Umuryango Rwanda Bridges to Justice waburaniye abantu 4 baregwa 'ubujura' - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:12 33

Umuryango Rwanda Bridges to Justice waburaniye abantu 4 baregwa ‘ubujura’

*Umwunganira yasabye ko arekurwa, ngo mu gihe cya Guma mu rugo ntaho yatorokera

Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (rwitije Icyumba cy’Urukiko Rukuru kubera ko ariho hari ibikoresho by’ikoranabuhanga), kuri uyu wa kabiri rwaburanishije ku rwego rw’ifunga n’ifungura by’agateganyo umusore witwa Niyomugabo ukekwaho ‘kuzitira’ umuntu wari uvuye kurangura ibicuruzwa Kimironko mu isoko, afasha umukarani wari umutwaje kubyiba arabigurisha.

Niyomugabo ahakana ibyo aregwa

Uyu musore yunganirwa n’Umunyamategeko w’Umuryango nyarwanda udaharanira inyungu, Rwanda Bridges to Justice, kimwe na bagenzi be batatu bari mu zindi dosiye na zo zijyanye n’ibyaha by’ubujura. Abo bandi babiri baregwa ubujura, bakaba baribye aho bakoraga mu rugo, undi we yibye umuntu wamukodeshaga inzu.

Aba bose uko ari batatu uretse uriya musore, baburanye bemera icyaha, imanza zabo ziburanwa mu mizi.

Umuseke wakurikiranye urubanza rwa Niyomugabo. Ubushinjacyaha mbere bwamufashe bumurega ubujura, ariko kuri uyu wa kabiri bwasobanuye icyaha aregwa, buvuga ko cyakwitwa “ubuhemu”.

Ubushinjacyaha bwavuze hari umuntu waguze ibintu mu isoko rya Kimironko (ntibabihaye agaciro) abiha umukarani ngo amutwaze, uwo mukarani ageze hanze ariruka.

Niyomugabo ngo ku bw’akagambane yitambitse uwari utanze ibintu ngo umukarani amutwaze.

Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira urukiko ko uyu mukarani ibyo bintu yahise abitwara Kibagabaga ajya kubigurisha, uwari uhaye ibintu umukarani yatabaje inzego z’umutekano zita muri yombi Niyomugabo, yemera ko uwo mukarani wibye ibyo bintu amuzi, anemera ko umugambi wo kwiba ibyo bintu bari bawuteguranye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Niyomugabo afungwa by’agateganyo muri gereza iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze.

Kuri Niyomugabo wari (Kuri Polisi i Remera, naho hari ibikoresho byatumaga avugana n’abari mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura) yisobanuye ahakana ibyo aregwa avuga ko inkoni ari zo zamwemeje ibyo aregwa, ngo ntabwo yigeze yiba imizigo y’umuntu.

Yavuze ko nta mpamvu yo gufungwa by’agateganyo kuri we, ngo abona ko ahubwo yakurikiranwa ari hanze.

Me Kalinda wunganira Niyomugabo yatse ijambo urukiko, avuga ko ibyaha bishinjwa Umukiliya we nta shingiro bifite kuko atari we wibye.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwahinduye inyito y’icyaha bwaregeye mbere, cy’ubujura, buvuga ko ari icy’ubuhemu, avuga ko ubuhemu bukora uwahawe akazi runaka.

Ati “Niyomugabo nta kazi yahawe kandi n’uwibye ibintu yarafashwe arafungwa arahari. Ndasaba ko Niyomugabo arekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko n’ubundi ntaho yatorekera, murabizi ko twasabwe twese kuguma mu rugo kubera Coronavirus, nta muturage wava mu Karere ajya mu kandi.”

Umucamanza yumvise impande zombi, avuga ko urubanza ruregwamo NIYOMUGABO Nathanael ruzasomwa ku wa 16-04-2020 saa munani z’amanywa hifashishijwe iyakure (Video Conference).

Me Sylvie Umwali wo mu Muryango Rwanda Bridges to Justice n’umwe mu bo yunganira

 

Rwanda Bridges to Justice bamaze kuburanira abantu 50 muri iki gihe cya Coronavirus

Umunyamategeko w’uyu Muryango Nyarwanda udaharanira wunganira mu mategeko abadafite ubushobozi, (Rwanda Bridges to Justice), Me Sylvie Umwali  yatangarije Umuseke ko uyu munsi baburanye imanza ebyiri z’ubujura, rumwe rwarimo abantu 2 urundi rurimo umuntu umwe.

Ngo uriya muryango ukorana n’inzego z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, ngo iyo hari abantu bafashwe bakekwaho ibyaha, bo bareba abadafite ubushobozi bwo kwishyura Avoka bakabafasha mu Mategeko.

Yabwiye Umuseke ko mu bihe bidasanzwe habaho uburyo budasanzwe bwo gukora, ngo muri iki gihe cya coronavirus, bisaba ko Avoka n’umukiliya we baganira bategeranye, bakavugana haba mbere no mu rubanza nyirizina.

Avuga ko muri iki gihe cya Coronavirus n’ubundi abakora ibyaha batabura, ariko ngo kudahanwa byaba ari ukwimakaza umuco wo kudaha, ariko igihe afashwe na bwo ngo uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

Me KABAGAMBE Joelle Umuyobozi wungirije, wa Rwanda Bridges to Justice, avuga ko bafasha abakekwaho ibyaha kuva bafashwe n’Ubugenzacyaha kugera bageze mu Rukiko. Uyu muryango ngo watangiye gukora mu 2017, bakorana n’inzego z’Ubugenzacyaha n’urwego rw’Amagereza bakababwira abaregwa ibyaha badafite ba Avoka babunganira.

Muri iki gihe cya Coronavirus ngo bamaze kuburanira abantu 50. Bafite ba Avoka 4 umwe ukorera i Rubavu n’abandi batatu bakorera i Kigali.

Muri bariya 50 abagera kuri 19 bararekuwe abandi ntabwo Inkiko ziratangaza umwanzuro wazo ku byo baregwa. Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mata, baburanye dosiye ebyiri, ariko ngo muri rusange bazaburana dosiye esheshatu muri iki cyumweru.

Tariki 9 Mata, nibwo i Kigali hatangiye kuburanishwa imanza zihutirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iyakure mu rwego rwo kwirinda coronavirus. Tariki ya 1 Mata Ubushinjacyaha Bukuru bwari bwasabye abaregwa ibyaha bito kurekurwa mu rwego rwo kwirinda ko coronavirus yagera muri kasho ikanduza benshi kubera ubucucike, ikemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa benshi bararekurwa.

Ubushinjacyaha bunenga abakora ibyaha bitwaje ko hari amabwiriza yo kurekura abakekwaho ibyaha bito mu gihe cya Coronavirus
Bamwe mu baregwa ibyaha bito muri iyi minsi baraburana hifashishijwe iya kure

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *