata Isaro wageragezaga kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu.”

Abakozi bo ku kibuga k’indege basatse umuzigo w’uyu mugore basangamo inkweto, ibibabi by’icyayi, n’ibiyobyabwenge bya cocaine byari bipfunyitse mu gitambaro neza.

Uyu mugore witwa Isaro, ngo yasanganywe ibyangombwa by’inzira byo mu Rwanda bifite nomero EC 298229, yari atwaye Kg 1.59 za cocaine, yari abijyanye i Bamako muri Mali.

Polisi ya Uganda yamutaye muri yombi ari kumwe n’umugabo witwa Haruna Koli, bivugwa ko bari kumwe na we afitanye isano n’icyo gikorwa.

Isaro wavukiye ahitwa Lwebitakuli yatangarije Polisi yo muri Uganda ko igikapo yafatanywe yagihawe n’umuntu witwa Issa baheruka guhurira mu bikorwa by’ubucuruzi ngo akimuhere umuvandimwe uba muri Mali.

Yavuze ko yari agiye muri Mali ku busabe bw’inshuti yitwa Mitchel yari yamusabye kujya kumurangurira ibicuruzwa ngo abizane i Kigali.

Isaro arashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge bihanwa n’itegeko ryo muri Uganda, (Smuggling Narcotic Drugs CRB 333/17), afungiye kuri Polisi ikorera ku kibuga k’indege cya Entebbe, mu gihe ataragezwa imbere y’urukiko.

Mu gihe Polisi ya Uganda yarimo imuhata ibibazo

Source: Kampala Metropolitan Police

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Munyarwanda

    28/11/2017 at 12:28 am

    Ibi nta nka yacitse amabere yihiguraga akamiya ngaba bamwe mutwereka bicana.

    Uganda ni gihugu kitabamo byacitse uyu byonyine rora uko arimo aganira na boss wa police yamufashe urarora ataza ku mufeza mu courty bakamurekura apfa kubaha akantu

    Nawe ariko ni njiji ubwose iba yuyeleje kuba mafia yaguze Jeep nziza akajya ayikubita ikiboko ko Mali yabigeza yo bitarenzz 1 week

  2. Joyeux

    04/12/2017 at 1:43 pm

    Ndebera ibyo biro. Ariko koko Afurika izageza hehe?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock