Umuryango wa Khashoggi wahaye imbabazi abamwishe ngo ‘Imana’ izabibahembera – UMUSEKE
  • 30/09/2020 10:01 07

Umuryango wa Khashoggi wahaye imbabazi abamwishe ngo ‘Imana’ izabibahembera

Umuhungu mukuru wa Jamal Khashoggi yatangaje ko abagize umuryango we bababariye abamwishe. Salah Khashoggi yashyize itangazo kuri Twitter rivuga ko umuryango we wahaye imbabazi abantu bahamijwe n’inkiko icyaha cyo kwica se wiciwe muri Turikiya muri 2018.

Salah Khashoggi yashyize itangazo kuri Twitter rivuga ko umuryango we wahaye imbabazi abishe se

Khashoggi yari Umunyamakuru wandikaga inkuru zivuga ku mikorere y’ubutegetsi bwa Arabie Saoudite aho akomoka, akabunenga ko budaha abantu ubwisanzure. Yandikiraga ikinyamakuru The Washington Post.

Urukiko rwo muri Arabie Saoudite rwaburanishije abantu batanu bakurikiranwyeho kwica Khashoggi rubahamya icyaha, bakatirwa igihano cyo kwicwa.

Umwanzuro w’urubanza wasomye mu Ukuboza, 2019 rukaba rwarasomewe mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite, Riyadh.

Itangazo riha imbabazi abahamwe n’icyaha cyo kwica Jamal Khashoggi ryatangajwe n’abagize umuryango we, bakavuga ko babikoze mu rwego rwo kwigana Imana {Allah} ibabarira bose kandi ngo bizeye ko izabitura ibyiza kubara umwanzuro bafashe.

Rigira riti: “Muri iri joro ry’umugisha ry’ukwezi kwa Ramadan, turibuka icyo Imana yavuze  ko  ‘iyo umuntu ababariye agamije ubwiyunge, inyiturano ayihabwa na Allah. Bityo rero twebwe abahungu ba Jamal Khashoggi dutangaje ko umuryango wacu ubabariye abatwiciye umubyeyi kandi Imana izabiduhembera.”

Jamal Khashoggi yahoze ari umwe mu bantu b’inkoramutima z’ubwami bwa Arabie Saoudite. Nyuma byaje guhinduka, biba ngombwa ko abuhunga ajya muri America (USA), icyo gihe hari muri 2017.

Yahawe akazi na The Washington Post, atangira kwandika inkuru zivuga ibitagenda mu Bwami bwa Arabie Saoudite.

Bivugwa ko inyandiko ze zarakaje igikomangoma cyarazwe ubwami ari we Muhammed Bin Salman gitangira gukora umugambi wo kuzamuhitana.

Yiciwe muri Ambasade ya Arabie Saoudite i Istanbul muri Turikiya, hakaba hari taliki 02 Ukwakira, 2018.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwirenganya bariya bahungu ba Khashoggi.Imbabazi batanga,ni ukugirango bibonere umugati.Ntabwo bayobewe ko Umwami Salman ariwe wabiciye Papa.Birababaje.

    • Ariko se wa mugani, umwami yishe uriya mugabo, none ashaka no kumukurikiza abandi batanu, ubwo umwami yumva igisebo kizamuvaho ngo ni uko yishe inzirakarengane 6? Le ridicule ne tue pas vraiment.

    • @ Gahirima . Ubwo Koko ibyakiriya gihugu ubibwirwa Niki ? Wabanje ukamenya ibyiwanyu,

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *