Umunyemari Kabuga Felisiyani yatawe muri yombi, akekwaho uruhare muri Jenoside - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:44 12

Umunyemari Kabuga Felisiyani yatawe muri yombi, akekwaho uruhare muri Jenoside

Kuri uyu wa gatandatu Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko umunyemari Kabuga Félicien yatawe muri yombi, ni umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi mu bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Kabuga amaze imyaka 26 mu bwihisho

Kabuga Felicien yafatiwe i Paris mu Bufaransa. Amakuru atangwa n’Urwego rwasimbuye urukiko rwa Arusha yemeza ko Felician Kabuga yafashwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 16, Gicurasi, 2020.

Umuyobozi wa ruriya rwego witwa Serge Brammertz yanditse ati: “Gufatwa kwa Kabuga Felicien byibutse abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko na bo bazafatwa uko bizagenda kose.”

Yakomeje agira ati “Nubwo hari hashize imyaka 26 ashakishwa, ubu Kabuga yafashwe. Dukomeje kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi twihanganisha abayirokotse.”

Serge Brammertz  avuga ko kuba Kabuga yafashwe byerekana imikoranire y’Umuryango Mpuzamahanga, ndetse avuga ko ashimira UN ko yakomeje gushyira ho urwego rusimbura Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatwe aho bari hose.

Ati “Ndashimira u Bufaransa kubera umuhate wabwo mu gukurikirana Kabuga Felicien ariko ndashimira by’umwihariko ishami ry’iki gihugu rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Bufaransa.”

Yashimye kandi imikoranire hagati y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi Mpuzamahanga na Polisi y’ibihugu by’u Burayi.

Ngo imikoranire yabo ni yo yatumye uyu mugabo Kabuga afatwa.

Impapuro zo guta muri yombi Kabuga Felicien zatanzwe muri 1997 n’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, Tanzania rumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Incamake ku ugufatwa kwa Kabuga

Kabuga yabaga mu kace kitwa Asnieres sur Seine.  Yabanaga n’abana be.

Amakuru amwe avuga koa abana be ari bo bamukingiraga ikibaba ariko hari n’andi avug ako ari bo batungiye agatoki inzego z’umutekano ziramufata.

Polisi mpuzamahanga yari yarashyizeho impapuro zo kumushakisha. Yavugaga ko ari umugabo mugufi ufite metero imwe na santimetero 67 z’uburebure, akagira imisatsi mike, amaso yenda kweruruka.

Kabuga avuga Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’Ikinyarwanda.

Yatangiye gushakishwa muri 1996, icyo gihe akaba yari yarashyiriweho impapuro zo kumufata zatanzwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

Byarananiranye ko afatwa n’ubwo bwose USA yari yaremeye kuzaha miliyoni $5 umuntu uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

N’ubwo Jenoside yabaye Kabuga aba i Burayi, niwe uvugwaho koherereza ubutegetsi bwa Habyarimana imihoro bwakoresheje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Nyakanga 1994 Kabuga Felician yagiye mu Busuwisi ariko aza kuhirukanwa, aguruka muri Africa i Kinshasa muri Zaïre ya Mobutu, uyu akaba yari inshuti ya Habyarimana Juvenal.

Muri 1997 yagiye i Nairobi muri Kenya ariko aza kuhava acitse ba maneko bari bagiye kumufat.

Muri 2003 nabwo yagiye muri Kenya mu murwa mukuru Nairobi nabwo habura gato ngo afatwe ariko aracika.

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa TRIAL ivuga ko ubu Kabuga agomba gushyikirizwa bidatinze ubushinjacyaha bw’ahitwa Nanterre akaba afunzwe mbere y’uko ashikirizwa ubushinjacyaha bukuru bw’i Paris.

Nyuma ubushinjacyaha bw’i Paris buzatunganya dosiye yohererezwe ubushinjacyaha bukuru bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri  La Haye mu Buholandi.

Mzee Kabuga Felisiyani yafotowe kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gicurasi, afite imyaka 84 y’amavuko

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nizereko azaburanishirizwa mu bufaransa kandi amategeko agakurikizwa.Buri wese agahabwa ubutabera buboneye.Ikizava mu rubanza buri wese akacyemera burundu.

    • Ko ubuga ngo azaburanishirizwe mu Bufaransa niho yakoreye icyaha? Ahubwo ntunguwe nuko utaje uvuga ko arengana ari umwere!

      • @Peter, Sinzi niba uzi icyo bise justice universelle cyajyane na mondialisation. Ese abakatiwe bafungiye hanze urabyemera cyangwa ntabwo ubyemera? Abarangije ibihano byabo urabyemera cyangwa ntabwo ubyemera? Azaburane aryozwe ibyaha yakoze kuko u Rwanda atari intangarugero mubyerekeye uburenganzira bwa muntu nubutabera. Ntabwo narondora ingero hano kuko nawe urazizi.

        • Ahubwo ufite ikibazo niba wumva u Rwanda niba atari inaga rugero mubureganzira bwamuntu, ubwose ubwo bufaransa nibwo naga rugero ra, ahubwo wowe ufite ikibazo gikomeye nawe ahubwo wabona umushyigikiye, jyenda witekerezeho upime ubwenge bwawe kuko umeze nkibwa niba ugitekereza gutyo. Na nisoni uravuga gutyo kabuga se yakoreye genocide murubwo bufaransa cyagwa your talking bullshit. Ubureganzira bwamuntu aba tutsi bishwe nabwo bashakaga ra cyagwa nago bari babwemerewe you talk stupidity kandi wabona uryamanye imapuro zuko wize ayo wize yapfuye ubusa you shit

          • Bigaragarako “Nta Rwanda, nta France”! Gusa ibibi birarutanywa! Ubufaransa bwafashe Kabuga wicishije abatutsi miliyoni imwe kandi bwagize neza. Ariko se ntibusangira n’umwe mu bamushinja kandi yarishe abasaga miliyoni 16? Yego icyaha cyakorewe mu Rwanda ariko kandi abigabije ibye bizwiko aribo bagena uko imanza zicibwa! Najyanywe mu Buholandi ho hatari ufite inyungu zibogamye muri urwo rubanza.

          • @Joshua, uzabanze wige kuvuga no kwandika ikinyarwanda neza atari inaga rugero, imapuro, nkibwa nibindi wanditse hano.Turacyafite urugendo wowe nabatekereza nkawe.

    • uriya mutipe arambabaje kuba atangiye comment agatangira amuvugira ahubwo nawe bamwiteho sishyashya urambabaje gusa urwanda rwakera siryoryubu
      uraje ubibone kabuga ahubwo naze vuba murwanda babanze mashire mukato hanyuma bamwereke urwanda aho rugeze narangiza kwicuza bamukatire urukwiriye gusa ndishimye amaraso yamenye aramugarutse

  • Nabandi bagize uruhare mu kumena amaraso y’abanyarwanda bizageraho bafatwe, Kabuga yarihishe none aho abereye umusaza w’imbozi nibwo ajyiye kujyanwa mu nkiko, nawe wundi aho wihishe wikirigita cyangwa ukingiwe ikibaba n’ubutegetsi urimo amaherezo igihe cyawe kizagera usobanure iby’amaraso wamennye. Igihe kizagera buri gitonyanga cy’amaraso ya buri munyarwanda kibazwe uwakimennye! Kuba Kabuga yafashwe ni inkuru nziza, naze atubwire iby’imipanga bamushinja kugura, hari izindi nkoramaraso zikidegembya zikaba zikinamena andi, izo nizo zimbabaza, nazo it’s a matter of time ibyazo bikarangira.

    • Ruriye abandi rutakwibagiwe.Aba bafatwa ejo bari ibikomangoma byubutegetsi. Kandi ngo nta gahora gahanze.Muzajye murya duke mwoze akarenge mwirinde gushyanuka.

    • Nibyo koko!
      Ni nyinshi na hano i Rwanda, zirakidegembya, n’ahandi ku isi yose, zikabona n’umwanya wo kwandika, incyuro no gushinyagurira rubanda…
      Urabona na wa wundi waririmbye ” NTA MPONGANO Y’UMWANZI”, atuka Inkotanyi ngo ni Inyenzi-Nyangarwanda, abwira abagororwa kwica ibyitso no kwishungura mo urukumbi muri Gereza1930 ?
      Nawe ari hano muri Kigali, aracyakangisha ya “Inyanja”, ngo Mukotanyi yarayikundaga, yibagirwa abo yamarishije.
      Ababishinzwe babikoreho rwose

  • Kereka uwamwica yumva:akumva ububabare bw’imipanga yatumije yamaze abantu muri 1994

    • Iyi mipanga bamushinja ntibizagutangaze babuze gihamya ugasanga bibaye amagambo, kuvugango yatumizaga imipanga hanze ntago ari ikimenyetso kuko nubu turayitumiza, bizanagorana kwerekanako yatumirizwaga gukora genocide, ahubwo imisanzu ye muri RTLM yo ntaho azayicikira.

      • @Byabagamba rata wowe uri gushyira amarangamutima yawe hasi muri comment utanze.Uti imisanzu muri RTLM niyo ishobora kuzamufata nanjye ndemera,nywa nawe gusa nayo ushobora kuzasanga aririwe wenyine waruyifite n’abandi bari bayifitemo.Reka ntange urugero:Bashaka abafatamigabane nanjye baje kunganiriza 1991 bati ni television nshya igiye gushingwa.Ntayo nashyizemo kuko ntayo nari mfite gusa ndumva umushoramari wese ugamije inyungu atari kwanga gushoramo.Icyo RTLM yahindutse azabibazwa niba yari muri conseil d’administration, akora inama, agira uruhare mu buyobozi bwayo hagati ya 1/1/1994-31/12/1994.Ibindi yaba azize politiki kandi ntayo yakoraga.

  • Aliko Kasiha we!!! Ko numva wababajwe nuko Kanyagwa uriya yafashwe..waba wari witeze ko Kabuga yafatwa n’Ubufaransa??? Mbere yuko wifuza ko bumuburanisha?waba waruzi ko Mugesera yazanwa mu Rwanda??? Amaraso ya Abel yakurikiranye Gahini…mpaka.
    Umwicanyi wapfiriye iyo yangaraga yagize amahirwe…naho ukiriho…..byanga bukunda azapfa abungera …yihisha hisha…ahindura amazina…akoresha chirurgie esthétique…. nta mahoro na mba!!!!

  • UBUFARANSA MURI POLITIKI, Iyi nkuru Ninziza cyane ku batokotse Jenoside, ariko se twibaze ibi:
    1. Kuba UBUFARANSA butanze kabuga uyu munsi n’impuhwe zabeo ku Rwanda?
    2. Abajenosideri baba muri France bangana iki ko Leta y’ubufaransa itabagaragaza cyangwa ngo ibafate, nkabo umugore wa Kinani n’abandi.
    3. Aho ntidushiduka bamugize umwere akarrkurwa noneho akava mugihuru.
    4. Kuki UBUFARANSA muri iyi minsi birimo guca bugufi cyane ki Rwanda?

    Ibi bibazo byoseeee n’ibindi twakwibaza biteje urujijo kuko abafaransa ni abesikoro cyane barategura bakagira plan y’imyaka nka 50.

    Gufatwa kwa Kabuga ni byiza kuko birerekana ko n’abandi bakoze/bakora amabi nabo uko bizagenda kose bazabazwa ibyo bakoze.

  • Byiza amaraso y’inzirbkarengane
    ahora ataka cyane.

  • Ngewe mpamyako umuntu wese wateguye genocide umuntu wese wishe umututsi,uwatunze urutoki aho yihishe,uwamuvugirije induru uwamutwikiye munzu,uwamujugunye mumigezi itandukanye igihe cyose azaba ariho agomba kumenyako azabiryozwa.

  • umusaza ushaje kuriya ntacyo bazamutwara…..gusa ntabwo arabamufashe ahubwo we ubwe byashoboka ko yitanze we ubwe cg akaba aribyapanzwe we ubwe hamwe nabandi banyapolitique naho kuburanishwa nubwo yaburanishwa mu Rwanda cg hanze yuRwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *